Digiqole ad

Muhanga: Polisi yafashe batanu bakekwaho kuyogoza umujyi

 Muhanga: Polisi yafashe batanu bakekwaho kuyogoza umujyi

Bamwe muri aba bafashwe bemera icyaha abandi bagahakana bavuga ko ibyo bafatanywe ari ibyabo

Inzego za Polisi mu Karere ka Muhanga, zataye muri yombi abasore batanu bakekwaho kuyogoza umujyi wa Muhanga biba. Polisi yavuze ko  igiye gushyikiriza ubushinjacyaha  dosiye z’aba bakekwaho ubujura buciye icyuho  kugirango bagezwe imbere y’Ubucamanza.

Bamwe muri aba bafashwe bemera icyaha abandi bagahakana bavuga ko ibyo bafatanywe ari ibyabo
Bamwe muri aba bafashwe bemera icyaha abandi bagahakana bavuga ko ibyo bafatanywe ari ibyabo

Hashize  igihe  mu mujyi wa Muhanga havugwa ibikorwa by’ubujura ariko ababigiramo uruhare ntibamenyekane. Polisi yafashe ingamba maze ikora umukwabu udasanzwe, mu gihe cy’icyumweru ubu hamaze gufatwa abagera ku 10.

Senior Superitendant Muheto Francis umuyobozi wa Polisi mu karere ka Muhanga yavuze ko gushyiraho iyi gahunda yo guhashya abakora ubu bujura byatangiye nyuma yo kubona ko hari amwe mu marondo  akorwa n’abaturage yadohotse.

SSP Muheto avuga ko bagiye gukangurira abakora amarondo gushyiramo ingufu kugira ngo habe ubufatanye bw’inzego mu guhashya abajura batobora amazu bakiba ibintu mu ngo.

Aba bafashwe bamwe bemera icyaha bakagisabira imbabazi abandi bavuga ko ibyo bafatanywe ari ibyo babikijwe n’imiryango yabo ndetse babifitiye n’inyemezabuguzi(Factures). Gusa bagenzi babo bakavuga ko ari ukubyigurutsa kuko ngo basanzwe bakorana ubujura kuko ngo Atari n’ubwa mbere bose bafatiwe mu bujura.

Havugimana ukomoka mu murenge wa Nyamabuye yafatanywe ibikoresho birimo Radio, imifariso we avuga ko ibyo yafatanye ari ibikoresho bye kandi abimaranye imyaka ine, ndetse ngo asubijwe mu rugo yakwerekana inyemezabwishyu z’aho yaguze ibi bikoresho.

Landuard Ntivuguruzwa we yemera ko yafatanywe isima yari yibye akabisabira imbabazi avuga ko atazongera kuko ngo bimugayisha mu muryango nyarwanda.

Usibye aba batanu bakekwaho kuyogoza umujyi muri iki cyumweru aha i Muhanga hafashwe abandi bantu icyenda (9) nabo bashinjwa ubujura bucyiye icyuho, dosiye zabo zikaba zarashyikirijwe ubushinjacyaha.

Bamwe mu bazi aba basore bavuga ko ubujura babugize nk'umuco
Bamwe mu bazi aba basore bavuga ko ubujura babugize nk’umuco

MUHIZI ELISEE
UM– USEKE.RW-Muhanga

4 Comments

  • Polisi irakoze rwose kudufatira aba bantu

  • Kuki muhisha amasura y’izo ngegera ??????

  • Hasigaye i Rubavu ahitwa ku Shusho mu murenge wa Kanama bo bajya bakanga na Police! Baratumaze pe.

  • Bravo Police y’u Rwanda! Abo basarura aho batabibye nibakanirwe urubakwiye

Comments are closed.

en_USEnglish