Ngoma: Polisi yafashe abibye miliyoni 10 Kompanyi y’Abayapani
Polisi mu Karere ka Ngoma yafashe abantu batandatu bakekwaho kwiba Kompanyi y’ubwubatsi y’Abayapani (Konoike Construction Ltd), amafaranga y’u Rwanda miliyoni 10. Aya mafaranga akaba yasubijwe ba nyirayo bashimye cyane imikorere ya Police y’u Rwanda.
Abakekwaho iki cyaha bafashwe tariki 5 Nzeri, bafatwa basanganywe amafaranga agera kuri miliyoni eshatu n’ibihumbi 100 n’amadorali ya Amerika ibihumbi umunani na maganatanu na mirongo irindwi ($8 570).
Nkuko bitangazwa na Polisi mu Karere ka Ngoma, ifatwa ry’aba bantu ryatewe n’ihererekanya ry’amakuru hagati y’iyi Kompanyi na Polisi.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, IP Emmanuel Kayigi, yavuze ko abakekwaho iki cyaha bacuze umugambi wo kwiba aya mafaranga tariki 4 Nzeri, biba umutamenwa wari ubitsemo ayo mafaranga.
IP Kayigi yagize ati “Abakurikiranweho iki cyaha binjiye mu biro by’iyi Kompanyi nijoro biba umutamenwa aho amafaranga yari abitse. Umwe mu bazamu b’iyi Kompanyi ushinzwe gukora amasuku n’abandi bantu batatu bamennye uyu mutamenwa bakoresheje ibyuma bisudira. Bafashwe nyuma bamaze kuyagabana. ”
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba yavuze kandi ko kuba abakozi b’iyi Kompanyi barabashije kugeza amakuru kuri Polisi ku iyibwa ry’aya mafaranga, aribyo byafashije Polisi gukora iperereza mu buryo bwihuse ndetse ikanabasha guhita ifata abakekwaho icyaha.
IP Kayigi ati “Kubonera amakuru ku gihe byadufashije gukora iperereza mu buryo bwihuse ndetse tubasha no kubafata, twanamenye ko bari banafite umugambi wo guhungira mu bihugu by’ibituranyi.”
Akimara gusubizwa aya mafaranga, Yamasta Yasuki wari uhagarariye Kompanyi y’Abayapani yubaka, yashimiye Polisi y’u Rwanda ku kazi gakomeye yakoze, avuga ko yatangajwe n’uko nyuma yo kumenya ko bibwe amafaranga yabonetse ndetse akagaruzwa.
Yagize ati “Tumaze gukorera mu bihugu byinshi ndetse twagiye twibwa amafaranga kenshi, ariko mu by’ukuri iyi niyo nshuro ya mbere duhawe amafaranga twibwe. Akenshi abatwibye muri ibi bihugu bagiye bafatwa, ariko kugira ngo tubone amafaranga twibwe bikaba ingume. Twishimye cyane kuba kuri iyi nshuro amafaranga twibwe yose yabonetse. ”
Ingingo ya 300 yo mu gitabo cy’amategeko Ahana y’u Rwanda ivuga ko, umuntu wese ukora ubujura budakoreshejwe kiboko cyangwa ibikangisho, ahanishwa igifungo kuva ku mezi atandatu (6) kugeza ku myaka ibiri (2) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro, kuva kuri ebyiri (2) kugeza kuri eshanu (5) z’agaciro k’icyibwe cyangwa kimwe muri ibyo.
UM– USEKE.RW
2 Comments
Bravo Police yu Rwanda.
amazing rwandan police. amafoto y ibyo bisambo arakenewe kugurango bimenyekane bitazongera guca abantu mu rihumye.
Comments are closed.