Rubavu: ubuyobozi bwasabwe gucika ku gupingana no kutumvikana
Mu mwiherero w’Inama Njyanama igizwe n’abayobozi b’Akarere ka Rubavu wabaye muri week end ishize, Fred Mufuruke umuyobozi mukuru ushinzwe imiyoborere muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’igihugu yasabye abayobozi b’Akarere ka Rubavu kureka guhangana no kutumvikana mu kazi kuko ngo bidindiza iterambere ry’Akarere.
Gupingana, kutumvikana mu kazi, abayobozi gutonesha abakozi bamwe, guhora mu matiku ngo ni bimwe mu byatumye aka karere kaguma my myanya mibi mu mihigo mu myaka ishize.
Muri uyu mwiherero Fred Mufuruke yasabye aba bayobozi gufata umwanya bakisuzuma bakavugurura imikorere bagamije guteza imbere Akarere bayoboye.
Abayoboraga Akarere ka Rubavu ngo baranzwe no gufata ibyemezo ntibabishyire mu bikorwa, gufa ibyemezo ntibabikurikirane no kutegera abaturage n’ibindi ngo byatumye Akarere ka Rubavu kaba akarere gafite amadeni menshi cyane.
Uyu muyobozi mukuru muri Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu yasabye abayobozi ba Rubavu kwirinda gusubiza Akarere mu bibazo nk’ibyo bishingiye ku miyoborere mibi.
Nelson Mbarushimana umuyobozi w’inama Njyanama y’Akarere ka Rubavu yavuze ko bisuzumye barebera hamwe uburyo bakoze mu gihe cy’imyaka igera kuri itanu banenga ibitaragenze neza no kurebera hamwe aho akarere gahagaze.
Mbarushimana akomeza avuga bazarebera hamwe uburyo manda yabo yarangira bafite icyo bagejeje ku karere akanasaba abakozi gukora cyane kuko utazakora nta mwanya azaba afite mu karere
Uyu muyobozi yasezeranyije ko amadeni bafite ubu bari kuyishyura ngo bakayarangiza mu gihe gito.
Patrick MAISHA
UM– USEKE.RW/Rubavu
1 Comment
nanjye mvuka RUBAVU ariko amatiku ahaba nikimenyane mugutanga akazi bintera gutekerezako ntaho bazagera
Comments are closed.