Abaturage bo mu murenge wa Kabarondo mu karere ka Kayonza ho mu Ntara y’Uburasirazuba baratunga agatoki bamwe mu bayobozi b’inzego z’ibanze kuba aribo bahishira abenga ndetse bakanacuruza inzoga ya kanyanga, itemewe n’amategeko y’u Rwanda, gusa aba bayobozi baravuga ko baba barinda agahanga kabo batinya ko aba benga kanyanga bashobora kubahohotera ku buryo ngo bashobora no […]Irambuye
Ku munsi w’umuganura tariki ya 07 Kanama 2015, mu Kagari ka Murama, mu murenge wa Bweramana, akarere ka Ruhango, abaturage bamuritse ibyagezweho maze baboneraho umwanya wo kuziturira abatishoboye inka eshanu zikomoka kuri gahunda ya Perezida Paul Kagame ya ‘Girinka Munyarwanda’. Muri iki gitondo abaturage batuye mu midugudu 12 igize akagari ka Murama bahuriye ku biro […]Irambuye
Mu nama yateraniye ku wa kane tariki 06, Kanama, 2015 igizwe n’abayobozi b’uturere twose tw’igihugu ndetse n’ abagenzuzi b’Urugaga rw’ababana n’agakoko gatera SIDA berebeye hamwe uburyo baziba icyuho cyatewe n’uko Global Fund yabahagarikiye inkunga ku kigero cya 50%. Twaganiriye na Uwuyezu Andre uyobora Urugaga rw’ababana n’agakoko gatera SIDA bita RRP+ adutangariza ko kuva inkunga yahagarikwa […]Irambuye
Nk’uko byemezwa n’abaturage bo mu kagari ka Mbugangari muri Rubavu ngo muri 2003 Perezida Kagame yabahaye urusyo ngo rubafashe ariko ruza kuburirwa irengero. Ubuyobozi ngo bwaje kubaha urundi rudafite ingufu none ngo ntibarushaka. Abaturage bemeza ko urwo bahawe n’Akarere ka Rubavu rudafite ingufu kuko rushobora gusya ibiro 45 kandi izindi nsyo zisya ibiro 300. Kubera iyo […]Irambuye
Ubuyobozi bw’akarere ka Kayonza mu Ntara y’Uburasirazuba bwemeza ko Ikigo gishinzwe gutunganya no gikwirakwiza amazi mu Rwanda, WASAC, kiri gutinza imirimo yo kugeza amazi meza ku baturage bo mu mirenge ya Murundi na Mwiri kandi ngo hashize hafi imyaka ibiri akarere ka Kayonza karishyuye amafaranga arenga million 70 y’u Rwanda yo gukora iyo mirimo. Burasaba […]Irambuye
Kwikebesha (kwisiramura) ni ibintu bigenda byinjira mu muco w’Abanyarwanda vuba, ari na yo mpavu imibare igenda izamuka y’ababokora. Mu 2010 abantu 13% (ab’igitsina gabo) bari barikebesheje mu gihugu hose, ariko ubushakashatsi byashyizwe hanze ku wa mbere w’iki cyumweru bwagaragaje umubare w’abisiramuje ugeze ku bantu 20%. Imibare y’ubushakashatsi bwagiye ahagaragara tariki ya 3 Kanama 2015 yerekana […]Irambuye
Mu nkambi ya Mahama mu karere ka Kirehe, Intara y’Uburasizuba ndetse n’inkambi ihererye mu karere ka Bugesera, hombi habarirwa impunzi zisaga ibihumbi 31 hakunzwe kuvugwa ko abagore basuzugura abagabo babo kubera ubukene butuma batita ku rugo bityo bigakurura umwuka mubi mu muryango biviramo na bamwe ihohoterwa. Umuryango utegamiye kuri Leta wa OXFAM ushinzwe kurwanya ubukene […]Irambuye
*Ni we munyarwanda wa mbere woherejwe na Canada ku byaha bya Jenoside *Akigezwa mu Rwanda yavuze ko aje guhangana n’Inkiko zaho *Yatangiye kuburanishirizwa mu Rwanda mu ntangiro za 2012 *Ubushinjacyaha bwakunze kumutunga agatoki ko “atinza urubanza nkana.” “Naje ntafashe ifunguro rya mu gitondo; ndumva mu nda ntakirimo; ndakubwe (ndashaka kujya mu bwiherero); mfite rendez-vous ya […]Irambuye
Faustin Hakizineza wo mu kagari ka Nzaratsi mu murenge wa Murundi i Karongi arashinja umuyobozi wungirije w’Akagali ushinzwe iterambere kumufunga akanamukubita akamuvuna mu ivi amuziza ko inka ze zafatiwe ku gasozi ndetse ntabashe gutanga amande yasabwaga. Uyu muyobozi ahakana ibi. Hakizineza yakubiswe mu mpera z’ukwezi gushize kwa karindwi, n’ubu ntarabasha kugenda kuko yavunitse bikomeye mu […]Irambuye
Ubwo hasozwaga itorero Iicyiciro cya munani, ku itariki ya 1 Kanama 2015, umuyobozi w’Itorero ry’Igihugu Rucagu Boniface yavuze ko intore zifite inshingano zo kuvuga ibyiza biri mu Rwanda uhereye ku muco wo kubaka ubunyarwanda ugakomera kandi ukabaranga iyo bari mu mahanga. Aba banyeshuri 183 biga mu bihugu 24 ku migabane itandukanye ku Isi bamaze igihe […]Irambuye