Gicumbi: Abanyeshuri biga muri IPB baremeye umukecuru wacitse ku icumu
Kuri uyu wa Gatanu tariki 31, Nyakanga, 2015 mu murenge wa Byumba mu Kagari ka Nyarutarama abanyeshuri biga mu Ishami ry’imbonezamubano muri Kaminuza ya IPB bavuguruye inzu y’umukecuru Mukazihoze Mariya w’imyaka 66 y’amavuko, uyu akaba yashimiye aba banyeshuri ku mutima mwiza bamweretse.
Aba banyeshuri kandi bamuhaye ibindi bikoresho byo kwifashisha mu buzima busanzwe harimo ibitenge, matola, igitanda, ibiribwa n’ibindi.
Aba banyeshuri biga Ishami ry’Imbonezamubano n’ivugururamibereho muri IPB bavuga ko ari inshingano zabo gushyira mu bikorwa amasomo bahabwa kuko ngo n’ubusanzwe bibanda ku bijyanye no gufasha abaturage guhindura imyumvire, bagakora bakiteza imbere.
Gufasha uyu mubyeyi Mukazihoze Mariya wavutse mu mwaka wa 1949 wasigaranye n’umukobwa umwe n’abuzukuru bane byabayeho k’ubufatanye hagati y’ubuyobozi bw’Umurenge wa Byumba na IPB.
Aba banyeshuri bamurikiye umuyobozi w’ishuri wabo Prof Dr Padiri Nyombayire Faustin, iki gikorwa nawe arabashimira.
Yagize ati: “Turabashima urukundo mwagaragaje mu gukora iki gikorwa kandi nimwe mubereyeho guhindura Isi ikaba nziza.”
Umwana w’uyu mukecuru Abaribato Josephine yashimiye abanyeshuri ba IPB ku gikorwa bakoreye umuryango we cyane cyane ko nawe ngo nta mirimo afite.
Mupenzi Chris uhagarariye aba banyeshuri yabwiye Umuseke ko bazakomeza gukora imirimo yo gufasha abafite ibibazo by’ubuzima ariko bakanabigisha uko babaho neza mu bushobozi bwabo buke.
Evence NGIRABATWARE
UM– USEKE.RW/GICUMBI
2 Comments
bakoze neza kuremera uyu mukecuru ngo ubuzima bwe bukomeze kumera neza
IMANA IBAHE UMUGISHA KUKO UMUTIMA NKUWO ARIWO UWITEKA YISHIMIRA.
Comments are closed.