Digiqole ad

Kamonyi: Abantu barenga 200 bamaze guhitanwa n’impanuka mu gihugu hose

 Kamonyi: Abantu barenga 200 bamaze guhitanwa n’impanuka mu gihugu hose

Deputy IGP Marizamunda Juvénal yavuze ko abantu 285 ari bo bamaze guhitanwa n’Impanuka mu mgihe cy’amezi 8.

Mu gutangiza ukwezi kwahariwe kwirinda impanuka zo mu muhanda, Umuyobozi wa Polisi wungirije Marizamunda Juvénal, yatangaje ko kuva mu kwezi kwa Mutarama 2015 kugeza mu kwezi kwa Kanama abantu barenga 200 bazize impanuka, asaba abashoferi kubahiriza amategeko y’umuhanda mu gihe batwara ibinyabiziga.

Deputy IGP Marizamunda Juvénal yavuze ko abantu 285 ari bo bamaze guhitanwa n'Impanuka mu mgihe cy'amezi 8.
Deputy IGP Marizamunda Juvénal yavuze ko abantu 285 ari bo bamaze guhitanwa n’Impanuka mu mgihe cy’amezi 8.

Umuhango wo gutangiza ukwezi kwahariwe kwirinda impanuka zo mu muhanda cyabimburiwe n’urugendo rwahereye hafi y’umurenge wa Runda, rwerekeza mu mudugudu wa Kamuhanda aho abayobozi batandukanye bashyize mu muhanda imirongo y’abanyamaguru (Zebra Crossing) ndetse banafata ingamba zo kongera ibyapa byinshi ku muhanda.

Umuyobozi wa Polisi wungirije Marizamunda Juvénal, yagarutse ku mpanuka zagiye ziba zahitanye umubare w’abantu barenga 200 hakomereka 400, avuga ko abahitanywe n’impanuka byatewe ahanini n’umuvuduko ukabije wa bamwe mu batwara ibinyabiziga batubaha ubuzima bw’abo batwaye bataretse n’ubwabo.

Uyu muyobozi avuga ko abandi bakunze gukora impanuka usanga bibereye ku matelefone ngendanwa, bagata umuhanda, benshi ndetse bagatwara imodoka banyoye ibisindisha, mu gihe hari bamwe mu bamotari batwara moto batambaye cyangwa ngo bambike abo bahetse ingofero zabugenewe (Casques).

Ibyo ngo bituma abahitanwa n’izi mpanuka ari benshi cyane ugereranyije n’amezi ashize zibaye.

Deputy IGP avuga ko kwibutsa abatwara ibinyabiziga n’abakoresha umuhanda ko muri rusange, amategeko arebana n’umuhanda ari bwo buryo bwiza bwo kwirinda impanuka za hato na hato zitwara ubuzima bw’abantu ndetse zigahungabanya umutekano.

Yagize ati: “Hari abazi ko umutekano muke uterwa no kuba abantu bari mu ntambara cyangwa se badafite ibyo barya, oya ahubwo n’impanuka zibera mu muhanda zihungabanya umutekano w’abaturage.”

Munyantwali Alphonse Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, avuga ko umuntu ari umunyacyubahiro, kandi ko ubuzima bwe ari ntavogerwa bityo ko abatwara ibinyabiziga bakwiye kwitwararika cyane mu kudahutaza ubuzima bw’abantu.

Yashimiye Polisi kuba yarashyizeho ingamba zo gukumira impanuka harimo ibikoresho bipima umuvuduko w’imodoka (Caméra) n’umubare munini w’abapolisi bakora mu muhanda.

Ukwezi kwahariwe kwirinda Impanuka zo mu Muhanda kwabimburiwe n'urugendo rwahereye hafi y'Umurenge wa Runda werekeza kuri Nyabarongo.
Ukwezi kwahariwe kwirinda Impanuka zo mu Muhanda kwabimburiwe n’urugendo rwahereye hafi y’Umurenge wa Runda werekeza kuri Nyabarongo.

MUHIZI Elize
UM– USEKE.RW

3 Comments

  • Rwose tugonba gufatanya kurwanya izo mpanuka twivuye inyuma ark tukanakora n iyo mihanda izo modoka zigendamo ndasaba abayobozi kwibuka Umuhanda wa Kayunbu ko bakwibuka amafaranga ubinjiriza ku ma camion apakira yo imicanga nawo ugakorwa

  • Abashoferi batwara ibinyabiziga bafite ingeso mbi yo kwirara batwaye amamodoka, barangaye cyangwa bari kuvugira kuri za telephone, ibi bagakwiye ku byirirnd kuko nimwe mu mpamvu ituma habaho impanuka, ikindi abanyamaguru nabo bagomba kuba maso kuko nabo bakunze kugira ubwo burangare bagateza izo mpanuka

  • Mu karere ka kamonyi ho

Comments are closed.

en_USEnglish