Digiqole ad

Rubavu: Amazi yabaye ingorabahizi, hari abajya kuyashaka mu Birunga

 Rubavu: Amazi yabaye ingorabahizi, hari abajya kuyashaka mu Birunga

Sabinyo volcano and thick forest, habitat of the endangered Mountain gorilla Virunga National Park, Democratic Republic of Congo

Muri iyi minsi mu majyaruguru y’iburengerazuba bw’u Rwanda naho amazi ngo yahabaye ingume ku buryo hari abajya kuyashaka muri Pariki y’Ibirunga igice kibegereye kuko muri aya mashyamba hari amasoko menshi. Hakurya muri Congo ho ngo iki kibazo cyafashe indi ntera kuko hari abahasiga ubuzima bagiye gushaka amazi mu Birunga. Ni ibyaganiriwe mu nama y’impuguke zo mu bihugu biri mu muryango wa GVTC  iri kubera i Rubavu.

Inama y'Impuguke iteraniye i Rubavu ku kurengera ibidukikije mu Birunga byugarijwe n'abajya gushakayo amazi
Inama y’Impuguke iteraniye i Rubavu ku kurengera ibidukikije mu Birunga byugarijwe n’abajya gushakayo amazi

Greater Virunga Transboundary Collaboration (GVTC) ni umuryango uhuriwe n’ibihugu by’u Rwanda, Uganda na Congo Kinshasa ugamije kubungabunga ibidukikije muri Parike y’Ibirunga, wateguye inama yo kwiga ku kibazo cy’ibura ry’amazi  n’ingaruka zabyo kuri parike y’Ibirunga.

Muri ibi bihe by’izuba rikaze amazi aragabanuka, abaturage bo muri ibi bice bakaba nabo barabuze amazi kugeza ku kujya kuyahiga mu Birunga.

Mu Rwanda mu murenge wa Kabatwa uri mu karere ka Nyabihu mu tugari twa Myuga, Batikoti, Cyamvumba na Rugarama havugwa abaturage bajya gushaka amazi muri Pariki y’Ibirunga ibegereye kuko n’ubusanzwe ngo abaturage baho bafite amazi meza babarirwa kuri 20%.

Muri iyi nama impuguke zivuye muri Congo hakurya zavuze ko iki kibazo iwabo cyafashe indi ntera kuko ngo amazi hari aho bayagereranya n’akaboga. Mu bice bituriye Parike y’Ibirunga ngo abaturage bakora urugendo ruri hagati y’amasaha atanu (5) n’umunani (8) bajya gushaka amazi mu ishyamba ry’ibirunga

Ibi ngo bibashyira mu kaga kuko hari abagore n’abakobwa bagiye bahohoterwa bagafatwa ku ngufu, hari ubwo inyamaswa zibakomeretsa ndetse ngo hari n’umubare utazwi neza w’abahasize ubuzima bagiye kuvoma.

Impuguke ziturutse muri kaminuza zo muri ibi bihugu zirarebera hamwe uburyo amazi aboneka muri iyi pariki yakoreshwa neza hatabayeho kwangiza ibidukikije.

Dr Muamba Georges wo muri GVTC avuga ko iyi nama igamije kureba uko ibi bibazo byakemuka bahereye ku bushakashatsi bwakozwe n’impuguke mu kumanura ayo mazi akagera ku baturage ariko no mu birunga nta cyangiritse.

Muri iyi nama u Rwanda ruhagarariwe n’abaturutse muri Kaminuza ya INES Ruhengeri bamuritse ubushakashatsi bwabo ku gukemura ikibazo cy’amazi gituma abaturage bajya kuyashaka muri pariki y’ibirunga.

Patrick MAISHA
UM– USEKE.RW/ Rubavu

4 Comments

  • Mba ntanze igitekerezo cyubaka kuri iyi ngingo ariko kubera ko mutagisora ngo abasomyi bakibone ntabwo niriwe ngitanga.
    Ibitekerezo bifitye akamaro abasomyi kandi bifasha Leta kurushaho kongera imbaraga mu byo bakora ntabwo mubitambutsa kubera ko akenshi biba bivuga amwe mu makosa y’Ubutegetsi.

    Muakoze

  • Ibi si biri rubavu gusa ikibazo cy’amazi kiri mu Gihugu hose ahubwo mutubarize WASAC ibyo irimo?bimaze gutera umujinya

  • WASAC aho gushaka amazi ikurikije umubare wabatuye mu mijyi itandukanye yirirwa ivuga gusa. Ibi kandi bizasubiza ubukerarugendo inyuma. N’ubwishingizi bw’indwara buzahomba kubera indwara ziziyongera kubera isuku nke.

  • Ariko bivuze ko u Rwanda rudashobora kubona amazi ahagije. Ikibazo gishobora kumara imyaka irenga 100 kitabonerwa igisubizo habaye iki?

Comments are closed.

en_USEnglish