Digiqole ad

Kigali: Abatera ikinya barishimira ibyagezweho n’ubwo inzira ikiri ndende

 Kigali: Abatera  ikinya  barishimira ibyagezweho n’ubwo inzira ikiri ndende

Bishimira ko hari icyo bagezeho mu gihe bamaze bakorera hamwe

Kuri uyu wa gatandatu abanyamuryango ba Association  y’abakora umwuga wo gutera ikinya no gukangura abarwayi mu Rwanda yitwa RAA(Rwanda Association for Anesthetics) bahuriye mu Ishuri rikuru ry’ubuzima rya Kigali baganira ku mbogamizi bahura nazo ndetse n’intambwe bamaze gutera mu gusohoza umwuga wabo.

Bishimira ko hari icyo bagezeho mu gihe bamaze  bakorera hamwe
Bishimira ko hari icyo bagezeho mu gihe bamaze bakorera hamwe

Kuva iyi Association yajyaho ngo imaze kugera kuri  byinshi byiza.

Vice President w’iyi Association Alex Mutangana yagize ati: “Abishyize hamwe n’Imana irabasanga.  Kwishyira hamwe niyo yabaye intambwe ya  mbere kuri twe kuko tugiye turutana mu byiciro n’ubumenyi bityo tugenda duterana inkunga.”

Yavuze ko iyo hari ugize ikibazo  ari nka Nyagatare  cyangwa Gisenyi biroroha

Mutangana yasabye n’abandi bakora uyu mwuga bataraza muri uriya muryango kuwuzamo.

Muvara  Charles  ukuriye iyi Association  yabwiye abari muri iriya nama ko kumenya aho umuntu yaturutse n’aho agana bituma agira icyo ageraho.

Ati: “Abize uwo mwuga bose bagomba kujya bamenya aho bahereye ndetse n’aho bagana mu mwuga wabo kandi bagahuriza hamwe kugira ngo uyu mwuga bawukore neza.”

Aba  banyamwuga ariko ngo nubwo bamaze kugera kuri byinshi, ngo baracyafite imbogamizi mu kazi kabo ka buri munsi.

Zimwe mu mbogamizi bafite ngo zikomoka kuri bamwe mu babagana batarumva akamaro k’umwuga wabo.

Ikindi basanga kibabera imbogamizi n’uko badahabwa agaciro kangana naka bagenzi babo bize mu ishuri ry’ubuvuzi.

Alex Mutangana : “Imbogamizi ya mbere duhura nayo ni iyi myumvire. Umurwayi iyo umubwiye ko bazamusinziriza ahita akubaza niba  atazasinzira ubuticura. Gusa bagomba kumenya ko akazi dukora twakigiye.”

Ibindi bibazo bavuga ko ari ibikoresho bidahagije kandi bitajyanye n’igihe. Basabye Minisiteri y’ubuzima ko yajya ibaha amahirwe yo kujya kongera ubumenyi muri uwo mwuga.

Kuri ubu mu Rwanda hari abaganga batera ikinya batarabanje kwiga kuvura (medicine) bagera kuri 465  ari nabo usanga bakora ako kazi mu bitaro hafi ya byose byo mu gihugu kuko ngo  96% by’izi service mu gihugu hose aribo bazitanga.

Naho abatera ikinya 16 gusa nibo banyamwuga babyigiye kwiga medicine, aba ngo nibo batanga izi service mu bitaro byo mu Rwanda ku kigero cya  4%.  Kuri ubu  mu Rwanda hose ngo ikinya giterwa abantu ibihumbi 70 buri mwaka.

Abanyamuryango ba Association bari bitabiriye iyo nama
Abanyamuryango ba Association bari bitabiriye iyo nama

Callixte NDUWAYO

UM– USEKE.RW

3 Comments

  • niba badahabwa agaciro aribo basinziriza bakanakangura abarwayi. ubwo abarwayi bakenera kubzgwa ubuzima bwabo ntiburi mukaga! ese abantu magana kuri miliyoni zirenga 11 bakora akazi gute? ese ubwo ka ari keza? buryo nigutyo abatera ikinya bagowe! tuzashira rero

  • birakwiye ko aba Bantu bahabwa agaciro.ndetse bakabagenera n’amahugurwa ahoraho,cyane ko gusinziriza umuntu ukaza kumukangura Ari ibintu bitoroshye.nge numva ubuzima bwacu aribo babufite.

  • gusa nabwo nsobanukiwe ibyi kinya ariko madamu wajye abazwe gatatu yitabwaho naba bantu sinumva uburyo reta yirengagiza abantu bafitiye igihugu akamaro

Comments are closed.

en_USEnglish