Musanze Polytechnic yemeye gutanga umusanzu mu gace iherereyemo
Ubuyobozi bw’Ikigo kigisha imyuga mu Karere ka Musanze, cyitwa Musanze Polytechnic bwemeza ko bugiye gutangira gufasha abarituriye kugira ubuzima bwiza mu nzego zitandukanye. Ibi byavuzwe mu muhango wabereye ku kicaro cy’ ishuri rya Musanze Polytechnic ubwo hasozwaga ‘Icyumweru cy’ Intore mu zindi’ hakirwa imihigo intore zo muri iri shuri zizahigura muri uyu mwaka.
Ibindi bigo by’amashuri nabyo ngo bigomba gukora kuriya kugira ngo abaturage babone akamaro bibafitiye bitari ukubigishiriza abana gusa.
Abanyeshuri n’ubuyobozi bwa Musanze Polytechnic bwijeje ko abarituriye bagiye gutangira gusangizwa umusaruro waryo hagendewe ku mashami ari bonekamo kugira ngo rirusheho kuba igisubizo rihereye aho riri.
Bimwe mu biteganyijwe gukorwa ku ikubitiro harimo kubafasha gukumira ibiza biterwa n’amashanyarazi, amazi ndetse no kwigisha abacuruzi barituriye kwakira neza ababagana.
Ibi bikubiye mu mihigo y’iri shuri uyu mwaka bigendeye ku masomo aritangirwamo.
Nk’uko abanyeshuri, abarimu ndetse n’abayobozi b’iri shuri babyemeza, ngo abaturiye iki kigo bazungukira ku bumenyi buritangirwamo maze bagabanye cyangwa bakumire burundu inkongi z’umuriro zikomoka ku mashanyarazi.
Mutuyemariya Immaculee wiga mu ishami ry’ubwubatsi ati: “Ijya kurisha ihera ku rugo! Tugomba guhera hafi y’iri shuri ryacu tugaragaza akamaro k’ibyo twiga kandi biroroshye.”
Ibi abihuriraho n’umuyobozi w’iri shuri Eng Abayisenga Emile.
Yagize ati: “Abaturiye iri shuri bagomba kuryungukiraho byinshi bijyanye n’amasomo aritangirwamo, aha harimo nko guteza imbere ubuhinzi.”
Rucagu Boniface Umutahira mukuru w’Itorero ry’igihugu avuga ko umuco wo guhiga mu mashuri ari ingenzi.
Ati: “Iyo bashyize Ikigo cy’ishuri ahantu cyangwa Kaminuza baba bagira ngo rizamure aho riherereye hanyuma ribone kugana ahandi. Amashuri turayasaba kubanza kuba ‘Nkore neza Bandebereho’ ahereye aho ari, intore zigomba gutanga urugero zihereye aho ziri.”
Ishuri rya Musanze Polytechnic ryatangiye kuwa 30 Werurwe 2015 ritangirana abanyeshuri 140 n’abarimu babiri.
Ubu rimaze kugira abanyeshuri basaga 500 ndetse n’abarimu 52 bigisha mu mashami yo ku rwego rwa Kaminuza ndetse n’ay’imyuga y’igihe gito.
Mu mashami yo ku rwego rwa Kaminuza ari muri iri shuri harimo ubwubatsi, amahoteri, kuyobora amazi no kuvomerera (irrigation) n’ ayandi. Mu mashami y’imyuga y’igihe gito harimo nko gusudira, kubaza, ubudozi n’ ayandi.
Placide Hagenimana
UM– USEKE.RW