Digiqole ad

Rwamagana: Bishe umugore bamujugunya mu kiraro cy’inka ze

 Rwamagana: Bishe umugore bamujugunya mu kiraro cy’inka ze

I Rwamagana mu murenge wa Munyiginya mu kagali ka Cyarukamba haravugwa ubugizi bwa nabi bwibasiye umugore w’imyaka 56 witwa Monique Nyirabaganga wishwe mu ijoro ryakeye ahotorewe iwe umurambo we abagizi ba nabi bakawujyana mu kiraro cy’inka ze ngo abantu bagire ngo ni inka yamukandagiye.

Rwanda map

IP Emmenuel Kayigi avuga Police yabashije kubona ibimenyetso bigaragaza ko uyu mukecuru yiciwe inyuma y’urugo rwe kandi hari babashije kubona ibimenyetso birimo amaraso yatonyanze kugera ku kiraro ndetse n’ishati uyu mugore yari yambaye bamuvanyemo bakayitaba bahisha ibimenyetso.

IP Kayigi avuga ko ubu Police iri gukora iperereza ishakisha ababa bishe uyu mugore wibanaga mu nzu kuko afite abana bane bakuru barimo umwe baturanye wazaga kumukamira inka.

Iperereza ry’ibanze rigaragaraza ko uyu Mukamuganga yishwe anigishijwe akagozi akanakubitwa ikintu mu musaya.

Biracyekwa ko amakimbirane ashingiye ku masambu yaba ariyo ntandaro y’ubu bwicanyi.

UM– USEKE.RW     

4 Comments

  • Ariko se ayo maburagasani ngo ni amasambu koko ,ko twese tuzayasiga nkubwo abantu barapfa iki koko???

  • Ahaaaaa ntibyoroshye na Maman yazize nkibyo by’amasambu urerse ko we yarozwe. RIP kuri uwo mukecuru

  • Mufate abo baturanye bose, mubashyire muri prison, abamwishe bazahita bobabonekamo.

  • Wowe Jaennot urwaye mu mutwe ngo bafunge abaturanyi bose ahubwo bahere kuli wowe kuko ibyuru rupfu urabizi

Comments are closed.

en_USEnglish