Digiqole ad

Semushi aracyategereje ko ishyaka rye rya ‘opposition’ ryemerwa mu Rwanda

 Semushi aracyategereje ko ishyaka rye rya ‘opposition’ ryemerwa mu Rwanda

Gerard Karangwa Semushi

Gérard Karangwa Semushi yagarutse cyane mu itangazamakuru mu 2013 ubwo yangirwaga n’Akarere ka Gasabo gukoresha Inama rusange yo gutangiza ishyaka rye avuga ko ritavuga rumwena Leta. Avuga ko ishyaka rye ryakomeje gushaka ibisabwa bakongera gusaba bushya mu kwa 05/2014 ariko n’ubu ngo ntibarasubizwa baracyategereje.

Gerard Karangwa Semushi
Gerard Karangwa Semushi

Mu kwa 06/2013 Gérard Karangwa Semushi yavuye i Burayi aza mu Rwanda kwandikisha umutwe wa Politiki PDP-IMANZI (Pacte de Défense du Peuple) utavuga rumwe na Leta y’u Rwanda, wari uhuriweho nawe n’abandi banyarwanda barimo n’ababa hanze y’u Rwanda.

Avuga ko ageze mu Rwanda yashatse abayoboke bajya inama bemeranya guhindura izina ry’ishyaka baryita Pacte Démocratique du Peuple-IMANZI (PDP- IMANZI).

Ubwo ryakaga ibyangombwa ahagana mu kwa 10/2013 iri shyaka ntabwo ubuyobozi bw’Akarere ka Gasabo na Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu babirihaye kubera impamvu z’ibyo ritari ryujuje byasobanuwe n’ubuyobozi icyo gihe.

Karangwa Semushi avuga ko babwiwe ko ishyaka ritashingwa mu Rwanda rikoreshwa n’abari hanze yarwo kandi ritakwemerwa mu gihe mu barishinze harimo uwakatiwe n’inkiko (Deogratias Mushaidi), ibi we abibonamo nko kurenganywa. Gusa ngo ntibacitse intege kuko abayoboke baryo bihaye igihe ngo bakongera guhura no kubyutsa ubusabe bwabo mu 2014.

Semushi uvuga ko ari umuyobozi w’agateganyo w’iri shyaka avuga ko yasubiye i Burayi mu 2014 maze abo yasize ntibumvikana ku bintu bimwe na bimwe, we avuga ko biterwa no kuba abakorera Politiki hanze y’u Rwanda bagendera ku marangamutima n’amakuru babwiwe.

Bamwe mu batavuga rumwe na Leta y’u Rwanda bashinje Semushi kuba yarageze mu Rwanda agahindura imvugo n’umurongo yagenderagaho akiri i Burayi.

Ibi yabihakaniye Umuseke, avuga ko abo bavuga ibyo abifata nko gusebanya n’indi migambi mibi, avuga ko ahubwo abo bahoranye mu ishyaka Pacte de Défense du Peuple (PDP-Imanzi) bananiwe kumva impamvu yageze mu Rwanda agahindura izina ry’ishyaka.

Ati « (Asubiye i burayi)Nabasobanuriye uko twe mu Rwanda tubona ibibazo n’uburyo duteganya gukomeza .

Ntago twabyunvise kimwe, kandi bibaho, cyane cyane iyo abantu baba banaganira ku bintu badafitiye amakuru amwe. Jye nari mvuye mu Rwanda, mpamaze amezi atandatu, naraganiriye n’abayoboke b’ishyaka, ntabwo ari kimwe n’abantu bicaye i Burayi bagendera ahanini ku marangamutima cyangwa ku mabwire.

Mugihe twari twunvikanye ko tuzakomeza kungurana ibitekerezo, bakatugira inama, bakoze (ab’i Burayi) inama, bavuga ko bamvanye mu buyobozi by’Ishyaka. »

Semushi avuga ko bamuvanye mu buyobozi bw’ishyaka (Pacte de Défense du Peuple) ribarizwa i Burayi mu gihe iri shyaka atakiririmo ahubwo ari muri Pacte Démocratique du Peuple (PDP-Imanzi) rikorera mu Rwanda ndetse ngo yatorewe kubera umuyobozi w’agateganyo.
 

PDP-IMANZI yavuyemo PDA

Mu 2013 nyuma yo kwangirwa gukora nk’ishyaka ryemewe mu Rwanda, PDP-Imanzi abayigize bihaye kongera guhura mu 2014 bakabyutsa ubusabe bwabo, Semushi avuga ko bongeye guhura maze  kuwa 16/03/2014 bashinga ishyaka ryitwa People’s Democratic Alliance (PDA) bahita batangira gusaba uruhushya rwo gukora inama rusange yo gushinga ishyaka banyuze ku karere ka Gasabo.

Ati « Mayor wa Gasabo yadusabye ibisobanuro bijyanye n’imigambi y’ishyaka ryacu twaramusubije hari mu kwa 05/2015. Ariko kugeza na n’ubu nta gisubizo twari twabona. Turacyategereje kuko twasabye uruhushya kandi tugomba kurubona kugira ngo dukore kumugaragaro hakurikijwe amategeko.  Icyo ntazi ni igihe tuzabonera urwo ruhushya. »

Semushi avuga ko yemeranywa n’abavuga ko « mu Rwanda kwandikisha i sosiyete y’ubucuruzi byoroshye cyane kurusha kwandikisha ishyaka rya politike »

Ati « Twakoze ibishoboka byose, twagiye ku karere incuro nyinshi, tubonana n’abandi bayobozi bafite mu nshingano zabo iby’amashyaka ya politike, turaganira birambuye ariko tubona ku ruhande rwa Leta nta bushake buhari bwo kwemerera amashyaka ya ‘opposition’ gukora k’umugaragaro. »

Semushi ariko avuga ko nubwo nta byangombwa barabona ishyaka ryabo ngo rihari mu Rwanda nubwo bwose ngo ritarabona uburenganzira buteganywa n’amategeko.

Daddy Sadiki Rubangura
UM– USEKE.RW

6 Comments

  • Ab’isi mukunda ibigoye kubiiii !!!!

    Ko wumva ubizi se ko ibya business byihuta bikaba byose ari ugushaka amaramuko ….,Semushi we wakoze ibyo roshye ukava mwayo ya ndongo ???

  • Ngubwo ubwisanzure murwa Gasabo rero rwemera amashyaka yose

  • Niba ashaka business se yashinze company ?

  • Ubu se uyu wiyita umunyapolitiki akaba yumva ishyaka ryakwandikwa nk’uko sosiyete y’ubucuruzi yandikwa arumva bizahura koko? Reba namwe ahinduye amazina gatatu mu gihe cy’imyaka 2! Ubu se icyi cyo si ikibazo byatuma abantu bakeka ko nawe atari tayari atanazi n’icyo ashaka?

  • Ngaho da! Munyumvire namwe abumva bashobora kuyobora u Rwanda! Mundebere namwe!

  • Hariho abantu qui ne sont jamais satisfaits, cg bumva buri gihe bakwibera aba opposants rien que pour être opposants bakabyiyitaaa ni uko bakikirigita bagaseka, wababaza icyo batemera bakakibura! Abenshi biyita ko bari mu ishyaka rya Opposition ni ako kazina baba bishakira wababaza programme iri différent n’iry’iriri ku butegetsi bati urabona ubwisanzure bwi’itangazamakuru….n’utundi tu refrains twaririmbwe cyeraaa twaharurutswe!! Nta opposition itagira agashya Banyarwanda aho kwitabira bene izo nzaduka waguma ukibera aho nta n’ishyaka ubarizwamo biraruta aho kujya inyuma y’abantu bifitiye utubazo turi psychologiques

Comments are closed.

en_USEnglish