Muri Kaminuza abanyeshuri barasabwa kwishyura mbere yo guhabwa amacumbi
Abanyeshuri bo mu mashuri makuru na Kaminuza barasaba koroherezwa bakemererwa kujya mu macumbi kuko barigusabwa kwishyura amafaranga y’umwaka wose ibihumbi 65 kandi ngo kuyabonera icyarimwe n’ayo kwiyandikisha ari ikibazo. Bemeza ko hari abamaze icyumweru batarabona aho barambika umusaya.
Bagwire Jean Paul ugiye kujya mu mwaka wa kabiri muri Kaminuza y’u Rwanda ishami rya ry’imari n’icungamutungo iri i Gikondo(SFB) avuga ko mu mwaka wa mbere yabaga mu bavandimwe ariko bakaba baramusezereye bityo ngo ari mu gihirahiro cyaho azerekeza nyuma yo gusabwa amafaranga kandi ntayo afite.
Yagize ati: “Ikibazo cy’amacumbi kirakaze cyane kuko barigusaba amafaranga kandi no kubona ayo kwiyandikisha tayaguza, nibatadohora abenshi turahagarika kwiga kuko nta kundi twabigenza.”
Yarasabye ubuyobozi bw’ikigo ko bwaborohereza bakajya bishyura amafaranga nyuma yo kuyahabwa na Banki y’u Rwanda Itsura Amajyambere BRD kuko imiryango yabo idashobora kuyabona.
Nyirakamenyero Ancille waje kwiga mu mwaka wa mbere avuga ko atigeze amenya ko bazabishyuza mbere bityo ngo yaje atitwaje ayo mafaranga kandi ngo niyo abimenya umuryango we kuyabona byari b’umugore.
Yagize ati : “Kuba batarabitangaje mbere n’ikibazo gikomeye kuko ntabwo twigeze tuyitegura, ubu biragoranye kubona aho kuba.”
Uyu munyeshuri avuga agiye kwisunga bagenzi kugira ngo abone aho aryama mu gihe agitegereje ko hagira igihinduka ku byemezo ishuri ryafashe.
Si ikibazo cy’amacumbi gusa abanyeshuri bavuga ko bafite kugeza ubu, ahubow ngo ntibaramenya niba bazahabwa amafunguro mbere yo kwishyura.
Ngo biramutse bibabaye byaba ingorabahizi kuko bamwe batariyandikisha ngo bemererwe kuba abanyeshuri kuko ngo iyi servisi itihuta nkuko byari biteganijwe.
Kuri telefoni Umuseke wavuganye n’umuyobozi ukuriye abanyeshuri muri SFB ushinzwe imibereho yabo, Imananimwe Justine, avuga ko amafaranga y’icumbi nayo kuboneraho amafunguro yose batategereza kuyavana kuri bourse ya 25, 000 bazahabwa.
Yavuze ko ayo mabwiriza ahari bityo ngo buri munyeshuri ushaka icumbi mu kigo agomba kubanza kuyashaka kugira ngo nawe bizamworohere igihe azaba abonye iyo bourse.
Buri kwezi umunyeshuri urira mu kigo asabwa kwishyura ibihumbi 18 ku kwezi , hakiyongeraho 6,500 by’icumbi bivuga ko hasaguka 500 gusa.
Aya mafaranga asaguka ngo ntashobora kumukorera ibindi bisaye harimo gufotoza inyandiko z’amasomo yiga n’ibindi.
Abanyeshuri ngo ntibagomba kugira impungenge z’uko batazahabwa amafunguro bitewe n’uko urutonde rw’abazasinya amasezerano yo guhabwa inguzanyo no kuzayishyura rwasohowe n’Ikigo gishinzwe uburezi REB.
Théodomir NTEZIRIZAZA
UM– USEKE.RW
2 Comments
yewe mwabonye uwo mubaza mwagirango abambwire ikic kitaricyo?ko twishyura bagahembwa!gusa kumbwira ngo kuri 25000frw ya bourse hasagukaho 500frw nukumbeshya kuko abenshi dukoresha ATM kdi uko ushyizemo ikarita 250frw barayakata,ikindi kdi hostel zari 6500frw ibiciro byumuriro namazi bitarazamuka!ubwo rero mubyibaze namwe.
Uko Mukubitwa Muri kwiga niko Muzanakubitwa ni Murangiza.
Simwe mwahanyuze mwenyine sha nimwihangane
Comments are closed.