Digiqole ad

Inama UMUKANISHI agira bagenzi be n’ibyo asaba abakoresha

 Inama UMUKANISHI agira bagenzi be n’ibyo asaba abakoresha

Mu kiganiro Umuseke wagiranye n’umwe mu bakora umwuga wo gusana ibinyabiziga byahuye n’ikibazo ukorera kuri Station ya SP Remera, yagiriya bagenzi be inama yo kwirinda umwanda no kongeera ikinyabupfura.

Uyu mugabo utashatse ko tumuvuga amazina, yavuze ko umwuga bakora ari ingirakamaro haba kubawukora ndetse no kubawukorerwa.

Yavuze ko kugira ngo abakora uyu mwuga bakomeze kuwukora bafite ishema, bagomba kugira no guhorana isuku.

Ku byerekeranye n’isuku, yagize ati: “ Birababaza kubona umukanishi yinjira mu modoka y’umukiriya yambaye igisarubeti kidafuze, cyuzuyemo vidange azi ukuntu igira umwuka mubi.”

Yongeyeho ko ikindi kizatuma umwuga wabo ukomeza kugira agaciro ari uko bagira ikinyabupfura ntibasinde ngo basagarire abakiriya cyangwa babe ba ‘ntibindeba.’

Asanga abakanishi bakeneye amahugurwa, bakongera ubumenyi .

Ashingiye ku bumenyi yize n’ukuntu abona Isi itera imbere mu buhanga, uyu mugabo yabwiye Umuseke ko bwaba byiza abakoresha babo babageneye amahugurwa bityo bakongera ubumenyi mu kazi kabo kadasiba gusaba ubundi buhanga bwo hejuru.

Kuri we, ikindi gikenewe ni ukubona amasoko, mu yandi magambo ngo ba shebuja bagomba gushyiraho abashinzwe gushaka amasoko bityo agafaranga kakaboneka.

Umwuga wo gukanika usaba ingufu, gukora ibintu neza no kumenya gukomeza umubano n’abo ukorera(umukoresha n’abakiriya).

Iyo ubuze imwe muri izi ndangagaciro z’uyu mwuga ngo ushobora kuhasiga ubuzima, kumugara cyangwa gutakaza akazi.

Nubwo ibi bishobora guterwa n’impanuka, ariko umukozi niwe ugomba kubyitaho, akirinda ko byamuturukaho nk’uko uriya mukanishi abigiramo inama bagenzi be bose.

UM– USEKE.RW

en_USEnglish