Kayonza: Impanuka zo mu muhanda zihangayikishije Leta y’u Rwanda
Mu Rwanda mu mezi atandatu gusa harabarurwa abantu bagera kuri 309 bamaze guhitanwa n’impanuka zo mu muhanda, 46% by’abapfuye ni abanyaguru. Ministeri y’ibikorwa remezo iratangaza ko iki ari kibazo gihangayikishije Leta y’u Rwanda ngo bitarenze ukwezi kwa kabiri kw’umwaka utaha imodoka zitwara abantu n’ibintu zizaba zamaze gushyirwamo ibyuma bizibuza kurenza umuvuduko wagenwe mu Rwanda.
Ibi iyi Ministeri yabitangaje hatangizwa ukwezi ko kurwanya impanuka zo mu muhanda ku rwego rw’Intara y’Uburasirazuba bikaba byabereye mu karere ka Kayonza.
Mu gihe habarurwa abantu bagera kuri milioni imwe bicwa n’impanuka ku isi yose, mu Rwanda honyine kugeza ubu mu mezi atandatu gusa hamaze gupfa abantu bagera kuri 309 bose bazize impanuka zo mu muhanda.
Imibare igaragaza ko 46% by’aba bamaze gupfa ari ababa bagenda n’amaguru ikinyabiziga kikabasanga hakurya y’umuhanda kikabambura ubuzima.
Hagamijwe guhangana n’iki kibazo, Ministeri y’Ibikorwa remezo ifatanyije na Polisi y’igihugu byatangije ukwezi kwahariwe kurwanya impanuka zo mu muhanda aho ku rwego rw’Intara y’Uburasirazuba cyatangirijwe mu karere ka Kayonza muri ‘rond-point ihunza imihanda ijya Kagitumba, Rusumo na Kigali.
UGuverineri Uwamaliya Odette yavuze ko buri muntu wese agomba guha agaciro iki gikorwa ngo kuko impanuka zitwara ubuzima bw’abantu zigateza igihombo igihugu.
Yagize ati “Uyu mubare w’aba bantu bazize impanuka, ni abantu baba babyutse bagiye mu bikorwa bitandukanye wajya ukumva ngo bapfuye. Iki gikorwa rero ntitugifate nk’umuhango usanzwe ahubwo twumve tugifata nk’igikorwa gikomeye cyijyanye no kurengera ubuzima bwacu.”
Umunyamabanga wa Leta muri Ministeri y’Ibikorwa remezo ushinzwe gutwara abantu n’ibintu, Nzahabwanimana Alexis avuga ko izi mpanuka zikomeje gutwara ubuzima bw’anbantu ari ikibazo gikomeye kuri Guverinoma y’u Rwanda.
Yagize ati “Nta n’umwe utazi agahinda ko kubura uwe, cyane kukuba wabura uwawe azize kuba abantu batubahiriza amategeko. Kuba aba bantu maganatatu n’icyenda (309) barabuze ubuzima, ni ikibazo gikomeye ku gihugu, nihereyeho na Guverinoma yose muri rusange.”
Nzahabwanimana kandi avuga ko bitarenze ukwezi kwa kabiri kw’umwaka utaha imodoka zitwara abantu n’ibintu zizaba zamaze gushyirwamo ibyuma bizibuza kurenza umuvuduko wagenwe kugenderwaho ku butaka bw’u Rwanda.
Ministeri y’Ibikorwa remezo kandi itangaza ko izakora ibishoboka byose Polisi y’u Rwanda igahabwa uburyo bwose bushoboka buyifasha mu bikorwa byo guhangana n’iki kibazo.
Ubusanzwe imodoka zitwara abantu n’ibintu hanze y’Umugi wa Kigali ntiziba zemerewe kurenza umuvuduko wa Km 60 ku isaha.
Elia BYUK– USENGE
UM– USEKE.RW
1 Comment
Imirambi y’i burasirazuba abantu batwara ibinyabiziga bafatiraho cyane hagakwiye gushyirwayo umuvuduko ntarengwa ngo bakumira umuvuduko ukabije
Comments are closed.