Digiqole ad

Kamonyi: Ubuyobozi ngo bwamubeshye ubufasha agurisha ibye none ntaho kuba afite

 Kamonyi: Ubuyobozi ngo bwamubeshye ubufasha agurisha ibye none ntaho kuba afite

Bamurange avuga ko Umurenge wamubeshye isakaro imyaka itanu igashira abayeho nabi

Bamurange Belethilda utuye mu kagari ka Buguri, umurenge wa Rukoma mu karere ka Kamonyi atangaza ko hashize imyaka itanu aho asembera ntaho kuba nyuma y’aho inzu yabagamo igwiriye yakwitabaza ububozi bukamwizeza kuzamuha isakaro, nawe ngo agurisha ibyo yari atunze azamura inzu ariko nayo ubu ngo yaraguye kubera kubura isakaro yemerewe.

Bamurange avuga ko Umurenge wamubeshye imyaka itanu igashira
Bamurange avuga ko Umurenge wamubeshye isakaro imyaka itanu igashira abayeho nabi

Bamurange abana n’abana batanu yasigiwe n’uwo bari barashakanye avuga ko bamaze imyaka atanu inzu babagamo iguye ariko ngo kubera ubushobozi bucye yitabaje ubuyobozi bw’umurenge bumusaba kwizamurira inzu bukazamugenera isakaro.

Avuga ko yahise agurisha umutungo yasigiwe n’umugabo we azamura inzu nk’uko yari yabisabwe ariko ngo amabati yijejwe n’ubu ntarayahabwa.

Ati “Naje ku murenge ngira ngo bamfashe banyemerera isakaro, mpita njya kugurisha ishyamba n’umurima nari nsigaranye mvuga nti jye n’abana tuzajya turya ari uko naciye incuro ariko dufite aho turambika umusaya.

Nazamuye inzu ndayuzuza, ngura imishoro ndashora nsubira ku murenge kubabwira ko narangije ibyo bansabye ngo bampe amabati ariko ngezeyo ‘affaire sociale’ arambwira ngo ntayo kandi aribo bari bayanyemereye.”

Bamurange avuga ko yakomeje kubaho acumbika ari nako akomeza kujya ku biro by’Umurenge ariko ngo agasanga ushinzwe imibereho myiza y’abaturage (affasire sociale) yahasanze ubushize siwe uhari kubera ko bahindurirwaga imirimo.

Ati “Nakomeje kujya ku murenge kubibutsa no kubabwira uko ikibazo kimeze, hakagira ubwo nsanga affaire sociale yahindutse, ariko uwo mpasanze wese akambwira ko nta mabati ahari bakansaba gutegereza.”

Yakomeje gusiragira ku murenge wa Rukoma aho bamwemereye amabati imyaka iba itanu, inzu yari yarazamuye iragwa kubera imvura yayinyagiraga.

Muri uyu mwaka ngo nibwo ubuyobozi bw’Akarere ka Kampnyi bwamenye ikibazo cye bumwizeza kuzamufasha akubakirwa akanasakarirwa, ndetse ubu nibwo bumwishyurira aho acumbitse.

Umuyobozi ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu murenge wa Rukoma; Innocent Mazuru avuga ko iki kibazo kimaze igihe koko ariko ko kidahabwa isura yacyo.

Ati “ Uyu mubeyi koko amaze igihe adafite icumbi, ariko byagiye biterwa n’impamvu nyinshi, hagiye haziramo ibibazo bishingiye kuri we bwite ariko na none twibuke ko amafaranga y’Umurenge aboneka buhoro buhoro kandi nabwo haba hari byinshi byo gukora.”

Mazuru avuga ko uyu mubyeyi Bamurange yagize uburangare no kudashishoza kuko ngo hari igihe abaturage bigeze kwishyira hamwe bakamushakira ibikoresho byo kubaka ariko ngo akabigurisha.

Gusa yizeje ko iki kibazo kiri mu nzira zo gukemuka kuko ubuyobozi bw’Umurenge buri gukorana n’ubw’Akarere kugira ngo bushakire uyu mubyeyi icumbi rye dore ko ubu aho acumbitse ari nabo bahamukodeshereje.

Martin NIYONKURU
UM– USEKE.RW

5 Comments

  • Ingoma zose ni zimwe n’ay’abatwa ntaraboneka!!

  • Ariko rero abantu ntibagakabye rwose. Niba umuntu yaragaragaje ikibazo cy’uko adafite aho kuba ibyo birashoboka ariko ubuyobozi bwa Kamonyi biragaraga ko bufite ubushake bufatika bwo gukemura iki kibazo pe jye niko mbibona biri mu nzira nziza! Niba bamukodeshereza bakaba bafite gahunda yo kuzamwubakira nk’abandi batishoboye; koko aho ubushake butari ni he? Baturage natwe tujye dushyira mu gaciro tumenye ko ubuyobozi bufite inshingano zo kudukemurira ibibazo kandi ni byo ariko natwe twoye kuruhanya.

  • uwo mubyeyi arababaje.naho uwo affaire sociale ibyo avuga arashya.mu myaka 5 koko umurenge wanananiwe kuzamura inzu?

  • ubuyobozibw’umurenge bwaramurangaranye cyaneeeee!noneseko ikibazokobalibakizi iyobabona ntabushobozibafite bakabimenyesga akarere mbere nti kibacyarakemutse?

  • Gastinzi uvuze ukuri rata!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!

Comments are closed.

en_USEnglish