Adiel Musengimana umuturage wo mu mudugudu wa Kabere akagari ka Buhanda Umurenge wa Bweramana mu ijoro ryakeye yaakubiswe ndetse atemwa mu mutwe ubu akaba arwariye ku kigo nderabuzima cya Gitwe. Adiel avuga ko yatemwe n’umuyobozi w’Umudugudu wabo kubera inzangano amufitiye, uyu muyobozi we yahakaniye Umuseke ibi, avuga ko ahubwo Adiel yakubiswe kuko yari afashwe yiba […]Irambuye
Impunzi z’Abarundi ziri mu nkambi ya Mahama iri mu karere ka Kirehe ntabwo zifunze zifite uburenganzira bwo gusohoka no gutembera hirya no hino mu gihugu nk’uko bitangazwa n’ubuyobozi bw’inkambi ya Mahama ngo ndetse n’umubano w’izi mpunzi n’Abanyarwanda baturanye n’iyi nkambi umeze neza. Ibi biranashimangirwa na bamwe mu mpunzi z’Abarundi bavuga ko icyo bakeneye gukura mu […]Irambuye
Kuri uyu wa mbere tariki ya 20 umushinga w’Abaholandi witwa NICHE Project wari umaze imyaka itanu ukorana n’ishuri ry’igisha rikanateza imbere amategeko (ILPD) washoje imirimo yawo, ushimirwa umuganda wawo ku kibazo cy’ubutabera mu Rwanda ndetse ko usize hari intambwe igaragara itewe n’iri shuri mu kwigisha amategeko abanyamwuga. Johnston Busingye Minisitiri w’Ubutabera yashimiye cyane leta y’U […]Irambuye
Iburasirazuba – Bamwe mu baturage bo mu kagali ka Kazizi Umurenge wa Nyamugali mu karere ka Kirehe bemereye umunyamakuru w’Umuseke ko bakirarana n’amatungo mu nzu zabo kuko aho batuye hari ikibazo cy’ubujura bw’amatungo. Ubuyobozi bw’Umurenge bwo buvuga ko ibi bitakibarizwa muri uyu murenge. Aba baturage bavuga ko bafata nk’icyumba kimwe mu nzu bakakigenera amatungo aho […]Irambuye
“Mu 1990 kubera umwuka mubi hari Abatutsi benshi bahungiye mu ngo z’Abahutu”; “Yavuze ko yari agiye kwicirwa muri Gereza kubera jye. Yazinduwe no kwihimura”. Ni mu rubanza Ubushinjacyaha bw’u Rwanda buburanamo na Leon Mugesera ku byaha birimo ibya Jenoside bishingiye ku ijambo yavugiye muri meeting yo ku Kabaya, kuri uyu wa 20 Nyakanga uregwa yabwiye […]Irambuye
Perezida w’Inama njyanama y’Umujyi wa Kigali, Dr. Sebashongore Dieudonné yabwiye Umuseke ko bashima intambwe imaze guterwa mu gukurikiza amabwiriza y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta, ariko avuga ko mu mbogamizi Umujyi ufite harimo n’abakozi bafite imyumvire iri hasi kandi ngo ntibaashyirwa mu kiziriko ngo bakore ibyo basabwa. Mu cyumweru gishize ubwo abayobozi b’Umujyi wa Kigali bari bamaze kwitaba […]Irambuye
Mu rwego rwo kugira ngo impunzi z’abarundi zahungiye mu Rwanda ariko zitari mu nkambi zicumbitse hirya no hino mu gihugu zikomeze kwitabwaho bahabwe ubufasha kimwe n’abagenzi babo ndetse banacungirwe umutekano, ubuyobozi bw’intara y’Uburasirazuba burasaba ko izi mpunzi zajya zibaruza kugira ngo hamenyekane umubare nyawo wazo naho ziherereye. Nkuko bitangazwa n’umuyobozi w’intara y’u Burasirazuba Madame Odette […]Irambuye
Mu ijoro ryakeye mu Karere ka Karongi, Umurenge wa Mutuntu, Akagali ka Byogo , Umudugudu wa Gasenyi haravugwa umukobwa witwa Uzakira Rodhia bivugwa ko yishe umwana we w’amazi abiri ngo kuko yatumaga adakora uburaya neza. Uyu mukobwa bivugwa ko ari mu bigurisha bita indaya ejo bamubonye ku gasanteri ahetse umwana we. Ariko ngo nyuma ari […]Irambuye
Imiryango irenga 50 ituye ku rundi ruhande rw’umusozi wa Rubavu mu kagari ka Rwaza Umurenge wa Rugerero, ituye ahantu hahanamye cyane ndetse igaragaza ubukene bukomeye. Bavuga k obo babona baribagiranye, basaba ko nibura bakimurwa aha hantu habateje akaga. Ubuyobozi bw’Akarere bwatangaje ko iki kibazo bugiye kugikemura vuba cyane. Iyi miryango yari yasuwe n’umuryango utegamiye kuri […]Irambuye
*Imanza Umujyi wa Kigali warezwemo n’abagonze imikindo n’ibindi bikorwa remezo zatangishije Leta miliyoni 17. *Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali avuga ko kosa riri hagati ya Polisi ifatiira imodoka zifite ubwishingizi n’Umujyi wa Kigali utsindwa imanza. *Fidel Ndayisaba asaba abatwara imodoka kwitwararika ntibakore impanuka kuko zangiza byinshi na Leta igahomba Nyuma yo kwisobanura ku makosa yagaragajwe na […]Irambuye