Digiqole ad

U Rwanda na Interpol mu gukaza ingamba zo guhiga abakekwaho Jenoside

 U Rwanda na Interpol mu gukaza ingamba zo guhiga abakekwaho Jenoside

Ishami ry’Ubushinjacyaha bukuru bw’u Rwanda rishinzwe gukurikirana abakekwaho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Polisi Mpuzamahanga (Interpol) byafatiye hamwe ingamba z’ukuntu byarushaho gufatanya mu gufata abakekwaho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Iyi myanzuro yafatiwe mu nama yabaye kuri uyu wa kane tariki 17 Nzeri 2015, ku cyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru.

Iyo nama yahuje umuyobozi w’ishami ry’u Rwanda rishinzwe gukurikirana abakekwa kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu bushinjacyaha bukuru bwa Repubulika Jean Bosco Siboyintore, ubuyobozi bwa Interpol bwari buhagarariwe na Stefano Carvelli, ukorera ku cyicaro cya Interpol i Lyon mu Bufaransa, na Polisi y’u Rwanda yari ihagarariwe na Assistant Commissioner of Police (ACP) Tonny Kuramba.

Iyi myanzuro ifashwe nyuma y’inama y’iminsi ibiri yahuje ziriya nzego uko ari eshatu i Kigali, ikaba yari igamije kurebera hamwe uko zarushaho gufatanya mu gufata abakekwaho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, kugira ngo bagezwe imbere y’ubutabera.

Carvelli yavuze ko ishami abereye umuyobozi ryashinzwe mu 2004, rikaba rishinzwe gufasha inzego zibishinzwe mu Rwanda gufata no kugeza imbere y’ubutabera abakekwaho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Yagize ati “Turi mu Rwanda kugira ngo tuganire, twunguranye ibitekerezo kandi dufatire hamwe ingamba z’ukuntu twafata abakekwaho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 batarafatwa.

Si ubwa mbere tugiranye bene izi nama, ariko n’iyi yari ngombwa kugira ngo twongere duhure turebere hamwe icyo twakora kugira ngo abakekwa bafatwe maze bagezwe imbere y’ubutabera.”

Jean Bosco Siboyintore we avuga ko imyanzuro bagezeho izatuma n’abandi bagishakishwa bafatwa, bagezwe imbere y’ubutabera.

Yavuze ko “Hagiye habaho imbogamizi z’uko bamwe mu bakurikiranyweho Jenoside rimwe na rimwe bahindura imyirondoro yabo n’ubushake buke bw’ibihugu bimwe na bimwe barimo mu kubafata n’andi mananiza abangamira cyangwa atinza ifatwa ryabo.”

ACP Kuramba we yavuze ko guhura kenshi mu rwego rwo guhanahana amakuru n’ubufatanye bwa Polisi y’u Rwanda n’izi nzego ku buryo bakora nk’itsinda rimwe bizatuma abakurikiranyweho Jenoside bose bafatwa bashyikirizwe ubutabera.

Umuseke.rw

en_USEnglish