Digiqole ad

Bugesera: Umuturage arashinja ubuyobozi kutita ku bibera mu gishanga cya Rurambi

 Bugesera: Umuturage arashinja ubuyobozi kutita ku bibera mu gishanga cya Rurambi

Rurambi ni igishanga kinini kiri muri Mwogo, ubuhinzi bw’umuceri bukorerwmo ngo bwahinduye imibereho y’abagituriye

Umwe mu baturage bafite imishinga mu gishanga cya Rurambi uvuga ko imicungire y’icyo gishanga kinini (ha 1000 zitunganyijwe) ituma kidatanga umusaruro cyakagombye gutanga bitewe n’uko abashoramari bashoboye ngo bananizwa n’ushinzwe gukurikirana abahinzi ari na we utanga ubutaka, gusa we ahakana aya makuru.

Rurambi ni igishanga kinini kiri muri Mwogo, ubuhinzi bw'umuceri bukorerwmo ngo bwahinduye imibereho y'abagituriye
Rurambi ni igishanga kinini kiri muri Mwogo, ubuhinzi bw’umuceri bukorerwmo ngo bwahinduye imibereho y’abagituriye

Uyu muturage witwa Mugabo Francois ni umwe mu banyamuryango ba Koperative CORIMARU ishinzwe gukorera imirimo y’ubuhinzi bw’umuceri mu gishanga Rurambi, avuga ko Agronome w’Umushinga PADAB akora ibyo ashaka mu gishanga, akagabira uwo ashaka ndetse akanyaga uwo ashaka.

Yagize ati “Agronome aho kurebera abahinzi ateranya abantu, aguha ubutaka agabishije icy’amaso (gutanga hatabayeho gupima ingano) ejo akaba yakwambura cyangwa akabwira undi muntu ashatse ati ‘fata hari uhinge’.”

Uyu muturage yemeza ko yanyazwe igice cy’ubutaka yari yahawe yaranamaze kugitangaho amafaranga yo kugitunganya, ngo cyahawe umupolisi (amazina ye arahari). Agronome ngo yazanye n’umuturage uvuga ko ahagarariye uwo mupolisi, aramubwira ati uzafate hariya.

Agronome ngo yakemuye ikibazo avuga ko uyu muturage ahabwa amafaranga 40 000 agatanga ubutaka yari yahinze, undi kubera ko ari umushoramari, wazanye imashini zo guhinga, kandi akaba yaratangiye imirimo ayo mafaranga ayatera utwasi asaba ko agumana ubutaka bwe yatunganyije.

Avuga ko akererezwa guhinga umuceri kandi ngo igihe ni iki cyo guhinga, ati “Abanyarwanda turangana imbere y’amategeko ni cyo Ndi Umunyarwanda ivuga, ntabwo Umupolisi cyangwa undi wese akwiye kurutishwa undi Munyarwanda.”

Igishanga cya Rurambi cyatanzweho amafaranga miliyari 12 yo kugitunganya, ndetse ngo hari andi miliyari ebyiri azatangwa na Leta kugira ngo icyo gishanga kizarusheho kugirira neza abaturage.

Uyu muturage avuga ko igishanga gifite ubuso bwa ha 1000 zitunganyijwe, ariko ngo gitanga umusaruro utaragera no kuri t 1000 mu gihe cyakaba gitanga izigera kuri toni esheshatu cyangwa umunani bitewe n’uko ngo ha 1 ihinze neza year toni ehsehsatu z’umuceri.

Ati “Iyo urebye umusaruro uva hano n’uwakabaye uhaboneka ni igihombo kuri Leta ukurikije amafaranga yatanzwe. Agronome abayobzi ba koperative baramuyinya kuko ari no muri Njyanama y’akarere amakuru abwiye abayobozi ni yo bafata uko, nta wamukoraho icyo avuze ni icyo.”

Abantu 14 ngo bishyize hamwe bafite amafaranga yabo, bashaka gushora imari mu buhinzi bw’umuceri, ariko ngo kubera imikorere idahwitse y’abashinzwe igishanga bamwe bacitse integer baragenda, ahanini ngo ubuyobozi buriho bukaba bwaragize ubwoba ko muri abo harimo abantu bize bakaminuza kandi bafite amafaranga bagatinya ko bazabatwara ubuyobozi bakabananiza.

Bamwe mu baturage bahinga muri icyo gishanga bavuga ko ikibazo cy’uyu muturage cyabayeho ariko ngo baheruka cyarakemuwe, ngo ntibari bazi ko kikiriho.

Habimana Jean Baptiste ukuriye itsinda rya kabiri (zone II), ari na yo Mugabo abarizwamo avuga ko iki kibazo kimurenze ngo kuko si we utanga ubutaka. Gusa abona ko kuba kidakemuka bishobora kudindiza uyu muturage ashinzwe ngo kuko we yari yatangiye guhinga.

Ku bijyanye n’uko umusaruro uva mu buhinzi bw’umuceri muri icyo gishanga ari muke, Habimana avuga ko byatewe ahanini no kuba ngombere bari bataramenya guhinga ariko ubu ngo bizeye ko uziyongera.

Yagize ati “Tumaze imyaka ibiri n’igice dutangiye guhinga umuceri, mbere byaratugoye aribwo tubitangiye, mu mwaka ushize twejeje t 600, nibura muri uyu mwaka tuzageza kuri t 1000.”

Silas Mbonigaba ni we Agronome uvugwa muri iki kibazo, avuga ko ikibazo cya Mugabo (amwita Francis) gishingiye ku kuba yarahuriye ku murima n’undi muhinzi bose bahawe ubutaka n’akarere, bityo ngo Mugabo aba ahagaritswe kugira ngo babanze bapime ubwo butaka buri wese abone ahe agomba guhinga.

Agronome avuga ko mu kujya gupima, basanze Mugabo yaramaze guhinga ha 6,8 kandi yemerwe eshatu, ariko ngo kuko hari umuvandimwe witwa William na we wemere ha 3, Mugabo ntiyagomba kurenza h 6, ubwo rero ngo Agronome yategetse ko ubwo buso bwahinzwe burengaho (ha 0,8) bwamburwa Mugabo ariko amafaranga yakoresheje akayasubizwa.

Muri rusange babaze mazutu, amafaranga ya mashini, ngo Mugabo bumvikanye ko asubizwa amafaranga 47 000, ariko ngo Mugabo Francis ntiyigeze asinya ku nyandiko bumvikanye aho.

Ati “Mbabwije ukuri nta kibazo nzi gihari, kuko maze kubapimira nta muntu wampamagaye ambwira ko afite ikibazo.”

Agronome ariko avuga ko bishoboka ko Mugabo yabonye ahawe ubutaka akabona ni bunini (ha 9) akumva ko bwose ari ubwe.

Ati “Namubwiye guhinga mu gihe nari ntegereje gupima kuko dukoresha GPS kuko decametre ishobora kwibeshya, ubwo ntiyumvise ibyo namubwiye.”

Iki kibazo cy’amakimbirane ashingiye ku nyungu mu gishanga cya Rurambi, Umuseke wakibajije Umuyobozi w’Urugaga rw’Amakoperative, Katabarwa Augustin avuga ko hari bamwe mu bahinzi baje nyuma muri icyo gishanga bagasanga ubutaka bwaratanzwe, bikabagora gukurikiza amategeko basanze.

Gusa yijeje Umuseke ko ikibazo cya Mugabo Francois agiye kugikurikirana kugera kirangiye burundu.

Igishanga cya Rurambi gifite ubuso bungana na ha 1500 ariko 1000 ni zo zatunganyijwe
Igishanga cya Rurambi gifite ubuso bungana na ha 1500 ariko 1000 ni zo zatunganyijwe
Mugabo Francis ushinja ubuyobozi bw'igishanga cya Rurambi kutayobora neza abaturage
Mugabo Francis ushinja ubuyobozi bw’igishanga cya Rurambi kutayobora neza abaturage
Ubwo ni ubutaka burimo aho Mugabo yambuwe amaze kuhahinga n'imashini agasaba ko uwo bahahaye akwiye kwimurirwa ahandi
Ubwo ni ubutaka burimo aho Mugabo yambuwe amaze kuhahinga n’imashini agasaba ko uwo bahahaye akwiye kwimurirwa ahandi
Hano mu gishanga ihinga ry'igihe gishya ryaratangiye kuri bamwe
Hano mu gishanga ihinga ry’igihe gishya ryaratangiye kuri bamwe
Uyu ni umwe mu baturage bakorera muri iki gishanga twasanze ari mu kazi, avuga ko ikibazo cya Mugabo yaherutse gikemurwa
Uyu ni umwe mu baturage bakorera muri iki gishanga twasanze ari mu kazi, avuga ko ikibazo cya Mugabo yaherutse gikemurwa
Habimana Jean Baptiste ukuriye zone ya kabiri asanga kuba abahinzi be bafitanye ibibazo byazagira ingaruka ku musaruro
Habimana Jean Baptiste ukuriye zone ya kabiri asanga kuba abahinzi be bafitanye ibibazo byazagira ingaruka ku musaruro
Mugabo yakoresheje iyi mashini mu guhinga umurima yahawe, uyikoresheje ngo atanga amafaranga ibihumbi 40 agahingirwa ha 1
Mugabo yakoresheje iyi mashini mu guhinga umurima yahawe, uyikoresheje ngo atanga amafaranga ibihumbi 40 agahingirwa ha 1

Amafoto/HATANGIMANA/UM– USEKE.RW

HATANGIMANA Ange Eric
UM– USEKE.RW

2 Comments

  • Ikosa ryakosorwa n’imbibi zaterwa aho umulima wa buri wese ugarukira hose kw’isi niko bikorwa.
    Mwifashishe uruziro rw’ikimera buri wese yifuza…, imiyenzi ,bugenveriye, ibiti bikura bijya hejuru,…

  • NDAKUMVA RWANDA

    Silas Mbonigaba wivugira ko Mugabo yibeshye mu gihe yamubwiye guhinga mu gihe yarategereje yarategereje gupimisha GPS kuko decametre ishobora kwibeshya; ubwo se Mugabo yari guhinga he ateretswe?

    Ibi birumvikana ko Agronome ashaka guhunga iki kibazo ahubwo agashaka kugishyira k’umuturage wanashatse ko iki kibazo kimenyekana urujijo rukavaho.

    Tujye tugerageza kwishyira mu mwanya y’abandi kuko biduha umwanya wo kumva ikibazo neza bikanaduha gukora ibintu tubikoranye umucyo.

    Sinasoza ntashimiye abanyamakuru batangaje iyo nkuru bakayisangira n’abandi

    Ntarugera François

Comments are closed.

en_USEnglish