Digiqole ad

Ab’i Gitwe batanze ibitekerezo byabo ku kuvugurura Itegego Nshinga

 Ab’i Gitwe batanze ibitekerezo byabo ku kuvugurura Itegego Nshinga

Bamukunze Norbert yifuje ko Perezida Kagame yazayobora kugeza ku mwuzukuruza we

Muri gahunda y’Inteko Nshingamategeko y’u Rwanda imitwe yombi yihaye yo gukusanya ibitekerezo by’abaturage ku guhindura ingingo ya 101 y’Itegeko nshinga, abaturage b’i Gitwe bagaragarije izo ntumwa za rubanda ko bifuza ko Perezida Kagame yakomeza kubayobora. Nta gitekerezo kinyuranyije n’ibi cyahatangiwe.

Bamukunze Norbert yifuje ko Perezida Kagame yazayobora kugeza ku mwuzukuruza we
Bamukunze Norbert yifuje ko Perezida Kagame yaybora agaha umuhungu we nawe akazaha umwuzukuru we

Mu ishuri rikuru ry’i Gitwe-ISPG intumwa za rubanda zashakaga kumva ibitekerezo by’abanyeshuri, abakozi, abayobozi b’ishuri n’abakozi b’Ibitaro bya Gitwe ku bijyanye no kuvugurura Itegeko Nshinga.

Batanze umwanya uhagije bumva ibitekerezo bya buri wese bijyanye n’ubusabe Abanyarwanda basaga miliyoni enye banditse amabaruwa basaba ko ingingo y’101 y’Itegeko nshinga yahinduka.

Depite Byabarumwanzi Francois wari uyoboye izi ntumwa za rubanda yabwiye abitabiriye ibiganiro ko hari bamwe bajya bavuga ko Inteko nshingamategeko nta burenganzira ifite bwo guhindura ingingo n’imwe mu zigize Itegeko nshinga, avuga ko baba bibeshya kuko ingingo y’193 ibisobanura neza.

Iyi ngingo ngo yerekana ko abadepite n’abasenateri bashobora guhindura Itegeko Nshinga ndetse ko na Perezida wa Repubulika ubwe abifitiye ububasha, ariko yongeraho ko ibyakorwa byose biba bigamije inyungu z’abaturage.

Ishuri rikuru rya ISPG nk’uko byasobanuwe n’Umuyobozi waryo Dr. Jéred Rugengande, abanyeshuri baryo n’abakozi bandikiye Inteko Nshingamategeko bifuza ko ingingo y’101 yavugururwa maze igaha amahirwe Perezida Paul Kagame yo kwiyamamariza manda itaha.

Yavuze ko bajya kubisaba by’umwihariko babitewe n’ubutwari bamubonamo bityo bakaba bifuza ko ayobora u Rwanda.

Abanyeshuri n’abakozi batanze ibitekerezo binyuranye bose bagaragaje ko ingingo y’101 ikwiye guhinduka.

Bamukunde Norbert we yaje avuga ko kuyihindura gusa abona bidahagije atanga igitekerezo cye avuga ko kuri we asanga Perezida Kagame ari umuntu ntagereranywa ndetse ahereye ku bitekerezo bye byiza mu miyoborere yibaza ko n’abo mu rugo rwe bafite ibitekerezo bimwe.

Ati: “Nkurikije agaciro umukuru w’igihugu afitiye igihugu cyacu, nifuza ko yategeka kugeza ku gisekuru cya kane, ni ukuvuga ko yayobora igihugu, umuhungu we akazayobora, umwuzukuru we akayobora no kugeza ku mwuzukuruza we.”

Ibitekerezo byatangiwe aha nta na kimwe kinyuranya n’ubusabe bw’abaturage bwo kuvugurura Itegeko Nshinga cyatanzwe.

Abadepite bamaze gukusanya ibitekerezo bya buri wese bijeje abitabiriye ibiganiro ko bagiye kubihuza n’iby’abandi Banyarwanda batanze maze Inteko Nshingamategeko imitwe yombi ikazicara ikarebera hamwe ibyufuzo by’Abanyarwanda niba koko byazashyirwa muri kamarampaka.

Mu cyumba bari barimo abitabiriye ibiganiro bari benshi.
Mu cyumba bari barimo abitabiriye ibiganiro bari benshi.
Ababyeyi bari bambaye imishanana(kuri bo uyu munsi wari ibirori bikomeye)
Ababyeyi bari bambaye imishanana, kuri bo uyu munsi wari ibirori 
Umuyobozi w'Akarere ka Ruhango washimiye abitabiriye ibiganiro.
Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango washimiye abitabiriye ibiganiro.
Umuyobozi wa ISPG imbere y'abadepite yasobanuraga impamvu banditse.
Umuyobozi wa ISPG imbere y’abadepite yasobanuraga impamvu banditse.
Mbere yo gutanga ibitekerezo morali yari yose.
Mbere yo gutanga ibitekerezo morali yari yose.

 Photos/Damyxon/UM– USEKE

Jean Damascene NTIHINYUZWA
UM– USEKE-RW-Ruhango

2 Comments

  • Thx kubwibitekerezo byiza mwatanze ngo dukomeze tugane mukerekezo gifite intego ,kuko nitwe tuzi neza ahodushaka kugera ndetse nuzahatugeza turamuzi , dufite amahirwe rero kuko dufite amahitamo igihe niki tukagaragaza ibitekerezo byacu kko kugenerwa twamaze kubitambuka.

    • URAKOZE NAWE GUSHIMA ARIKO TUJYE DUSHIMA IBYIZA BIKORWA NIBIBI TUBIGAYE KUKO BURIYA BIBA BYIZA IYO UGARAGAJE IBITEKEREZO BYAWE BWITE UTAGENDEYE KUBANDI NIBYO KOKO PRESIDENT WACU NTACYO ATAKOZE KANDI TURAMUSHIMA ARIKO SE IYO NGINGO NIHINDUKA KONUMVA UZAJYA AYOBORA URWANDA WESE YAJYA IHINDUKA NDUMVA NIHINDUKA ITEGEKO NSHINGA RIZABA RITESHEJWE AGACIRO NDUMVA RERO IBYIZA NTAHO BIJYA MUGIHE UFITE UWABIKUGABIYE KANDI AKABA AKURI IRUHANDE AKUGIRA INAMA KUKO NUMUBYEYI MBERE YO GUSAZA ARABANZA AKARERA ABANA BE AKABATOZA KUBA ABAGABO NYUMA YASAZA NTIBASUBIRE INYUMA KKUKO BATOJWE UBUTWARI KANDI BIBA BYIZA KANDI BIKANABASHIMISHA GUKORA IBYIZA UMUBYEYI WABO AKIRIHO AKABASHIMIRA UBUTWARI BAGIZE RERO KUVUGURURA IRIYA NGINGO NDUMVA NTANYIGISHO NZIZA MBIBONAMO KUBAZAKURIKIRAHO KUKO BYAJYA BIHINDAGURIKA UKO AMATORA YUMUKURU WIGIHUGU ABAYE MURAKOZE .

Comments are closed.

en_USEnglish