OXFAM irashimirwa uruhare igira mu kugabanya ubukene mu Rwanda
Mu muhango wo kwizihiza isabukuru y’imyaka 40, Umuryango Mpuzamahanga urwanya ubukene; OXFAM umaze ukorera mu Rwanda no kugaragaza ishusho y’ibizagerwaho mu myaka 5 iri imbere, ku mugoroba wo kuri uyu 18 Nzeri, Umuyobozi ushinzwe igenamigambi muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi Dr. Octave Semwaga yavuze ko kuba mu Rwanda hari umuryango nk’uyu wifuza ko ubukene bucika burundu ari ibyo kwishimira.
Kuzamura imyumvire mu miyoborere myiza ishingiye kuri Demokarasi no kurwanya ubukene ni zimwe mu ntego z’uyu muryango mpuzamahanga.
Mu Rwanda uhafite intego yo gufatanya na Leta y’u Rwanda kurwanya ubukene nk’uko bikubiye mu nsanganyamatsiko yawo ifite mu myaka itanu iri imbere.
Insanganyamatsiko yabo igira iti “u Rwanda rutarangwamo ubukene, tuzabigeraho.”
Dr. Octave Semwaga ushinzwe igenamigambi muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi wari n’umushyitsi mukuru muri uyu muhango yavuze ko ibikorwa by’uyu muryango bitanga icyizere cyo kurandura ubukene ndetse ko ari ibyo kwishimira.
Yagize ati “Ikintu nakunze cyane ni buriya bushake n’icyizere bari gutanga (OXFAM), aho bavuga ko bashaka kubona ubukene buri kuri zero mu Rwanda, kandi ni byo nta mpamvu Umunyarwanda akwiye kuba umukene.”
Dr. Semwaga avuka ko iki cyizere cya OXFAM gitera umwete buri wese kikanamubera urugero rwiza.
Ati: “Bitanga imbaraga kuri buri muntu; …umuntu wese ureba akabona abantu biyemeje ibintu nk’ibyo biramukangura akongera umurava mu byo akora.”
Uyu muryango ukunze gutera inkunga abakora ubuhinzi butandukanye nk’ubw’inanasi; ibihumyo, isombe, imboga n’ibindi, ukanabafasha gutunganya umusaruro wabyo.
OXFAM kandi ifasha Leta y’u Rwanda mu bikorwa bitandukanye birimo kuyifasha no kuyitabariza mu bihe bidasanzwe nko mu biza ikagenera ubutabazi abagwiriwe na byo ifatanyije n’inzego zibishinzwe.
U Rwanda nk’igihugu cyanyuze muri Jenoside yakorewe Abatutsi igasiga ubukungu bwarwo bwarazahaye.
Ubuyobozi bwa OXFAM bwishimira kuba mu Rwanda hari intambwe rwateye ibigizemo uruhare.
Patrick Wajero uyobora uyu muryango mu Rwanda yagize ati “…Ni byinshi twishimira twagiye dufatanyamo na Guverinoma. Bimwe muri byo harimo kuba twarafashije kugarura ubumwe n’ubwiyunge nyuma ye Jenoside.”
N’ubwo nta mibare y’ibyo uyu muryango uzageraho muri iyi myaka itanu, OXFAM itangaza ko izakomeza gutuma abahinzi babona umusaruro ufatika.
Wizeza abantu ko uzafasha benshi kwihangira imirimo, kurandura ikwirakwizwa ry’agakoko gatera SIDA no gukomeza guharanira amahoro n’uburinganire.
Martin NIYONKURU
UM– USEKE.RW
2 Comments
gukorana n’imiryango nk’iyi bitera ishema kuko ubona ifite gahunda ihamye
OXFAM ikomeje gufasha igihugu cyacu mu bice bitandukanye, nindi miryango nerankunga nayo ikopere uyu muco maze igihugu tugiteze imbere
Comments are closed.