Digiqole ad

Nyarugenge: Abarangiza Kaminuza mu nzira yo guhugurirwa guhanga imirimo

 Nyarugenge: Abarangiza Kaminuza mu nzira yo guhugurirwa guhanga imirimo

Mukasonga Solange umuyobozi w’akarere ka Nyarugenge (UM– USEKE)

Mu nama yahuje ubyobozi bw’Akarere ka Nyarugenge n’abafatanyabikorwa kuri uyu wa 29 Nzeri 2015 bavuze ko ubushomeri bugenda bwiyongera cyane mu rubyiruko, bityo ko hagomba gushakwa ingamba bwagabanuka binyuze mu kurwigisha imyuga ndetse n’abarangije Kaminuza hakarebwa uburyo bwo kubongerera ubumenyi mu bijyanye no guhanga imirimo ku buryo muri uyu mwaka wa 2015-2016 abantu barenze ibihumbi 20 bazabona akazi.

Mukasonga Solange umuyobozi w'akarere ka Nyarugenge (UM-- USEKE)
Mukasonga Solange umuyobozi w’akarere ka Nyarugenge (UM– USEKE)

Solange Mukasonga uyobora akarere ka Nyarugenge yavuze ko mu Mujyi wa Kigali harimo abantu benshi badafite akazi bitewe n’uko baturuka impande zose z’igihugu bagamije kubona akazi.

Yongeyeho ko ikibazo cy’urubyiruko rw’ubu rugana amashuri rugamije gushaka akazi kandi rwagatekereje ku kuyihanga bityo bikaba bituma umubare w’abatagira akazi ukomeza kuzamuka.

Ashishikariza urubyiruko rwize Kaminuza gufata iya mbere mu kwiga amasomo y’imyuga yabafasha kwihangira imirimo aho kwishingikiriza ibyo bize, bakibumbira mu mashyirahamwe kugira ngo babone inguzanyo za banki.

Yagize ati: “Bimaze kugaragara ko kwishyira hamwe ari amaboko kandi inkingi imwe ntigera inzu.”

Akarere ngo ntabwo kicaye gusa karebera kuko muri uyu mwaka bafite imishinga isaga 1 200 igomba gutegurwa neza hagamijwe ko abaturage bayigeza kuri banki bazabona inguzanyo nta mananiza abayeho.

Muri iyi nama yo kurebera hamwe iby’imihigo basinyanye n’Umukuru w’Igihugu, bagarutse ku bantu bataramenya akamaro ko gutanga ubwisungane mu kwivuza kuko guhera mu 2011 bigenda bisubira inyuma aho bavuye kuri 95% bigera kuri 65%, ubu muri uyu mwaka gutanga ubwisungane muri Nyarugenge ngo bigeze kuri 50%.

Yagarutse ku kamaro ko gutanga ubwisungane mu kwivuza, ati: “Mbahaye nk’urugero umugore ugiye kubyara afite mutuelle atanga amafaranga 1000 mu gihe nta bibazo byahabaye, ariko iyo udafite mutuelle utanga hafi ibihumbi 40.”

Gutanga ubwisungane mu kwivuza ngo buri wese yakabigize ibye kuko umuntu aba afite umutekano w’ubuzima bwe n’umuryango we.

Gusa kuba bigenda bisubira inyuma, Mukasonga yasobanuye ko ari ikibazo cy’imyumvire ariko ko kwigisha ari uguhozaho kandi ngo bizeyeko bizagenda bizamuka bakagera ku 100%.

Muri iyi mihigo kandi Akarere kiyemeje gutanga ibikoresho ku bantu 430 bize imyuga kugira ngo babone uko batangira kwihangira imirimo, kubakira imiryango 12 y’abacitse ku icumu muri 72 bakeneye inzu no gukora ibindi bikorwa by’iterambere nk’imihanda, amavuriro, mashuri n’ibindi.

Bamwe mu bafatanyabikorwa bagaragaje ko biteguye gufasha akarere kuri gahunda kiyemeje cyane cyane mu guhugura urubyiruko ku kwihangira imirimo no gukongerera abarimu ubumenyi bubafasha kwigasha mu buryo bushya bwashizweho n’ikigo cy’igihugu gishizwe uburezi REB.

Mujyambere Gaspard, umukozi w’umushinga Right to Play yagize ati: “Tuzahugura abarimu b’ibigo dukorana nabyo kuri gahunda nshya ya REB ndetse tunatange ibikoresho by’imikino na siporo mu rwego rwo kugabanya abana bava mu mashuri.”

Uretse kuba ibikorwa bimwe bizava mu mafaranga y’ingengo y’imari ya Leta, Nyarugenge iteganya ko nibura ibikorwa by’umuganda rusange bizagira agaciro ka miliyoni 720 z’u Rwanda ndetse banakusanye imisoro n’amahoro bifite agaciro k’amafaranga asaga miliyari 10,3.

Théodomir NTEZIRIZAZA
UM– USEKE.RW

en_USEnglish