Umuryango “Consortium for Refugees and Migrants in South Africa” (CoRMSA) kuri uyu wa kabiri mu rukiko rwa North Gauteng High Court i Pretoria urongera gusaba ko humvwa ubujurire bwawo busaba ko Kayumba Nyamwasa atari akwiye guhabwa ubuhungiro muri Africa y’Epfo kuko ngo akekwaho ibyaha by’intambara. Kuva mu 2011 nibwo uyu muryango wari watangiye gusaba ko Kayumba […]Irambuye
Icyegeranyo cyashyizwe hanze n’Umuryango w’Abibumbye (UN) kigaragaza ko muri uyu mwaka; abana bari munsi y’imyaka itanu babarirwa muri miliyoni 5.9 bazapfa bazize impamvu zagakwiye kwirindwa. Iki cyegeranyo cya UN kigaragaza ko kuva mu 1990; umubare w’abana bapfa bakiri munsi y’imyaka itanu wagabanutseho 50%. Ikigereranyo cy’abana bapfaga bakiri munsi y’imyaka itanu; mu mwaka wa 1990 cyabarirwaga […]Irambuye
Ubuyobozi bw’umurenge wa Munyaga mu karare ka Rwamagana buratangaza ko buhangayikishijwe n’amakimbirane yo mu ngo aho bushinja abashakanye guhohoterana. Bamwe mu baturage ariko bavuga ko nyuma y’aho baboneye amahugurwa yo gukemura ibibazo y’umushinga RWAMREC hari abamaze guhinduka. Umurenge wa Munyaga uherereye mu gice cy’icyaro mu karere ka Rwamagana, abahatuye hafi ya bose batunzwe n’ubuhinzi n’ubworozi, […]Irambuye
Mu ntangiriro z’iki cyumweru ikigega cya Leta gishinzwe gutera inkunga abarokotse Jenoside batishoboye FARG cyatangaje ko cyakoze urutonde rw’abantu bahawe inkunga yo kwiga, kuvuzwa no kubakirwa kandi batayikwiriye. Ubu amahuriro y’abanyeshuri n’abarangije kwiga barokotse Jenoside AERG-GAERG barasaba inzego za Leta bireba gushyira ku mugaragaro urutonde rw’abo bantu bahawe inkunga badakwiye. Kugeza ubu haracyagaragara hamwe na […]Irambuye
Ku wa kane tariki 10/9/2015 ihuriro ry’abafite ubumuga bwo kutabona mu Rwanda ryagaragaje ibibazo byugarije iterambere ry’uburezi bw’abatabona bitewe n’ubushobozi buke, hari ibikoresho bimwe na bimwe batabasha kubona bishobora kubafasha mu myigire yabo. Abahagarariye abatabona mu Rwanda bavuga ko imbogamizi zigihari zituma abageze ku ishuri bakomeza kudindira. Ikibazo cy’ibitabo byanditse mu nyandiko z’abatabona (Braille) bikiri […]Irambuye
Mu rwego rwo gukomeza gufatanya n’Abunzi mu gukemura ibibazo by’Abanyarwanda, Minisiteri y’Ubutabera (MINIJUST) kuri uyu wa 10 Nzeri 2015 yamurikiye abaterankunga imfashanyigisho zizifashishwa mu kongerera ubumenyi abunzi kugira ngo bose bagire imyumvire imwe mu gukemura ibibazo. Yankulije Odette ushinzwe serivisi yo kwegereza abaturage ubutabera muri MINIJUST, yasobanuye ko abafatanyabikorwa babo bahuguraga Abunzi ku gutanga ubutabera, […]Irambuye
Mu gitondo cyo kuri uyu wa 10 Nzeri, mu rubanza Urugereko rwihariye ruburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyambukiranya imbibi rw’Urukiko Rukuru, Pasitoro Uwinkindi Jean ukurikiranyweho ibyaha bya Jenoside, birimo kugira uruhare mu iyicwa ry’Abatutsi bari bahungiye kuri Paruwasi ya ADEPR-Kayenzi ahahoze ari muri Komini Kanzenze (Bugesera) yatashye ataburanye, cyangwa ngo agire ikindi avuga kuko umwe mu bacamanza […]Irambuye
Za mudasobwa, flat screens, televiziyo, projecteur, amaradio, imizindaro n’ibindi byuma bikoreshwa mu ngo no mu biro ni ibikoresho byerekanywe kuri uyu wa kane ku kicaro cya Police mu mujyi wa Kigali i Remera byibwe ahatandukanye mu mujyi wa Kigali. Herekanywe kandi abantu 20 bakekwaho kwiba ibi bintu. Umwe muri aba bafashwe wemera icyaha, yitwa Habanabashaka avuga […]Irambuye
Hejuru ya 90% by’inyubako z’ishuri rya Leta rya TTC Zaza riri mu karere ka Ngoma zisakaje isakaro rya kera rya Asbestos byamaze kwemezwa n’abahanga ko iyo ritumutse ritera cancer y’ibihaha n’indwara z’ubuhumekero. Ubuyobozi bw’iki kigo buvuga ko budafite ubushobozi busabwa ngo iri sakaro riveho. Muri aka karere ka Ngoma kimwe n’ahandi hamwe na hamwe mu […]Irambuye
Mu murenge wa Kageyo mu Karere ka Gicumbi kuri uyu wa gatatu abafite ubumuga batishoboye bahawe ku buntu inyunganirangingo ziciriritse zizabafasha gukomeza kubaho bafite ibyo bikemurira mu buzima bwabo bwa buri munsi Iyi nkunga yari igizwe n’amagare yo kugenderamo 13 n’imbago 26 zo kunganira cyangwa gusimbura ingingo zabo. Aloys Munyensanga utuye muri uyu murenge wa […]Irambuye