Digiqole ad

Rutsiro: Icyayi cyabateje imbere kubera Kagame bityo ngo baracyamushaka

 Rutsiro: Icyayi cyabateje imbere kubera Kagame bityo ngo baracyamushaka

Ubuzima bwabo ngo bwarahindutse kubera imiyoborere myiza. Aba ni bamwe mu banyamuryango ba Koperative ihinga icyayi mu cyaro i Rutsiro

Inteko rusange igize koperative y’icyayi ya RUTEGROC mu karere ka Rutsiro, Umurenge wa Gihango,  kuri uyu wa 29 Mata 2015 ubwo bagira inama yo kungurana ibitekerezo ku buhinzi bw’icyayi bagamije kurushaho gushaka umusaruro ushimmishije, bishimiye aho bamaze kugera mu mibereho maze baheraho bavuga ko byose babikesha umukuru w’igihugu bityo batanga icyifuzo cy’uko abadepite bahindura ingingo ya 101 y’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda kugira ngo bazongere bamutore.

Ubuzima bwabo ngo bwarahindutse kubera imiyoborere myiza
Ubuzima bwabo ngo bwarahindutse kubera imiyoborere myiza. Aba ni bamwe mu banyamuryango ba Koperative ihinga icyayi mu cyaro i Rutsiro

2 300 bagize RUTEGROC (Rutsiro Tea Growers Coperative) bavuga ko kuva batangira guhinga icyayi nta wongeye kurembera mu rugo kubera kubura ubwisungane mu kwivuza kandi babona amafaranga yo kwishurira abana amashuri bitabagoye.

Edouard  Hakizimana wo mu murenge wa Mushubati ufite imyaka 41, avuga ko ataratangira guhinga icyayi yari afite imirima ibiri gusa ariko ubu akaba ageze ku mirima irindwi ndetse akaba anatunze ihene icumi.

Hakizima ku kwezi ngo abona amafaranga ibihumbi 40 kandi yishuyeho n’inguzanyo yanaguze ibyangombwa nkenerwa. Afite icyizere cy’uko mu mwaka wa 2023 igihe azaba arangije kwishyura inguzanyo yose, azajya abona amafaranga asaga ibihumbi 300 akuye mu cyayi buri kwezi.

Nyuma yo kugaraza imbogamizi zirimo kubura imihanda ihagije ibafasha kugeza icyayi ku ruganda rwa Rwanda Mountain Tea, bavuga ko bifuza ko Perezida Kagame yakomeza kubayobora kuko babona ikizere muri we ko imbogamizi bafite zizakemuka.

Mu biganiro bagiranye n’abayobozi babo bose bagaragaje ko nta mpamvu Itegeko Nshinga bitoreye ingingo imwe mu zirigize itahindurwa ku bushake bwabo.

Ubusanzwe ingingo ya 101 y’Itegeko Nshinga ry’u Rwanda itegeka ko Perezida w’u Rwanda atorerwa manda ebyiri zidashobora kongerwa. Gusa bo bavuga ko Itegeko Nshinga aribo baryitoreye kandi rinafite ingingo zemera ko ibyatowe bishobora guhinduka ku bushake bw’abaturage. Bityo ko nabo ubu ari byo bifuza.

Nsanzimfura Jean Damscene Umuyobozi wungirije ushinzwe ubukungu mu karere ka Rutsiro yabijeje ko ikibazo cy’imihanda kizakemuka vuba kuko bafite umushinga uri hafi kubaka imihanda imwe n’imwe.

Sylvestre Barakagendana umuyobozi wa RUTEGROC, nyuma yo kumva ibyifuzo by’abanyamuryango yavuze ko byose bizasubizwa kandi n’ubutumwa yahawe akabugeza ku Nteko Nshingamategeko mu gihe cya vuba.

Barakagendana yavuze ko umusaruro w’icyayi cya Rutsiro ugenda wiyongera kuko batangiye gusarura  toni 19 mu 2013 nyuma, mu 2014 basarura 95, ubu muri uyu mwaka bakaba bafite ikizere cyo kugeza kuri toni 700 arinako ashimira Rwanda Mountain Tea yabubakiye uruganda hafi y’aho abaturage bahinga icyayi.

Koperative RUGROTEC yatangiye guhinga icyayi mu 2010, ubu ifite ubuso bwa ha 1 296 mu mirenge itandatu,  iri hafi kuzuza inzu ya miliyoni 42 izajya ikoreramo kandi inizigamye miliyoni 12 harimo ayo igenda yishyura inguzanyo yahawe na banki.

Sylvestre Barakagendana asoma imyanzuro y'inama y'abanyamuryango irimo ibyo basaba Inteko
Sylvestre Barakagendana asoma imyanzuro y’inama y’abanyamuryango irimo ibyo basaba Inteko`
 Barakagendana ateraho cachet mbere y'uko babyoherereza Inteko Ishinga Amategeko
Barakagendana ateraho cachet mbere y’uko babyoherereza Inteko Ishinga Amategeko
Abahanzi bishimira ko bubakiwe uruganda hafi yabo
Abahanzi bishimira ko bubakiwe uruganda hafi yabo
Ibyuma icyayi gitunganyirizwamo
Ibyuma icyayi gitunganyirizwamo
Inzu ubuyobozi bw'uruganda bukoreramo
Inzu ubuyobozi bw’uruganda bukoreramo
Uruganda rw'icyayi rwa Rutsiro
Uruganda rw’icyayi rwa Rutsiro
Umusaruro w'icyayi kuva mu 2010 ngo wariyongereye cyane mu batuye ibi bice ubuzima bwabo burahinduka
Umusaruro w’icyayi kuva mu 2010 ngo wariyongereye cyane mu batuye ibi bice ubuzima bwabo burahinduka

Théodomir NTEZIRIZAZA
UM– USEKE.RW

3 Comments

  • Muzehe ntwari nangecyakora bagomba guhindura itegeko nshinga tukamuto papa wacu mean kagame

  • mukomereze aho mugira inama na bandi kwiteza imbere mu buhinzi kuko ari ingenzi,gusaba inteko ishinga amategeko guhindura itegeko nshinga ndabishyigiye pe

  • Ariko uwanditse ririya tegeko nshinga abaho cyangwa? Kuki atisobanura. Abahinzi b’icyayi bamurushe gushishoza kweri? Buriya ashyiramo iriya ngingo ya kazarusenya yasubiraho? Buriya Evode yansobanurira abishatse.

Comments are closed.

en_USEnglish