Digiqole ad

Dr Kaberuka azigisha muri Harvard University

 Dr Kaberuka azigisha muri  Harvard University

Dr Donald Kaberuka azigisha muri Harvard mu gihe cy’amezi atandatu

Dr Donald Kaberuka wari umaze imyaka 10 ayoboye Banki Nyafurika itsura amajyambere, ubu agiye kwigisha muri kaminuza ya Havard iherereye Cambridge muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, muri Leta ya Massachusetts.

Dr Donald Kaberuka azigisha muri Harvard mu gihe cy'amezi atandatu
Dr Donald Kaberuka azigisha muri Harvard mu gihe cy’amezi atandatu

Kaberuka yahawe n’ibitangazamakuru akabyiniriro ka “Mr Infrastructures” cyangwa se witiriwe ibikorwaremezo kubera uburyo yabiteje imbere muri Afurika ubwo yari Perezida wa Banki nyafrica itsura amajyambere, umwanya yamazemo imyaka icumi (2005-2015).

Muri Harvard University azatangamasomo ajyanye n’iterambere.

Kaberuka wakoreye imiryango n’ibigo binyuranye afitanye na Harvard amasezerano yo kwigisha mu ishuri ryayo mu gihe cy’amezi atandatu, ubu akaba ataratangaza icyo azakora nyuma y’ako kazi.

Nubwo bimeze gutya ariko ngo hari ibigo bigera ku icumi byagaragaje ko byifuza gukorana naDr Kaberuka wigeze kuba Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi w’u Rwanda.

Mbere gato y’uko asimburwa ku mwanya wo kuyobora BAD, abayobozi nshingwabikorwa bahagarariye ibihugu 80 by’ibinyamuryango bya BAD, bashimye imikorere ye, bemeranya ko yakoze cyane mu myaka icumi ishize azamura agaciro ka Banki.

Bavuze ko Kaberuka ari we muyobozi wakoze imirimo ikomeye cyane mu bo iyi Banki yagize.

Kaminuza ya Havard iri mu zikomeye ku Isi. Yashinzwe ku wa 8 Nzeri 1636. Ni imwe muri za kaminuza zizemo abahanga bazwi ku Isi.

UM– USEKE.RW

16 Comments

  • Ariko muzi kurata iby’iwanyu p. Ngo niwe wakoze neza muri bose. Mujye muduha source kbsa

  • Ariko ko tuvugako ireme ry’uburezi ryasubiye inyuma, nabahanga bake dufite bakigira Havard ubwo amaherezo azaba ayahe? njye ndumva Kaberuka yaza agahugura urubyiruko rw’ u Rwanda, akatwereka inzira nuburyo twanyuramo tukihutisha iterambere. naho Havard, nukwigisha abanyamerica nabashinwa kandi iryo terambere bo barangije kurigeraho.

  • Ngo agiye kwigisha?? Uzi ikuntu mu Rwanda ari ministri w’imari bamubaza ibijyanye n’imishahara y’abarimu ngo ayo bahembwa ahwanye n’ibyo bakora none ireme ry’uburezi rikaba ryarazambye, aho mwarimu yabaye umurangwa w’amadeni na bandebereho mu kugira mu mufuka hato! Ni akumiro

  • yakwigishije abanyarwanda se?abazungu nibo bateye inyuma abanyarwanda mutere imbere muburezi?

    • Ntabwo yaza mu Rwanda kuko nkumunyabwenge kandi uziko batajya bakumirwa mubitekerezo byabo ashobora kugira icyo avuga kuri 2017 akisanga muri 1930.Ibyo arabizi ntashobora kugwa mu mutego nkuwo.

  • Shaaa abashinzwe gushakisha abakozi ba leta y’u Rwanda ndumva baba bakosheje gucikwa na Donald !!!

    Bapfukame bamwinginge aze ashingwe ministere y’ imali cg iyu burezi ni bibdi bynshi yaduhamo umusada.

    Uyu mugabo arasobanutse peee

    Nyabuna HE PK gerageze winginge uyu mugenzi wawe mbona mwahuza muri byinshi

  • Dr Kaberuka naze ayobore University of Rwanda iyoborwa n’abanyamahanga nkaho u Rwanda nta ntiti rugira.

    Ikijyanye n’umushahara University of Rwanda ihemba neza kuburyo ataba ateshejwe agaciro rwose kuko Rector wayo ahembwa agatubutse. kandi izina rya Dr Kaberuka rirazwi hose kuburyo ayiyoboye byatuma igira uruvugiro muruhando rw’amahanga.

  • Nagende yongere atyaze ubwenge hanyuma aze muri 2017 tumuhundagazeho amajwi.

  • Cg US iramwiyegereje kugirango imuhe briefing ya 2017.

  • CULTIVATE YOUR OWN PEOPLE IN YOUR OWN COUNTRY, WHAT A SHAME!!

  • NI NKIKI GITUMA AFRICA I DATERA IMBERE KBS

  • Sha ibitekerezo byanyu ni fake ngo bamuhe briefing?!! baratuyobora se?

    • Ni ibyo wivugisha, ni ryari batatuyoboye?

  • “EXECUTIVE BRAIN-DRAIN”

    Mr. Kaberuka umuhanga cyane muri economics baramutujanye kweri???Abazungu inyota yabahanga nabwo ijya iragira…..

  • Leta y’u Rwanda, ikwiye kureba abanyarwanda bafite icyo bageza ku bandi banyarawanda muri gahunda y’iterambere twiyemeje,hagabanywa abanyamahanga bahembwa akayabo kamafaranga ,bashobora kugendera kwabo banyarwanda bemera bakaguma hanze kandi hari icyo bafasha u Rwanda,bakemera kubakubira nkuko babigenza kubanyamahanga kandi byatanga ishusho nziza.
    Urugero Akayabo kukuriye UR, cyangwase ibigo bikomeye by’imari mu Rwanda.
    Twizereko nyuma ya contract,hari icyakorwa kugirango aze atange umsada kubyo atagezeho ari mugihugu cyangwa hanze yacyo.

  • Hahah ariko ntimukasetse.Donald umuntu wamenyereye kwigenga no gukorera muri freedom ngo murashaka ako aza mu Rwanda?hahah aho nawe agomba kuvuga amagambo bamutamitse yakwibeshya akaba ararangiye?mubyibagirwe ibyo rwose.amahirwe masa mumirimo mishya nyakubahwa Kaberuka.wenda uzananyihera bourse Harvard.lol

Comments are closed.

en_USEnglish