Ubushakashatsi bwagaragaje ko muri 2015 ingo 77% mu Rwanda ziba zihagije mu biribwa. Gusa ikibazo cyo kugwingira mu bana ntikiracika nubwo nubwo cyavuye kuri 44% mu 2014 muri uyu wa 2015 kikaba kigeze kuri 38%. Kugwingira kandi ngo bishobora gutangira umwana akiri mu nda ya nyina kuko ubu imibare igaragaza mu Rwanda abana 20% bavuka […]Irambuye
Kuri uyu wa kabiri ni bwo Umuryango w’Abayisilamu muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (COMICO) watangaje ko ukekwa ko umutwe wa FDLR ari wo washimuse abayobozi bo mu idini ya Islam (Imam) batandatu bakomoka muri Tanzania hamwe n’umushoferi wabo w’Umukongomani. Aba barwanyi ubu ngo barasaba amadolari ibihumbi 20 kugira ngo barekure aba bagabo. Aba ba […]Irambuye
Ubuyobozi bw’Akarere ka Gicumbi buvuga ko ibibazo byo kubura amazi biterwa n’uko abaturage biyongereye cyane muri uyu mujyi kuko bikubye hafi inshuro zirindwi kuva ikigo gishinzwe gutanga amazi cyubaka ibigega muri uyu mujyi. Mu kwezi gushize nibwo abaturiye umujyi wa Gicumbi bavuze ko amazi yabuze kugera naho ijerekani igurishwa amafaranga 300. Aganira n’Umuseke, umuyobozi wungirije […]Irambuye
Kuri uyu wa kabiri tariki 11/8/2015 mu kiganiro n’abanyamakuru, mu kwizihiza umunsi nyafurika ngaruka mwaka wo kwegereza ubuyobozi abaturage no kubateza imbere, umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’igihugu (MINALOC) Vincent Munyeshyaka yavuze muri rusange imitangire ya serivisi mu nzego zibanze itagenda neza. Munyeshya yavuze ko u Rwanda nk’igihugu kiri mu muryango wa Afrika yunze Ubumwe […]Irambuye
Dr Dushime Derricks amara impungenge abaturage ba Rubavu ko ibirunga bya Nyamuragira na Nyiragongo bitagiye kuruka nyuma y’uko bumvise umutingito mu mpera z’icyumweru gishize bakagira ubwoba ko ibi birunga byaba bigiye kubateza akaga. Umutingito uri ku gipimo cya 5,6 watumye abatuye imijyi ya Goma na Rubavu bagira impungenge ko ibi birunga byaba bigiye kuruka. Inzobere […]Irambuye
Mu gikorwa cyo kumurika Raporo y’ibyavuye mu biganiro abagize Inteko ishinga amategeko bagiranye n’abaturage; ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 10 Kanama; umwe mu basenateri yabwiye inteko rusange ko ishyaka PS Imberakuri ritafatwa nk’iryemeye ko ryifuza ko itegeko Nshinga rivugururwa kuko ryatangaje ko rigikomeje kugirana ibiganiro n’abarwanashyaka baryo kuri iki cyifuzo. Umutwe wa Senat ukaba […]Irambuye
Police yo mu karere ka Nyabihu muri week en yatayemuri yombi uwitwa Emmanuel Maniriho ushinjwa kuba mu gikundi cya ba rushimusi. Uyu yafatanywe uruhu rw’igisamagwe (Leopard). Ubu ngo bari mu iperereza ryo kumenya aho iyo nyamaswa yiciwe. Maniriho ngo yemera ko bakora ubu bushimusi bw’inyamaswa kuko hari ababemereye akayabo k’ifaranga mu bihugu bituranyi ku mpu […]Irambuye
Claudette Kayitesi umuyobozi wungirije wa ‘Rwanda Nutrition Society’ avuga ko mu Rwanda hakiri ababyeyi bagihitamo kwanga konsa abana bakabaha ibyo bibwira ko bisimbura amashereka. Mu Rwanda muri uku kwezi harizihizwa icyumweru cyahariwe konsa abana. Ku mpamvu akenshi zitumvukana cyangwa zidafatika, hari ababyeyi ngo banga konsa abana babo ngo kugira ngo imibiri yabo idata ikimero cy’ubukumi. […]Irambuye
Théoneste Ntidendereza umugenzuzi w’imari mu kigo cy’igihugu cy’itangazamakuru (RBA) yatawe muri yombi mu kwezi kwa gatatu 2015 afashwe ashinjwa kwakira ruswa nk’uko yabiregwaga n’Ubushinjacyaha. Yarafunzwe, araburana Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge mu kwezi kwashize rwanzura ko uyu mukozi ari umwere. Ko ibyo yakorewe wari umutego wo kumufungisha kuko uwamuzaniye amafaranga Théoneste yari yarayamwatse nko kumuguriza kuko […]Irambuye
Ku wa gatatu, mu murenge wa Byimana mu Karere ka Ruhango, imiryango 12 yari isanzwe ibanye nabi, yasabye imbabazi komite y’inama y’umutekano ku rwego rw’akarere n’umurenge, ibasezeranya ko igiye guhindura imyifatire. Mu rugendo abagize itsinda y’inama y’umutekano ku rwego rw’akarere ka Ruhango bari gukorera hirya no hino mu mirenge igize aka karere, uru rugendo rugamije […]Irambuye