Amakuru agera k’Umuseke aravuga ko abantu bagera kuri bane bahitanywe n’imvura yaguye mu mirenge imwe n’imwe mu karere ka Karongi kuwa kabiri nimugoroba, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gitesi we yabwiye Umuseke ko abagore babiri aribo muri uyu murenge bishwe n’umugezi wuzuye. Usibye ubuzima bw’abantu bwatakaye iyi mvura yateje inkangu inangiza imirima y’icyayi mu mirenge ya Mutuntu […]Irambuye
Byatangiye ari ubusabe bw’abaturage hafi miliyoni enye bwagejejwe mu Nteko Ishinga amategeko, Inteko itangira yiga ishingiro ry’ubu busabe iza kwemeza ishingiro ryabwo maze hashyirwaho Komisiyo yo gufasha Inteko gushyira mu bikorwa ubusabe bw’aba baturage. Iyi Komisiyo iherutse gutanga umushinga wo kuvugura Itegeko Nshinga mu Nteko n’uko wakorwa, Abadepite 71 kuri 75 bemeje ishingiro ryawo, kuri […]Irambuye
Ku mupaka muto uhuza u Rwanda na Congo (petite barriere) mu karere ka Rubavu uhasanga abavunjayi benshi, barimo bamwe bakora mu buryo bwemewe na benshi baba babikora mu buryo bwa magendu. Ubuyobozi bwa banki nkuru y’igihugu ishami rya Rubavu, urugaga rw’abikorera n’Akarere ka Rubavu baravuga ko batanze icyumweru kimwe kuri aba bavunjayi ba magendu cyo […]Irambuye
Mu kigo cy’u Rwanda kigisha uburyo bwo kubona no kubungabunga cy’amahoro kiri Nyakinama mu karere ka Musanze hatangijwe amasomo y’iminsi itandatu azitabirwa n’abakozi bo mu rwego rw’ubutabera bashinzwe kubungabunga amahoro mu Muryango w’abibumbye 39 baturutse hirya no hino ku isi. Bamwe mu bizitabira aya masomo kuva kuwa 25 kugera kuwa 31 Ukwakira bemeza ko biteze […]Irambuye
Kuwa gatanu w’icyumweru gishize tariki 23 Ukwakira 2015, Abanyarwanda batuye muri Senegal ndetse no mu bihugu by’Afurika y’iburengerazuba bahuriye ku kicaro cy’Ambasade y’u Rwanda muri Dakar aho bagiranye ikiganiro na Minisitiri w’ubuhinzi n’ubworozi Dr. Gerardine Mukeshimana, n’ Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Imari n’igenamigambi Dr. Uzziel Ndagijimana, Dr. Octave Semwaga ushinzwe igenamigambi muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi […]Irambuye
Ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima, OMS, rivuga ko inyama zitunganyije nka jambon(ham), saucisse n’izindi zitera indwara ya Cancer. Raport y’iri shami ivuga ko 50g za bene izi nyama buri munsi zongera ibyago byo kwandura indwara ya Cancer yo mu rura runini ku kigero cya 18%. Nubwo bwose inyama zitukura ngo zifite umumaro zigirira umubiri, […]Irambuye
Abakora ibijyanye n’iperereza ry’ibyaha bikorwa hifashishijwe ikoranabuhanga bagera kuri 28, bo mu bihugu 10 byo ku mugabane w’Afurika bari mu mahugurwa y’iminsi azasozwa kuri uyu wa kabiri tariki 27 Ukwakira. Aya mahugurwa agamije kongera ubumenyi mu bijyanye no gukora iperereza ry’ibyaha bikorwa hifashishijwe ikoranabuhanga, arimo kuba ku bufatanye bwa Polisi y’u Rwanda na Polisi mpuzamahanga […]Irambuye
Ubuyobozi bw’Ikigo kigisha imyuga mu Karere ka Musanze, cyitwa Musanze Polytechnic bwemeza ko bugiye gutangira gufasha abarituriye kugira ubuzima bwiza mu nzego zitandukanye. Ibi byavuzwe mu muhango wabereye ku kicaro cy’ ishuri rya Musanze Polytechnic ubwo hasozwaga ‘Icyumweru cy’ Intore mu zindi’ hakirwa imihigo intore zo muri iri shuri zizahigura muri uyu mwaka. Ibindi bigo […]Irambuye
Mu nama rusange yahuje abagize Umuryango Nzambazamariya Véneranda n’Ikigo cy’igihugu cy’imiyoborere (RGB) kuri uyu wa gatandatu, abanyamuryango b’uriya mu muryango biyemeje ko bagiye kurushaho kwegera abatishoboye kugira ngo bazamure imibereho myiza yabo. Iyi nama rusange yabereye mu karere ka Muhanga, yibanze cyane cyane ku ntego umuryango Nzambazamariya Véneranda ufite ndetse n’impamvu yatumye ushingwa harimo kwibutsa […]Irambuye
Urubyiruko rufite imishinga iciriritse ibyara inyungu mu karere ka Ngoma Iburasirazuba ruratangaza ko ubuzima bwabo bwahindutse kubera imishinga imaze kubateza imbere. Rugashishikariza bagenzi babo bataratangira kuvana amaboko mu mifuka bakishyira hamwe bagahera ku dushinga duto tubyara inyungu bakagenda bazamuka. Muri aka karere habarurwa imishinga 50 y’urubyruko ihagaze neza. Iyi ni imishinga ngo yatangiye ari mito […]Irambuye