Digiqole ad

Kigali: Polisi yasubije ibikoresho byibwe benebyo

 Kigali: Polisi yasubije ibikoresho byibwe benebyo

Polisi yatanze ibikoresho byari byaribwe, inagaragaza bamwe mu babifatanywe ivuga ko babyibye

Kuri uyu wa kabiri tariki ya 29 Nzeri ku cyicaro cya Polisi ya Remera, habayeho gusubiza abaturage ibikoresho byafashwe byaribwe, birimo za televiziyo, mudasobwo (laptops), n’amatelefone.

Polisi yatanze ibikoresho byari byaribwe, inagaragaza bamwe mu babifatanywe ivuga ko babyibye
Polisi yatanze ibikoresho byari byaribwe, inagaragaza bamwe mu babifatanywe ivuga ko babyibye

Umuvugizi wa polisi y’igihugu CSP Celestin Twahirwa yavuze ko Polisi y’igihugu yakajije umurego ndetse ishyiramo n’imbaraga zo guhangana n’abakora ibyaha aho bava bakagera.

Yaburiye abakora ibyo bikorwa ko bashatse babireka kuko ngo ntaho bazacikira, ahubwo ngo bashaka ibindi bakora.

Ati: “Ababikora bahisemo ibintu bitari byo, bakwiye gukora ibintu bibafitiye akamaro kandi bidahanwa n’amategeko, bakwiye kuva mu bikorwa bihungabanya umutekano, nababwira ngo ‘agapfa kaburiwe ni impongo’ kuko twabafatiye ingamba.”

Twahirwa yahamagariye Abaturarwanda kujya bagerageza kumenya imyitwarire y’abantu bakora bene ibyo bikorwa bibi ndetse n’uko babikora kugira ngo babashe kubirinda.

Ati: “Abanyarwanda muri rusange bakwiye kumenya imyitwarire y’abantu bameze nabi iyo ariyo yose. Abantu biba baba bameze bate, bitwara bate, babikora mu buhe buryo, kugira ngo babashe kubyirinda.”

Yasabye ko habaho ubufatanye na Polisi y’igihugu kandi bakizera akazi gakorwa na Polisi.

Yavuze ko umuntu wese wajya abura ibintu bye yajya agerageza guhita atanga amakuru kugira ngo bibashe gukurikiranwa hakiri kare.

Abasubijwe ibikoresho byabo bashimiye Polisi ku kazi keza bakora. Ngo ibikoresha byabo basubijwe ntabwo batekerezaga ko byagarurwa, banagira inama abaturage kutajya bagura ibintu by’ibyibano.

Uwamahoro Sandrine yibwe televiziyo 2012 yayisubijwe avuga ko atizeraga ko ashobora kuyibona, ariko kubera akazi ka Polisi yayibonye.

Ati: “Ku bwange ntabwo nizerago ko nzayibona, biranshimishije cyane. Ndashimira Polisi uburo ifasha abaturage, ibaba hafi.”

Banashishikarije abantu bose bafite ibikoresho bitandukanye kujya bamenya imibare ibiranga (serial numbers) kugira ngo mu gihe byibwe bage babasha kubirangisha.

Abanyamahanga bari mu basubijwe ibikoresho byabo byari byaribwe ns bo bsdhimiye Polisi y’Igihugu y’u Rwanda ku kazi ikora.

Umwe ukomoka muri Nigeria akaba ari umushoramari mu Rwanda yasubijwe televizoyo na mashine ya mudasobwa igendanwa (Laptop) byari byaribwe.

Yavuze ko umutekano w’u Rwanda ari ntagereranywa mu karere ndetse no ku Isi kuko ngo ibikoresho bye yasubijwe ntiyizeraga ko yabibona, ariko ngo Polisi yakoze ibirenze iby’umutu atekereza.

Muri iki gikorwa kandi polisi y’igihugu yerekanye abajura bibye bimwe muri ibi bikoresho bakanabifatanwa.

CSP Celestin Twahirwa Umuvugizi wa Polisi y'igihugu
CSP Celestin Twahirwa Umuvugizi wa Polisi y’igihugu
Ukomoka muri Nigeria wasubijwe ibye yashimye cyane Polisi y'u Rwanda
Ukomoka muri Nigeria wasubijwe ibye yashimye cyane Polisi y’u Rwanda

NDUWAYO Callixte
UM– USEKE.RW

3 Comments

  • ariko se kuki muba mwabahishe amasura kandi muvuga ko mwabibafatanye babyibye? mwakagombye kujya muyagaragaza tukabamenya, umuntu yahura nabo akagira amakenga hakiri kare batarakora irindi baara ahandi.

  • Ese ko iby’abanyamahanga aribyo bikunze kuboneka cyane kenshi. Nibo bonyine mwitaho gushakira? Hari cases nyinshi z’abanyarwanda babiyambaza, ntimunabihe agaciro n’umwanya bikarangira babibuze. Mwe kugaragaza isura nziza hanze gusa, mushyire imbaraga hose.

  • rwose akazi mukora nikeza ariko nange ndabanenga, jyewe nibwe TV ya flat mbimenyesha Police, baza iwange bareba uko byagenze, abajura bari baciye giriyaje yidirishya bakoresheje icyuma ngo kimeze nki Imakasi, gusa icyambabaje kurushaho nuko iyo nabazaga aba police baje iwange, mambwiraga ko badafite transport yokujya gufata abajura, nkafata imodoka yange tukirirwa tuzenguraka Kigali tuzana za TV na maradiyo yabandi yibwe iyange irabura gusa, ariko nabaonaga nambaraga babiha kandi ngo hari team ibishinzwe, nakoresheje fuel nyinshi rwose. ndagirango nsabe ubuyobozi bukuru bwa Police kujya bakora ibishoboka bafashe team ikurikirana abajura biba mumago kuko biteza umutekano mucye.
    Ikindi, ndagirango Inkeragutabara zishinzwe umutekano mu midugudu kujya bafwatirwa ibihano mugihe hibwe ibintu ahantu bashinzwe gukora irondo cyane rimwe na rimwe usanga bafite uruhare mbujura buba bwakozwe, urugero: Imoto nizo zitwara ibintu biba byibwe, nigute moto iva mumudugudu saa cyenda cg saa munani ntuyohagarike ngo urebe icyo yikoreye? bikaba rimwe, bikaba kabiri? ukwezi kwarangira bakaza kwishyuza amafaranga y’umutekano??
    Police imbaraga mukoresha gufata abajura ntizihagije kandi ikindi twabwiwe nuko abajura mubafata mukabafunga nyuma yigihe gito mukabarekura bakongera bakatwiba.. mujye mubafunga igihe kitari hasi y’imyaka 10 byibuze kandi bubakubite bubanoze kugirango bakuremo isomo..

Comments are closed.

en_USEnglish