Digiqole ad

Impamvu abana bagomba gupimwa VIH no guhabwa imiti igabanya ubukana ku banduye

 Impamvu abana bagomba gupimwa VIH no guhabwa imiti igabanya ubukana ku banduye

Umukozi wa RRP+ ari guhugura

Umugambi wa Leta y’u Rwanda wo kurwanya Sida (kuva 2013 kugeza 2018), uteganya ko byibuze 92,5 by’abana babana na virusi itera sida bazaba babasha kubona imiti igabanya ubukana bwa virusi itera Sida. Kugira ngo ibyo bigerweho, Urugaga Nyarwanda rw’Ababana na Virusi itera Sida (RRP+), rwatangije Umushinga ugamije gukangurira abaturage kwita ku bana babana na virusi itera sida, rubifahijwemo n’Ishami ry’Umuryango w’Ababibumbye wita ku kurwanya Icyorezo cya Sida (UNAIDS) ndetse n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC). Ni muri urwo rwego RRP+ yateguye inama 2 zahuje abarenga 100 aho bunguranye ibitekerezo ndetse n’ubumenyi ku byerekeye kugeza Imiti igabanya ubukana bwa virusi itera sida ku bana babana na virusi itera sida. 

Umukozi wa RRP+ ari guhugura
Umukozi wa RRP+ ari guhugura

Mu ntangiriro, RRP+ yateguye inama nyunguranabitekerezo yabaye mu mpera za Kanama n’intangiriro za Nzeri 2015. Izo nama zahuje abafatanyabikorwa batandukanye barimo abahagarariye amashyirahamwe y’ababana na virusi itera sida, RBC, imiryango itegamiye kuri Leta yita ku kurwanya Sida mu rubyiruko, abaganga n’abandi bavuye mu turere twa Gasabo, Kicukiro, Nyarugenge, Musanze na Rubavu.

Muri izo nama byagaragaye ko n’ubwo u Rwanda rumaze gutera intambwe ishimishije muri gahunda zitandukanye zigamije guhangana n’icyorezo cya Sida, haracyari ibibazo bimwe bigikeneye gushyirwamo imbaraga nyinshi ngo biranduke burundu.

Bimwe muri ibyo akaba ari uko abana bose bavuka barindwa kwandura virusi itera sida, n’abagize ibyago bakandura bapimishwa bagakurikiranwa uko bikwiye.

Dr Sibongile, umuyobozi mukuru wa UNAIDS mu Rwanda, yashishikarije abayobozi kwita kuri icyo kibazo agira ati : «Abaturage by’Umwihariko Urugaga rw’Ababana na Virusi itera Sida bafite uruhare rukomeye mu kurandura burundu ubwandu bushya mu bana, kwita ku buzima bw’ababyeyi babo ndetse no gukuraho inzitizi zose zibangamira gahunda yo kugeza ku bana babikeneye bose Imiti igabanya ubukana bwa Virusi itera Sida. Nkuko bigaragara ko itambwe imaze kugerwaho muri urwo rwego ari nini, biranashimishije kubona Urugaga rw’Ababana na Virusi itera Sida rufata ingamba zifatika mu kwihutisha gahunda yo kwita ku bibazo by’abana babana na virusi itera sida. Ibi bikaba byunganira Leta mu ntego zayo zo kurwanya icyorezo cya sida».

Mugihe, Umuryango w’Abibumbye wita ku Buzima (WHO) usaba ibihugu byose byo ku isi kugera ku kigero cya 98% mu byerekeye kurinda abana bavuka kwandura virusi itera sida, u Rwanda rwo icyo kigero rwamaze ku kirenza ku buryo u Rwanda ruri mu bihugu bya mbere ku isi byageze kuri iyo ntego.

Nk’uko byagaragajwe na Dr. Muhire Philbert, ushinzwe ibibazo by’abana babana na Virusi itera Sita muri RBC, u Rwanda rushobora kugera ku intera y’ijana ku ijana (100%) mu gihe cya vuba urebye, ubushake n’ingufu Leta y’u Rwanda ishyira muri gahunda yo kurwanya icyorezo cya Sida.

Gupima abana n’ababyeyi niyo ntambwe ya mbere ikomeye.

Dr. Muhire agaraza ko gupimisha abana hakiri kare na buri mugore utwite,  ari ingenzi mu kurandura ubwandu bushya bwa Virusi itera Sida mu bana. Yasabye ko abaganga bajya bitaho kumvisha abaje mu bigo Ndeta buzima kwipimisha no gupimisha abana igihe cyose baje kwivuza.

Kumenya uko umubyeyi ahagaze kubyerekeye ubwandu bwa virusi itera Sida, bituma abasha gufata imiti bityo akagira imbaraga zo kurera abana be ariko cyane cyane akaba yaboneraho kubapimisha kugira ngo nabo babone serivisi z’ubuvuzi uko bikwiye.

Nanone Muganga Muhire yibukije ko mu gihugu hose gahunda yo kwipimisha Virusi itera sida no gutanga imiti igabanya ubukana yarohejwe  cyane kandi iboneka mu bigo nderabuzima birenga 500 bikwirakwiye hirya no hino mu gihugu.

Gusa biragaragara ko hakiri abana batagezwa ho n’izo serivisi biturutse ku babyeyi babo cyanwa ababarera dore ko umwana nta bushobozi bwo kwivugira aba afite mu gihe kandi umwana utakwije imyaka 15 atemererwa kwipimisha ku bushake atari kumwe n’umubyeyi we cyangwa umurera. RRP+ yatangije ubu bukangurambaga bitewe n’uko hagiye hagaragara ibibazo bitandukanye bituma abana bamwe babana na virusi itera sida batitabwaho uko bikwiye.

Hari uko abana bamwe badapimishwa n’ababyeyi babo cyangwa ababarera. Hari abandi bana n’ubwo baba bazi ko banduye, ababyeyi babo batabivuga ngo bafate imiti kubera gutinya akato cyangwa ku mpamvu z’ubujiji. Bamwe mu babyeyi usanga batita ku bana banduye bavuga ko ntacyo bakiramira.

Hari kandi n’abandi bana banduye cyane cyane abasigaye ari impfubyi bafata imiti ariko kubera  kurererwa mu miryango itandukanye bigera aho bagahagarika gufata imiti cyangwa bakayifata nabi. Hari n’abana b’ingimbi n’abangavu banga  gufata imiti bitewe no gutinya akato ka bagenzi babo cyane cyane ababa mu bigo by’amashuri, n’ibindi.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa RRP+ bwana Gasamagera Jean de Dieu avuga ko RRP+, ibitewemo inkunga na UNAIDS  ishaka gukora ibishoboka byose mu kugabanya ibibazo by’abana babana na virusi itera Sida. Iki gikorwa cyatangiriye mu turere dutanu mu buryo bw’igerageza ariko ko RRP+ iteganya kuzagera mu gihugu hose. Utwo turere tukaba ari Nyarugenge, Gasabo, Kicukiro, Musanze na Rubavu. Utu ni uturere turimo imijyi ikomeye aho usanga ubwandu buri ku rugero ruri hejuru kurusha ahandi mu gihugu.

Abakoze amahugurwa bose hamwe n'abafatanyabikorwa
Abakoze amahugurwa bose hamwe n’abafatanyabikorwa

Uruhare rw’Inzego z’ibanze, abaganga ndetse n’abarezi ni ingenzi

Mu kwita ku bana babana na virusi itera sida, inzego zose bireba zirimo, Ibigo Nderabuzima, Abajyanama b’ubuzima, ubuyobozi bw’Inzego z’ibanze, Imiryango itegamiye kuri Leta yita ku kurwanya Sida, basabwa kuganiriza ababyeyi kubagira inama no kubahumuriza kugira ngo abafite bene abo bana bamenye uko  babyifatamo mu kubapimisha no kubasfa gufata imiti neza kandi badahagaze.

Abahagarariye amashyirahabwe y’ababana na virusi itera Sida by’umwihariko biyemeje kujya batanga ubuhamya kurushaho mu midugudu aho batuye kugira ngo bagaragaze ko n’ubwo Sida nta muti nta n’urukingo ifite kugeza ubu, kwandura bitavuze ko ubuzima buhagaze ako kanya.

Abaganga bahamagariwe kwakira neza ababagana kugira ngo bashobore kubahumuriza no kubayobora uko bikwiye. Uruhare rw’abaganga ni ingenzi. Muri serisi zose baha ababyeyi n’abana, zaba izerekeye abagore batwite, izitanga imiti igabanya ubukana bwa virusi itera sida, iz’imirire, n’izindi bagombye kwita ku bintu bine bikurikira nk’uko Dr Muhire wo muri RBC avivuga:

  • Gupima umwana wese uje muri servisi (birumvikana byemewe n’umubyeyi we),
  • Kumushyira muri gahunda iyo basanze yaranduye,
  • Kumushyira ku miti (Ashobora gutangira gufata imiti binatewe n’urugero rw’imirire ye),
  • Kumenya ko akomeza kuyifata.

Abahagarariye RRP+ basabye ko mu bigo Nderabuzima muri servisi yo gutanga imiti ku babana na virusi itera sida, abana n’urubyiruko bashakirwa ahantu hihariye bisanzuramo aho gutonda bari kumwe n’abantu bakuru kuko bibatera ipfunwe bakaba banabireka. Basabye kandi ko mu bigo by’amashuri aho abana biga barara, hashyirwaho gahunda yihariye yo kwita ku bana babana na virusi itera Sida.

By’umwihariko inzego z’ibanze nk’abayobozi b’Imidugudu ndetse n’Abajyanama b’ubuzima bafite uruhare rukomeye mu gukangurira abaturage kwita ku bibazo nk’ibi by’abana babana na virusi itera Sida byaba ngombwa, bakabimenyesha inzego zibakuriye, inzego z’ubuvuzi kugira ngo abanduye babone imiti kandi bakurikize inama z’abaganga.

End

en_USEnglish