Amafaranga 250 000 yo kwandikisha ubuvumbuzi ni menshi ku Banyarwanda
Ikigo cy’igihugu gishinzwe iterambere RDB cyemera ko amafaranga asabwa Abanyarwanda mbere yo kwandikisha ubuvumbuzi bakoze ari menshi ndetse ko bishobora kuba imbogamizi kuri bamwe bigatuma batandikisha ibyo bavumbuye kandi bishobora kubagirira akamaro n’u Rwanda muri rusange.
Blaise Ruhima, umuyobozi ukuriye agashami ku kwandikisha umutungo mu by’ubwenge yasobanuye ko kwandika ibihangano birimo indirimo, amafilimi, ibindi bihangano byose bitavumbuwe bwa mbere babyandikira ubuntu, ariko ubuvumbuzi bwo nyirabwo agomba gutanga amafaranga ibihumbi 250.
Ruhima yagize ati: “Nemera ko aya mafaranga ari menshi ku Banyarwanda kuko kuyabona ntabwo byoroshye kuri buri wese.”
Yasobanuriye Umuseke ko impamvu kwandikisha ubuvumbuzi basaba aya mafaranga biterwa n’igihe kinini mu kubisuzuma bifata kugira ngo harebwe koko ibyo yavumbuye niba nta wundi muntu wabikoze.
Yongeyeho ko kugira ngo ngo umuntu ashobore kubona icyangombwa ku byo yavumbuye bishobora no gutwara imyaka itanu yose bityo ko ushobora no gutanga ayo mafaranga ariko nyuma ibyo wavumbuye ugasanga hari abandi babikozeho.
Kugira ngo borohereze Abanyarwanda bavumbura, ngo RDB n’izindi nzego zibishinzwe bafite gahunda yo kuvugurura itegeko rigenga umutungo bwite mu by’ubwenge ryo muri 2009 amafaranga basabwa akagabanuka.
Nkusi David wahanze amashyiga ahindura amazi umwuka ucanwa mu rwego rwo kwirinda gukomeza kwangiza amashyamba no kwangiza ikirere kubera imyuka, yavuze ko ibi byose yabitekerezo mu rwego rwo kugaragaza uruhare rwe mu kurinda ibidukikije no kwihangira umurimo.
Yasobanuye icyamuteye impungenge kugira ngo ajye kwandikisha ibi bihangano bye ari uko buri wese yashoboraga kubyiyitirira.
Nkusi yagize ati: “Kubijyanye n’amashyiga akoresha umwuka uturuka ku mazi guhera muri 2008 natinye gusaba inguzanyo ntarabyandikisha kuko umuntu wese yaza akabyandikisha bityo bikamwitirwa.”
Yakanguriye Abanyarwanda bafite ibihangano kwihutira kubishinganisha kuko ngo nubwo byaba byarakorewe mu bindi bihugu bidashinganishije mu Rwanda uba ubifiteho uburenganzira ndetse n’ahandi atabyandikishije.
Kugeza ubu nta buvumbuzi buremerwa mu Rwanda kuko mu mwaka ushize bakiriye abantu batanu baturutse mu cyahoze ari Kaminuza Nkuru y’u Rwanda, ariko ibyo bakoze biracyasuzumwa.
Théodomir NTEZIRIZAZA
UM– USEKE.RW