Kuva mu 1994; umubare w’abiga kaminuza wikubye inshuro 27
*Mu 1995-1996; mu Rwanda; kaminuza yari imwe gusa;
*Mu 1994-1995 hari abanyeshuri 3 261 biga Kaminuza
* Ubu abiga muri za Kaminuza barabarirwa ku bihumbi birenga 87
*Mu Rwanda ubu hari amashuri makuru na kaminuza, 45
*Muri kaminuza ubu umwalimu umwe abarirwa abanyeshri 21
Mu cyegeranyo cyerekana ishusho y’Iterambere ry’uburezi mu mashuri makuru na za Kaminuza cyakozwe n’Inama y’Igihugu y’Amashuri makuru mu Rwanda kigaragaza ko umubare w’Abanyeshuri bigaga muri aya mashuri wavuye kuri 3 261 bayigagamo mu mwaka w’amashuri w’ 1994-1995 ukagera kuri 87 013 mu mwaka wa 2013-2014. Bikubye 26.6
Jenoside yakorewe Abatutsi ikirangira na mbere yayo; mu Rwanda; kuvuga kaminuza cyangwa ishuri rikuru; benshi bumvaga UNR; yari iherereye muri perefegitura ya Butare (i Ruhande), ubu ni mu karere ka Huye. Iyi kaminuza ubu yabaye University of Rwanda ikomatanyirijemo amashuri makuru na za koleji bya Leta.
Nubwo benshi bibwiraga ko kaminuza yari imwe gusa mu gihugu (UNR) kuko ariyo yahabwaga agaciro cyane, icyegeranyo cyakozwe n’Inama y’igihugu y’Amashuri Makuru mu Rwanda (HEC) ku iterambere ry’uburezi mu mashuri makuru na za kaminuza; kigaragaza ko mu mwaka w’amashuri wa 1994-1995 na mbere yawo; mu Rwanda hari kaminuza zibarirwa muri zirindwi (7).
Nk’igihugu cyari kivuye muri Jenoside yasize hari byinshi byangiritse birimo ibikorwa remezo; ubukungu ndetse n’uburezi bukahazaharira, mu mwaka w’amashuri wa 1995-1996 ari na wo wakurikiye uyu wabayemo Jenoside wasize mu Rwanda habarirwa Kaminuza imwe nk’uko bigaragazwa n’iki cyegeranyo.
Za kaminuza zariyongereye, mwaka w’amashuri wa 1996-1997 mu Rwanda hari hamaze gutangizwa amashuri makuru na za kaminuza bitandatu bivuye kuri kaminuza imwe yari iriho nyuma ya Jenoside.
Ubu mu Rwanda habarirwa amashuri makuru na za kaminuza zigera muri 45 nk’uko bigaragazwa n’iki cyegeranyo.
Hari ababifata nk’intandaro y’uburezi budafite ireme; ariko ngo uko iyi mibare y’amashuri makuru na za kaminuza izamuka ni nako umubare w’abayigamo uzamuka kuko biha amahirwe buri wese ubyifuza bitewe n’amahitamo y’ibyo yifuza kwiga n’ubushobozi bwe.
Imibare iherutse gusohoka, ari na yo iri muri iki cyegeranyo igaragaza ko mu mwaka w’amashuri wa 2013-2014 mu mashuri makuru na za kaminuza habarirwa abanyeshuri 87 013 barimo abahungu 47 867 n’abakobwa 39 146.
Umubare w’abigisha muri aya mashuri uracyari hasi
Iki cyegeranyo kigaragaragaza ko abarimu bigisha mu mashuri makuru na za kaminuza mu Rwanda babarirwa ku 4,038 barimo abagera ku 2 116 bafite impamyabumenyi zo ku rwego rwa Masters na 683 bafite PhD.
Iyi mibare isobanuye ko umwalimu umwe muri kaminuza yigisha abanyeshuri 21.
Ubwo yaganiraga n’Abanyamakuru mu nama yo kubasobanurira impamvu y’ihagarikwa ry’amwe mu mashuri makuru yigenga n’amasomo ayatangwamo; umuyobozi w’Inama y’igihugu y’amashuri makuru na za kaminuza; Dr. Innocent Mugisha yavuze ko uyu mubare ukiri hasi ugereranyije n’umubare w’abanyeshuri ndetse n’abarimu baba bakwiye kwigisha muri kaminuza.
Yagize ati “…abenshi bari ku rwego rwa masters; kandi kugira ngo ubushakashatsi bukorwe neza hakenewe abarimu baba bafite PhD, urebye iriya mibare y’abafite Masters n’abafite PhD umubare uracyari hasi cyane.”
Dr. Mugisha avuga ko hari ikizere ko umubare w’abarimu bafite PhD uzakomeza kuzamuka akurikije umuvuduko bifite ndetse n’ingamba byashyizwemo ko amashuri makuru na za kaminuza byazajya byorohereza abarimu bafite Masters kujya gukurikirana amasomo yabahesha impamyabumenyi zo ku rwego rwa PhD.
Martin NIYONKURU
UM– USEKE.RW
22 Comments
MWARAKOZE CYANEE, MWIHE AMASHYII!!!!!!!
Ni byiza rwose. Ariko se n’igipimo cy’ubumenyi birajyana?????
Ariko ikirenze aho mujye munavuga ukuntu umunyeshuri urangije muri nyinshi muri izo kaminuza ubu nta kintu namba aba azi. Ubihakana ingero zirahari.
Ibyo nibyo byitwa iterambere.Buriya n’imibare y’injiji zari mbere ya 1994 zaragabanutse.
Hari abavuga ngo mu Rwanda mbere ya 1994 habagaho ishuri rikuru rimwe gusa ariryo Kaminuza y’u Rwanda (UNR).
Ibyo ntabwo aribyo. Dore amashuri makuru na Kaminuza byabagaho mbere ya 1994:
1. Université Nationale de Rwanda: UNR (Campus Huye&Campus
Nyakinama)
2. Institut Supérieur d’Agriculture et d’Elevage: ISAE (situé à Busogo-
Ruhengeri)
3. Université Adventiste d’Afrique Centrale: UAAC (située à Mudende-
Gisenyi)
4. Institut Supérieur Catholique de Pédagogie Appliquée: ISCAPA (situé à
Nkumba- Ruhengeri)
Twibuke kandi ko habagaho na:
– Seminari Nkuru ya Nyakibanda
Hakabaho kandi na:
– Ecole Supérieur Militaire: ESM (Iyi ESM uwayirangizagamo yahabwaga
Licence en Sciences Militaires et Sciences Sociales)
Byaba byiza tugiye tuzirikana amateka nyayo y’uburezi mu Rwanda.
Tugire amahoro.
wibagiwe na Institut saint Fidele
ubwo se wibagiwe IAMSEA yabaga i kigali!!!!
Murakoze! Ariko nyine Habyara ntacyo yamariye Education, mwabyemera mutabyemera, mugereranyije n’uko bimeze ubu! Abantu benshi ntibari banazi gusoma no kwandika, abana bigaga kure, imyaka 21 yamazeho, yigereranye na 21 Kagame amazeho, urebe ko hari aho bihuriye!
Habyarimana nta laptop per child yatuzaniye, na Mobile yapfuye atayitunze, uretse icyombo, nta Internet yaduhaye, nta wireless, nta Coaster, abantu bagendaga mu dutoyota, uretse twa twegerane twabaga muri kaburimbo, nta ATM, nta digital camera, nta mikindo, nta ama etages,
Mbese ibyo murimo gukora mumukura mu isoni, it’s nothing
Mbega agatangaza!!!! turacyari inyuma kweli umubarre w’abarimu bafite ubushobozi uri hasi cyane. Hanyuma kuri iyo graphe ahanditse others ni abarimu bafite impamyabushobozi iri munsi ya Bachelor?
UNR bapfobeje diplomes zabantu bahize kuko nuwiga ikiburamwaka azajya asohoka afite igipapuro cyanditseho UNR
Uko barangiza ari benshi, ni nako hakomeza kuboneka benshi badashobora no kwandika an application letter ( aho nkora hari ubwo nakira izo application letters, ariko ni ukuri iyo urebye ayo mabaruwa uko yanditse usanga biteye agahinda kubona umuntu akuzaniye Dossier isaba akazi atazi n’uwo yandikira kandi mu itangazo ry’akazi biba birimo, cg ugasanga arasaba akazi kandi itariki yararenze; we aba yarisomeye itangazo gusa ntarebe itariki; ngabo rero abo benshi bamaze kurangiza!
Uko barangiza ari benshi, ni nako hakomeza kuboneka benshi badashobora no kwandika an application letter ( aho nkora hari ubwo nakira izo application letters, ariko ni ukuri iyo urebye ayo mabaruwa uko yanditse usanga biteye agahinda kubona umuntu akuzaniye Dossier isaba akazi atazi n’uwo yandikira kandi mu itangazo ry’akazi biba birimo, cg ugasanga arasaba akazi kandi itariki yararenze; we aba yarisomeye itangazo gusa ntarebe itariki; ngabo rero abo benshi bamaze kurangiza! Kandi ye nifitiye ka A2 nkoresha kandi kanafite amanota makeya,nyamara maze kubona ko hari benshi bafote izo A0 ndusha.
ibi byerekane ko Leta y’u Rwanda yitaye ku burezi cyane ishaka ko buri mwana w’umunyarwanda yiga adahejwe, abize mubibyaze umusaruro rero
Harya ntihabagaho na institut supérieur du comerce niba nibuka neza? None kugira universutés 45 abazirangizamo barutwa n’umushumba w’inka cyangwa bamwe bigaga CERAR na CERAI cyera bimaze iki? Iyo injiji nkuru yanyu ivuga ko injiji mbi ziba mubize burya abashaka kuvuga abize mugihe cye ndetse ko nubwo atakandagiye muri kaminuza abahize abarusha ubwenge. Ngayo nguko, ngiyo vision 2020
Injiji ni so sha, widutukira umusaza!
Kugira za Kaminuza nyinshi, siko kuvuga ko abarangijemo baba bafite ubumenyi bwa Kaminuza. Bimaze iki se, cg biteza u rwanda rw;’ejo imbere gute se niba umunyeshuli urangije muli Kaminuza y’ubu adashobioora no kwiyandikira ibaruwa imusabira akazi? abarangije muli izo za Kaminuza se bashobora kwiguisha iki abandi? Abenshi basjhyizeho izo Kaminuza muvuga ngo zikubye inshuro 27, bagirango banyunyuse abaturage; umwanaakajya arangiza iyo kaminuza avuga ngo yarize, noneho wamusabira ngo ajye iliya muli USA kugirango yigeyo ugasanga nta na busa yiyiziye!? Usanga ahubwo biteye ikimwaro!! Ukibaza uko azagaruka mu Rwanda bikakuyobera. Izo kaminuza 45 zili bu mu Rwanda ntacyo zivuze, ntabwo ali amajyambere ahubwo ni amajya nyuma.
Dore amashuri makuru na Kaminuza byabaga mu Rwanda mbere ya 1994:
1. Université Nationale de Rwanda: UNR (Campus Huye&Campus
Nyakinama)
2. Institut Supérieur d’Agriculture et d’Elevage: ISAE (situé à Busogo-
Ruhengeri)
3. Université Adventiste d’Afrique Centrale: UAAC (située à Mudende-
Gisenyi)
4. Institut Supérieur Catholique de Pédagogie Appliquée: ISCAPA (situé à
Nkumba- Ruhengeri)
5. Institut Saint Fidèle (situé dans la ville de Gisenyi)
6. Institut Supérieur des Finances Publiques: ISFP situé dans la ville de
(Kigali)
7. Institut Africain et Mauricien de Statistiques et d’Economie Appliquée:
(IAMSEA situé dans la ville de Kigali)
Habagaho kandi na:
– Seminari Nkuru ya Nyakibanda
Hakabaho kandi na:
– Ecole Supérieur Militaire: ESM (Iyi ESM uwayirangizagamo yahabwaga
Licence en Sciences Militaires et Sciences Sociales)
ndagushimira ibi bitekerezo utanze uziko umuntu akubeshya nawe ukageraho ukamenyera ikinyoma ukabeshyeka, aya mashuri uvuze yose nzi abayobozi bari mu Rwanda bakomeye ariko ntanumwe wari wanyomoza iki kinyoma kivuga ko hari Universite imwe.
Ikindi njye ndeba kandi tubyemeranywe. Ntacyo bimaze ko harangiza abanyeshuri ibihumbi mirongo bose bafite metrise ariko wareba ugasanga ntanumwe wabasha kwandika ibaruwa isaba akazi. nahitamo bake beza.
Ariko nanjye nahoraga nibaza kera kaminuza yari imwe koko? Ko mukabya gupfobya ngo ntacyaro mu gihugu mukagera aho munibeshya…so ngizo se kandi ziragagajwe! Njye mbona umuco WO kubakira kubihari ariwo watugeza heza kure hashoboka…ibaze uzaza nyuma ya PK aje nawe avuga ko ntacyakozwe!? Agatangira ibyari authorities akabyita office Rwandais des….NGO ari guhindura…EWASA akayohindura Regie des eaux agamije gusa kugaragaza ko byahindutse…ubwo tuzaba tujya he he?
Kaminuza ntiyari UNR yonyine nk’uko uwanditse inkuru abivuga, nibyiza kugendera kuri facts aho kuyoborwa na fanatisme/amarangamutima. Ibirebana n’ireme byo ni ukwifata ku munwa tukicecekera tudakoma rutenderi. Muri make ni akumiro!
NB: ABANTU TWIZE KAMINUZA MWIBUKE KO DUFITE INSHINGANO IKOMEYE:KUGEZA KU BUZIMA BWIZA ABATARAGEZE MU ISHURI, NAHO UBUNDI BASHOBORA KUZIBAZA ICYO TWABAMARIYE BAKAKIBURA….
aba bantu batanga comments hari abo tutemeranya, Kwa habyara tubizi neza habagahokaminuza imwe gusa, nta stade yabagaho, nta gare bagiraga, nta kibiga k’indege, nta hotel nzima uretse kiyovu, Habyara yakoreraga muri Nyakatsi yaho Meya w’umujyi yubatse Umuturirwa uteye ishema, habyarimana yivanganga mu bucuruzi bwose, ntiyahembaga abarimu bose bari ba gakweto none mukihandagaza? Mwagiye mukurikira amakuru mukamenya.
Comments are closed.