Mu karere ka Kirehe mu Ntara y’Uburasirazuba haravugwa ikibazo cy’abana ndetse n’abakuze bagaragaraho imirire mibi, ibi bikaba byahagurukije inzego zitandukanye zirimo amatorero n’amadini ndetse n’ibigonderabuzima muri aka karere n’abandi barimo abafatanyabikorwa hagamijwe guhangana n’iki kibazo. Abaturage ba Kirehe basabwa kwita ku mirire myiza y’abana na cyane ko hari bamwe bashinjwa kugurisha imfashanyo baba bahawe n’ibigonderabuzima […]Irambuye
Ku isoko rya Yaramba mu murenge wa Nyankenke mu ruhame niho kuri uyu wa kane hasomwe urubanza ku bantu bateye urugo rw’umuturage witwa Jean Bosco Karamage bagasenya inzu ndetse bakangiza ibikoresho byo mu rugo nyuma yuko uyu yari yabatanzeho amakuru yaho bari guca binjiza Kanyanga mu gihugu bayivana muri Uganda. Ikibazo cy’uyu muturage cyaravuzwe cyane […]Irambuye
CIP Alex Murenzi umuyobozi ushinzwe iperereza mu rwego rw’igihugu rushinzwe imfungwa n’abagororwa yatangaje kuri uyu wa kane ko abagororwa bagera ku icyenda aribo batorotse za gereza mu gihugu mu gihe cy’amezi atatu ashize, ariko ngo barindwi muri bo ubu bafashwe ndetse bagiye gushyikirizwa inkiko ku cyaha cyo gutoroka igifungo. Hari mu kiganiro abayobozi b’uru rwego […]Irambuye
Kuri uyu wa kane tariki 22 Ukwakira 2015, mu gikorwa cyatangiye kuva mu gitondo abapolisi 280 bagiye mu butumwa bwo kubungabunga amahoro muri Repubulika ya Centre Afrique, aba barajya gusimbura bagenzi babo bamazeyo igihe cyagenwe. Umuvugizi wa Polisi CSP/ Celestin Twahirwa yibukije abagiye ko bagomba gukora inshingano zabo neza nk’abo bagiye gusimbura. Ubu hamaze kujya […]Irambuye
Mu kiganiro n’abanyamakuru mu ntangiriro z’iki cyumweru, Abayobozi ba Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, bavuze ko ikibazo cy’indwara z’ibyorezo mu bihingwa zishobora guterwa n’imihindagurikire y’ibihe kizwi, ariko ngo Minisiteri ntiyicaye ubusa, irateza imbere kuhira no gukora ubushakashatsi ku mbuto zijyanye n’ibihe uko bimeze. Kuva aho mu myaka ishize hagiye hagaragara indwara zitandukanye zitari zisanzwe mu buhinzi, ndetse […]Irambuye
Mu nkiko mu Rwanda muri iki gihe hakirwa imanza nyinshi z’abashakanye basaba gutandukana imbere y’amategeko, gatanya itangwa gusa iyo hashingiwe ku mpamvu ziteganywa n’itegeko, gusa hari abagabo bamwe batanga impamvu y’uburemba ngo kugira ngo batandukanywe n’abo bashakanye, gusa Itegeko mboneza mubano ry’u Rwanda ryo kuwa 27 Ukwakira 1988 ntiriteganya ko uburemba bwaherwaho abashakanye batanukanywa. Nk’uko bisobanurwa kandi […]Irambuye
I Seattle muri Leta ya Washington, Minisitiri w’ubuzima w’u Rwanda Dr Agnes Binagwaho yahawe Roux Prize kubera uruhare mu guhindura ubuzima akoresheje ibipimo ngenderwaho( Data)mu buzima akoresha uburyo bwa Global Burden of Disease (GBD) Dr Agnes Binagwaho yahawe iki gihembo cyiswe Roux Price gitanzwe ku nshuro ya kabiri kubera ngo uruhare agira mu gutuma ubuzima bw’abanyarwanda […]Irambuye
Iburasirazuba – Abayobozi b’imidugudu mu karere ka Ngoma barasaba ko bahabwa amagare yo kubafasha mukazi kuko hari abakora ingendo ndende cyane bakora bava mumidugudu bakoreramo bajya mu nama zitandukanye zibera ku mirenge yabo. Muri bo ngo hari abakora 25Km n’amaguru bajya mu nama ibunaka, bityo bagasaba ko bafashwa. Ubuyobozi bw’Akarere bwo butanga ikizere ko amagare […]Irambuye
Mu rubanza Ubushinjacyaha bukuru bw’u Rwanda buregamo Pasitoro Jean Uwinkindi ibyaha bya Jenoside birimo kuba yaratanze impunzi zari zahungiye ku rusengero yari abereye Umushumba zikicwa; kuri uyu wa 20 Ukwakira; uyu yasabye Urukiko kuba rwasubika urubanza kuko arwaye Ibicurane ariko biteshwa agaciro. Uyu mugabo yahise azamura indi nzitizi avuga ko atunganiwe. Inteko y’Urukiko ikinjira mu […]Irambuye
Mu nama mpuzamahanga ya Transform Africa iri kubera i Kigali , Airtel Rwanda na Facebook byatangije uburyo bwa Facebook mu Kinyarwanda n’uburyo bwo kugera ku mbuga zimwe na zimwe zitanga amakuru y’ibanze (free basics) k’ubuzima, uburezi, itumanaho, imikino, akazi n’amakuru yo mu gihugu byose ku buntu ku muntu wese ukoresha network ya Airtel. Tano Oware umuyobozi […]Irambuye