Digiqole ad

Muhanga: Abakozi b’Imana basabiwe guhabwa umushahara

 Muhanga: Abakozi b’Imana basabiwe guhabwa umushahara

Abakozi b’umushinga mu turere twa Kamonyi, Muhanga na Ruhango bavuga ko umushahara bahabwa ri muto ugeranyije n’akazi bakora.

Mu muhango wo kwizihiza umunsi ngarukamwaka w’Umurimo wabereye mu karere ka Muhanga, uhuza bamwe mu bayobozi bahagarariye amatorero, ndetse n’abakozi bakorera umushinga wa Compassion Internationale mu karere ka Kamonyi, Muhanga, na Ruhango,umuyobozi wungirije mu itorero Présbytery Remera Rukoma, Pasiteri Mukeshimana Jean Marie Vianney yavuze ko abakozi mu matorero atadukanye bagombye guhabwa igihembo nubwo cyaba ari gito.

Abakozi b'umushinga mu turere twa Kamonyi, Muhanga na Ruhango bavuga ko umushahara bahabwa ri muto ugeranyije n'akazi bakora.
Abakozi b’umushinga mu turere twa Kamonyi, Muhanga na Ruhango bavuga ko umushahara bahabwa ari muto ugeranyije n’akazi bakora.

Mu kiganiro Pasiteri Mukeshimana Jean Marie Vianney yagiranye n’Umuseke yavuze ko hari abakozi b’itorero bakorera umushinga wa Compassion bagira akazi kenshi bagahembwa amafaranga make cyane ugereranyije n’inshingano bafite.

Nubwo ayo bahembwa hari abayita umushahara , ubundi ngo ni agahimbazamusyi bagenerwa n’itorero bakorera.

Mukeshimana yasabye abayobozi b’amatorero kureba uko aya mafaranga yakongerwa noneho akareka kwitwa agahimbazamuskyi ahubwo agahinduka igihembo.

Yasabye abayobozi b’amadini kwibuka ko aba bakozi babakorana ubwitange bityo kwiyibagiza inshingano zabo byaba ukibahemukira.

Yagize ati: “Ntabwo Itorero ryahemba Abakritso bose, abakozi bane bakorera umushinga wacu ni bake ku buryo tubongeje amafaranga ntacyo byabangamiraho Itorero, kuko hari igihe bakera n’amasaha ya nijoro”

Gasitha Shakagabo Claude, Ahagarariye Umushinga wa Compassion mu mu murenge wa Gacurabwenge, mu karere ka Kamonyi, avuga ko amafaranga bahabwa n’itorero ari make, ariko ko kubera ubwitange, no gukunda umurimo byabaye ngombwa ko bayemera, gusa akavuga ko abayobozi babo babyemeje byabashimisha kurushaho.

Umuhuzabikorwa w’imishinga iterwa inkunga na Compassion mu Karere ka Kamonyi, Muhanga na Ruhango, Bugingo Emmanuel yavuze ko ikibazo cyo kongerera aba bakozi bane bakorera umushinga umushahara bamaze igihe bakiganiraho n’abayobozi b’amatorero ariko ko bategereje uko byazagenda.

Muri uyu muhango, wo kwizihiza umunsi w’umurimo, aba bakozi baganirijwe ku kamaro ko kwita ku murimo, imisanzu y’ubwiteganyirize bw’abakozi no kudakorera ku jisho.

Uyu mushinga wa Compassion mu karere ka Kamonyi, Muhanga, na Ruhango ufasha abana 4000 baturuka mu miryango itishoboye mu bijyanye no kwiga.

Aba bakozi basabirwa kongererwa agafaranga barara biga ku bibazo bijyanye n’imishinga yo gufasha abana n’ababyeyi babo gutera imbere ariko ntibahabwe amafaranga angana n’imvune yabo.

Pasiteri Mukeshimna  Jean Marie Vianney, Umuyobozi wungirije  Mu itorero Présbytery  Remera Rukoma
Pasiteri Mukeshimna Jean Marie Vianney, Umuyobozi wungirije Mu itorero Présbytery Remera Rukoma

MUHIZI ELISEE
UM– USEKE.RW-Muhanga.

6 Comments

  • Bajye bayiha.

    • Ubundi ubusanzwe umukozi ahembwa n’uwamuhaye akazi. Niba ari abakozi b’Imana koko nk’uko babita cg se biyita, ubwo nyine birumvikana ko Boss wabo ari Imana, kandibahumure azabaemba niba bamukorera

  • Uribeshye cyane ntabwo Imana izava mu ijuru ngo ibazanire amafr. Ikoresha abantu ntabwo izava mu ijuru izanye microphone cg se Guitare. Ni wowe nanjye tuzabikora

    • Yesu yari afite umushahara ungana ute? Petero yahembwaga angahe ? , Paulo amaze kubona ko bagenzi be batahembwaga ahubwo bataye n` utwo bari bafite yabigenje ate ? RAHIRA KO ATIRIRWAGA ABOHA IMPU akazi kadahabanye n` ibyo kuvuga ubutumwa kuko iyo aza gukorera ako yigiye nk` umunyamategeko wigiye ku birenge bya Gamariheri akazai ko kuvuga ubutumwa kari kumunanira

      siga ibyuo ufite byose nurangiza unkurikire …………… nimugende isi yose ntimujyane inkweto imiguru 2 , niba n` inyoni zigira ibyari umwana w` umuntu we ntagira aho kwegeka umusaya …. niba mutari ab` umwigisha wanyu ni ukuvuga ko mumwiyitirira atarabatumye mu mese kamwe rero mumere nka wa musore w` umutunzi wanze gusiga ibye kandi ntawe uzabaseka . … Imana ntabwo izabura abazavuga ubutumwa kuko abantu bashaka ibihembo izabareka maze ibwire “amabuye arangurure “ niko umuhungu wayo yavuze ,

  • Bongezwe kbs.

  • Ni bakomeze bakore cyane kandi bahumure buriya bazongezwa kuko ubwitange bwabo burazwi.

Comments are closed.

en_USEnglish