Ururimi rw’amarenga rushobora gukoreshwa n’umuntu wese- Kellya
Nyuma y’amezi atatu habayeho ubukangurambaga bwiswe “Sign Your Name” ijwi ry’abatumva, (Media for the Deaf Rwanda) iratangaza ko bakira ubusabe bw’abantu benshi basanzwe bumva ndetse bavuga, ariko bashaka kwiga ururimi rw’amarenga.
Ururimi rw’amarenga rushobora gukoreshwa n’umuntu wese, yaba ufite ubumuga bwo kutumva cyangwa kutavuga cyangwa utabufite.
Mu kiganiro Umuseke wagiranye na Kellya Uwiragiye umuyobozi wa ‘Media for the deaf Rwanda’ yavuze ko mu mezi atatu bamaze bakora ubukangurambaga bwiswe “Sign Your Name” babonye umusaruro ushimishije.
Yagize ati “Nyuma y’ubukangurambaga twakiriye abantu bo mu nzego zitandukanye bashaka kwiga ururimi rw’amarenga, kuko ni ururimi rushobora gukoreshwa n’umuntu wese, kandi mu itangazamakuru na bo babone ko bishoboka.”
Uwiragiye yavuze ko ibitangazamakuru bikoresha amashusho bikwiye gushyiraho umuntu usemura ururimi rw’amarenga ku batumva cyangwa abatavuga ariko bareba ibyo bitangazamakuru, ibyo ngo byabafasha kumenya ibiri kuvugwa.
Kellya Uwiragiye yakomeje avuga ko kwiga ururimi rw’amarenga ari ingenzi cyane kuko bifasha mu kuganira n’abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga, ibyo babona ko na bo ari agaciro bahabwa mu muryango nyarwanda.
Mbere byari ikibazo gikomeye ku bantu bafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga gukurikira amakuru, cyangwa kumeya ibivugwa mu biganiro ibi n’ibi, bamwe ngo bashakaga no kugira uruhare mu iterambere batanga ibitekerezo ariko bikaba ikibazo ku bwo kutumvikana n’abandi.
Nsanganira Jean Marie Vianney ufite ubumuga bwo kutumva no kutavuga yatangarije Umuseke ko icyo ubukangurambaga “Sign Your Name” bwamumariye ngo yabashije kumva ko atari ikibazo mu muryango ahubwo na we ngo yiyumvise nk’umwe mu bashakira igihugu iterambere.
Yagize ati “Mbere byari ikibazo kuri njye mu kuvugana n’abandi kuko abenshi batubonaga dusa nk’aho turi ikibazo mu muryango nyarwanda, bitewe n’uko nta gitekerezo dutanga mu biganiro, cyangwa se icyagirira akamaro igihugu.”
Yakomeje avuga ko hari benshi batashakaga kuvugana na bo, ariko ngo ubu abenshi bashishikajwe no kwiga ururimi rw’amarenga.
Ati “Ubu turavugana kandi tukagira uruhare mu kubaka urwatubyaye.”
Nsanganira yakomeje avuga ko ururimi rwamarenga rushobora gukoreshwa n’umuntu wese ubyifuza.
Nyuma y’amezi atatu ubu bukangurambaga bubayeho, Media for the Deaf Rwanda iratangaza ko habayeho umusaruro ku buryo inzego zitandukanye harimo n’abanyamakuru zaje kubasaba kwiga ururimi rw’amarenga kugira ngo mu butumwa bazajya batambutsa bugenewe ababakurikiranye bwumvikane ku bantu bose yaba ufite ubumuga cyangwa utabufite.
Daddy SADIKI RUBANGURA
UM– USEKE.RW
1 Comment
Turabashimira kubw’ayo makuru neza mutugezaho.ninese umuntu ashaka kwihugura mururwo rurimi rw’abatumva yabibona ate!? Nukuri mutuyobore uko twabigeraho kuko dusanzwe tubifiteho ubumenyi.murakoze
Comments are closed.