Rubengera: Abana 2 b’abakobwa bari hagati y’imyaka 11 na 14 baratwite
Ku ishuri ribanza rya Rubengera ya mbere mu murenge wa Rubengera mu karere ka Karongi hari abana babiri b’abakobwa biga mu mwaka wa kane w’amashuri abanza batewe inda bakaba ubu batwite nk’uko byemezwa n’ubuyobozi bw’iri shuri, butunga agatoki uburere bucye bw’ababyeyi.
Umwe muri aba bana atwite inda igaragara, undi yagiye gusuzumwa kwa muganga ku wa mbere w’iki cyumweru basanga nawe aratwite.
Aba bana b’abakobwa bombi bafite hagati y’imyaka 11 na 14, uwatewe inda mbere we iki gihembwe ntabwo yagarutse ku ishuri, uyu basuzumye kuwa mbere akaba yari akiza kwiga nk’abandi.
Eduard Sibomana umuyobozi w’iri shuri ribanza avuga ko koko aba bana batwite, akavuga ko ishuri bitarishobokera gukurikirana uburere bw’abana(biga bataha) no hanze y’ishuri kuko ngo ariho habera ibi byose.
Sibomana avuga ko ababyeyi cyane cyane aribo bakwiye kurushaho kwita ku burere bw’abana babo hanze y’ishuri no gukurikiranira ubuzima bwabo hafi.
Usibye kuri iri shuri ribanza rya Rubengera ya mbere, no ku ishuri ryisumbuye rya Groupe Scolaire Nyarubuye hari umwana w’umukobwa w’imyaka 16 wigaga mu mwaka wa kabiri w’amashuri yisumbuye nawe ubu utwite nk’uko byemezwa n’umubyeyi we utifuje gutangazwa amazina.
Kuri iri shuri ryisumbuye kandi bivugwa ko hari abandi bana batatu baba batwite nubwo ubuyobozi bw’iri shuri bwo bwabihakanye.
Ku mashuri yisumbuye ho, ikibazo cyo gutera inda abana b’abakobwa ngo gisanishwa n’imibereho yabo (cyane cyane imirire mibi) ituma ngo bashobora gushukishwa ibintu byoroheje n’abasore n’abagabo hanze y’ishuri.
Gédéon Ngendambizi umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Rubengera avuga ko iki kibazo ubuyobozi bw’Umurenge butari bukizi ariko bugiye kugikurikirana.
UM– USEKE.RW
2 Comments
Ntibyoroshye pe!
NIKO BISIGAYE BIMEZE MU RWANDA….WHAT A SHAME
UMUCO WACU URIKUGENDA UTAKARA VUBA VUBA……MUFUNGA IZO MBWA ZABATEYE IZO NDA….IRRESPONSIBLE RAPISTS MEN …..SHA YOBIBA BYAKOREWE MUSHIKI WANJYE ….NARIGUHITA ….IBIKURIKIRA NDIZERA KOMUBIZI
Comments are closed.