Nyamirambo: Abaturage bafite impungenge ku mazu bazubakirwa
Abaturage bo mu murenge wa Nyamirambo, Akagari ka Rugarama bavuga ko bari mu gihirahiro nyuma y’uko aho batuye habaruwe n’umujyi wa Kigali mu mushinga wo kubaka amazu ajyanye n’umujyi ariko imyaka ikaba ibaye ibiri nta gikorwa bemerewe gukorera aho batuye ndetse bakaba barabujijwe no gusana amazu yabo ari kwangirika.
Aimable Nimuragire utuye muri aka kagari avuga ko bategereje amafaranga nyuma yo kubarirwa ntibayabona ndetse no kubakirwa ntibyakorwa bityo ngo bikaba biri kubateza igihombo gikomeye kuko nta muntu wemerewe no gufata inguzanyo atanze ingwate y’ubutaka.
Uretse kuba ntacyo aba baturage bakorera ku butaka bwabo ngo ntibashobora no kujya muri banki gusaba inguzanyo mu gihe bashaka gukora ibikorwa bibateza imbere kuko iyi mitungo isa n’iyafashwe bugwate.
Abatuye aha bavuga ko kandi bafite impungenge ko bazubakirwa amazu ahenze birenze ubushobozi bwabo bikazagorana kuyishyura kuko ngo inzu imwe izuzura ihagaze hagati ya miliyoni 15 na 25.
Nyamara muri aba baturage harimo benshi usanga barabariwe imitungo yabo itarengeje miliyoni icumi, abandi eshanu, bakibaza uko bazishyura amazu babwirwa bazubakirwa.
Bavuga ko basobanuriwe ko amafaranga y’ubwishyu azaturuka mu gukodesha amazu bazubakirwa kugeza ideni rirangiye.
Bruno Rangira Umuvugizi w’Umujyi wa Kigali yavuze ko mu gutangira uyu mushinga barebye mbere na mbere inyungu z’abantu bahaturiye, kuko aribyo birinda kwimura abaturage bakabura aho gutura cyangwa bakajya gutura ahandi hantu hakaba akajagari.
Rangira ati “uyu mushinga waje ufite akarusho kuko aho wateganijwe abaturage nabo bagomba kubonamo amazu.”
Avuga ko atari muri aka kagari bizakorwa gusa kuko n’ahandi uyu mushinga uzakorera abahatuye aribo bagomba gutangirirwaho kandi nabo bakaba basabwa kugira uruhare mu bikorwa bazakorerwa.
Rangira yongeyeho ko umuntu ushaka gusana anyura mu nzira zemewe n’amategeko bityo agahabwa ibyangombwa.
Yizeza abaturage ko uyu mushinga uzabaka amazu ibihumbi birenga bitatu muri Rugarama uri hafi gutangira kuko ibiganiro n’inzego z’ibishinzwe nka Banki y’Igihugu itsura Amajyambere n’ikigo nyafurika gishinzwe gushora imari mu bijyanye n’imyubakire ibiganiro bigeze kure.
Théodomir NTEZIRIZAZA
UM– USEKE.RW