Muri gahunda y’Inteko Nshingamategeko y’u Rwanda imitwe yombi yihaye yo gukusanya ibitekerezo by’abaturage ku guhindura ingingo ya 101 y’Itegeko nshinga, abaturage b’i Gitwe bagaragarije izo ntumwa za rubanda ko bifuza ko Perezida Kagame yakomeza kubayobora. Nta gitekerezo kinyuranyije n’ibi cyahatangiwe. Mu ishuri rikuru ry’i Gitwe-ISPG intumwa za rubanda zashakaga kumva ibitekerezo by’abanyeshuri, abakozi, abayobozi b’ishuri […]Irambuye
Kuri uyu wa gatandatu abanyamuryango ba Association y’abakora umwuga wo gutera ikinya no gukangura abarwayi mu Rwanda yitwa RAA(Rwanda Association for Anesthetics) bahuriye mu Ishuri rikuru ry’ubuzima rya Kigali baganira ku mbogamizi bahura nazo ndetse n’intambwe bamaze gutera mu gusohoza umwuga wabo. Kuva iyi Association yajyaho ngo imaze kugera kuri byinshi byiza. Vice President w’iyi […]Irambuye
Kuri uyu wa Gatanu tariki 31, Nyakanga, 2015 mu murenge wa Byumba mu Kagari ka Nyarutarama abanyeshuri biga mu Ishami ry’imbonezamubano muri Kaminuza ya IPB bavuguruye inzu y’umukecuru Mukazihoze Mariya w’imyaka 66 y’amavuko, uyu akaba yashimiye aba banyeshuri ku mutima mwiza bamweretse. Aba banyeshuri kandi bamuhaye ibindi bikoresho byo kwifashisha mu buzima busanzwe harimo ibitenge, […]Irambuye
Abanyeshuri bo mu turere twa Rubavu, Ngororero, Nyamasheke na Rusizi biga mu mashuri yisumbuye mu Burengerazuba cyane cyane mu karere ka Karongi bafite ikibazo cyo gutaha kuko ubwato bwatanzwe na Perezida Kagame bakoreshaga cyane bumaze hafi icyumweru bwarapfuye. Abanyeshuri barataha kuri uyu wa 30 Nyakanga 2015, imodoka (bus) yerekeza i Rubavu ihagurukiye i Rubengera ku […]Irambuye
*Abashakanye bitemewe n’amategeko ngo ntibakwiye kwirengagizwa *Amategeko agendanye n’uburinganire ngo akwiye kuvugurwa agasobanuka *Icyakora ngo abagore banditse ku butaka bw’imiryango yabo bariyongereye Ishuri rikuru ryigisha amategeko ILPD riherereye mu karere ka Nyanza kuri uyu wa gatatu ryamuritse ubushakashatsi bwerekanye ko abagore n’abakobwa muri rusange bataramenya uburenganzira bafite ku butaka bituma havuka amakimbirane mu miryango ndetse […]Irambuye
Umwe mu baturage bafite imishinga mu gishanga cya Rurambi uvuga ko imicungire y’icyo gishanga kinini (ha 1000 zitunganyijwe) ituma kidatanga umusaruro cyakagombye gutanga bitewe n’uko abashoramari bashoboye ngo bananizwa n’ushinzwe gukurikirana abahinzi ari na we utanga ubutaka, gusa we ahakana aya makuru. Uyu muturage witwa Mugabo Francois ni umwe mu banyamuryango ba Koperative CORIMARU ishinzwe […]Irambuye
*Iyi nzu yubatswe hashize imyaka 8, kugira ngo ibike amateka ajyanye na Jenoside ntibyakozwe *Yuzuye itwaye amafaranga miliyoni 300, ubu hazatangwa andi yo kuyisana, *Abaturage bavuga ko batanze amafoto y’ababo bazize Jenoside n’uyu munsi ntibazi aho ari, *Min.Uwacu avuga ko kudakoresha iyi nzu yatwaye akayabo ari ugupfusha ubusa Mu biganiro byahuje Minisitiri w’Umuco na Siporo Uwacu Julienne […]Irambuye
Muri iyi minsi mu majyaruguru y’iburengerazuba bw’u Rwanda naho amazi ngo yahabaye ingume ku buryo hari abajya kuyashaka muri Pariki y’Ibirunga igice kibegereye kuko muri aya mashyamba hari amasoko menshi. Hakurya muri Congo ho ngo iki kibazo cyafashe indi ntera kuko hari abahasiga ubuzima bagiye gushaka amazi mu Birunga. Ni ibyaganiriwe mu nama y’impuguke zo […]Irambuye
Gérard Karangwa Semushi yagarutse cyane mu itangazamakuru mu 2013 ubwo yangirwaga n’Akarere ka Gasabo gukoresha Inama rusange yo gutangiza ishyaka rye avuga ko ritavuga rumwena Leta. Avuga ko ishyaka rye ryakomeje gushaka ibisabwa bakongera gusaba bushya mu kwa 05/2014 ariko n’ubu ngo ntibarasubizwa baracyategereje. Mu kwa 06/2013 Gérard Karangwa Semushi yavuye i Burayi aza mu […]Irambuye
Mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa 27 Nyakanga 2015 ku bitaro byitiriwe umwami Faysal havuzwe ko kanseri y’ijosi no mu mutwe iri kumwanya wa gatatu mu zigaragara mu Rwanda, ariko ngo haracyari imbogamizi zikomeye nko kubura abanganga bayivura kuko kugeza ubu hari umuntu umwe gusa ushobora kubaga abarwayi bafashwe n’iyi kanseri. Ku munsi wahaririwe kurwanya […]Irambuye