Digiqole ad

Intiti zo muri EAC ziyemeje kwigisha imibare incuke mu buryo bworoshye

 Intiti zo muri EAC ziyemeje kwigisha imibare incuke mu buryo bworoshye

Abanyamibare bari mu nama muri Kaminuza y’u Rwanda, ishami ry’uburezi biga uko bakwigisha imibare incuke

Mu nama yabereye muri Kaminuza y’u Rwanda, ishami ry’uburezi yahuje abarimu baturutse mu bihugu bigize Umuryango w’Africa yunze y’Uburasirazuba(EAC), kuri uyu wa Kane, baganiriye ku ngamba bagiye gukoresha kugira ngo barusheho kwigisha abana b’incuke imibare hifashishijwe ibintu basanzwe babona mu bidukikije.

Abanyamibare bari mu nama muri Kaminuza y'u Rwanda, ishami ry'uburezi biga uko bakwigisha imibare  incuke
Alphonse Uworwabayeho (ubanza ibumoso) hamwe n’abanyamibare bari mu nama muri Kaminuza y’u Rwanda, ishami ry’uburezi biga uko bakwigisha imibare incuke

Alphonse Uworwabayeho wigisha imibare muri Kaminuza y’u Rwanda, ishami ry’uburezi yabwiye Umuseke.rw ko ubusanzwe kwigisha imibare byakorwaga mu buryo bwagoraga abana kubwumva ariko ngo hashingijwe ku bintu bigaragarira amaso urugero nk’igiti.

Yifashishije igiti yavuze ko umwarimu azajya abwira umwana ko ashobora kubara igiti kimwe(1), imbuto zicyezeho zikaba kabiri(2) gutyo gutyo…

Ibi ngo bizatuma abana babasha kuva mu rujijo rw’ibyo banyamibare bita za X, Y, na Z.
Ibi ngo bizaha abana ubushobozi bwo kumenya gukoresha imibare vuba kandi neza bityo bazakure bazi neza uko imibare ikoreshwa mu buzima bwa buri munsi.

Uworwabayeho yadutangarije ko ririya huriro rigizwe n’abarimu bo mu Rwanda, Tanzania, Uganda n’u Burundi ryemeje ko rizakomeza guteza imbere imyigishirize y’imibare ariko yita cyane ku bakobwa ndetse n’abafite ubumuga bwo kutabona.

Umwe mu barimu bitabiriye iriya nama waturutse muri Tanzania yashimye urwego u Rwanda ruriho mu kwigisha abana imibare no guha amahirwe abakobwa bakiga science muri rusange n’imibare by’umwihariko.

Yemeza ko iwabo bahura n’ikibazo cy’umubare munini w’abanyeshuri mu mashuri bigatuma bamwe badafata amasomo neza ariko ngo mu Rwanda ho yasanze abanyeshuri biga batuje kandi mwarimu akabasha guha abana muri rusange ubumenyi bakeneye.

Abantu muri rusange ngo batinya kwiga imibare ariko ngo hifashishijwe uburyo bushya bwo kuyigisha, ngo bazagenda babona ko imibare ari ikintu gisanzwe mu buzima bwa buri munsi.

UM– USEKE.RW

en_USEnglish