Digiqole ad

Rubavu: Abavunjayi ba magendu bahawe icyumweru ngo babireke cg bafungwe

 Rubavu: Abavunjayi ba magendu bahawe icyumweru ngo babireke cg bafungwe

Ku mupaka muto uhuza u Rwanda na Congo (petite barriere) mu karere ka Rubavu uhasanga abavunjayi benshi, barimo bamwe bakora mu buryo bwemewe na benshi baba babikora mu buryo bwa magendu. Ubuyobozi bwa banki nkuru y’igihugu ishami rya Rubavu, urugaga rw’abikorera n’Akarere ka Rubavu baravuga ko batanze icyumweru kimwe kuri aba bavunjayi ba magendu cyo kuba babiretse bitabaye ibyo bagatangira gufatwa bagafungwa nk’uko biteganywa n’itegeko.

Aha ku mupaka muto wa Gisenyi na Goma uhasanga cyane cyane abasore benshi bafite amafaranga mu ntoki bavunjira abinjira n’abasohoka, gusa bacye muri aba nibo baba babikora mu buryo bwemewe n’amategeko kandi bagendera ku mabwiriza ya Banki nkuru y’igihugu.

Eric Ngendahimana umuyobozi wabakora ubuvunjayi i Rubavu avuga ko ababikora mu buryo bwa magendu babangamiye ababikora mu buryo bwemewe babifitiye ibyangombwa kandi ari nabo batanga imisoro.

Ngendahimana avuga ko ubushinjacyaha na Polisi bakwiye kubahiriza itegeko bagakurikirana abavunjayi ba magendu kuko bahombya bagenzi babo ariko ngo bakanahombya banangiza ubukungu bw’igihugu.

Dieudonne Mabete Niyonsaba umuyobozi w’urugaga rw’abikorera mu karere ka Rubavu we yatangaje ko bagiye gufatanya n’ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu, Polisi hamwe n’ubushinjacyaha gukora ubukangurambaga busaba aba bakora mu buryo butemewe kuzuza ibisabwa bagakora mu buryo bwemewe n’amategeko.

Avuga ko mu gihe cy’icyumweru kimwe abatazumva bazatangira gufatwa bagashyikirizwa ubutabera.

Francoise Kagoyire umuyobozi muri banki y’igihugu ushinzwe ibiro by’ivunja yavuze ko aba bakora ubuvunjayi mu buryo butemewe n’amategeko bahombya babifitiye ibyangombwa hakaba n’ikibazo cyuko bishobora gukurura umutekano muke kuko hari abazana amafaranga y’amiganano bikanangiza ubukungu bw’igihugu.

Yavuze ko abemerewe gukora ibijyanye no kuvunja ari amabanki amahoteri, ibiro by’ivunja, amaduka akorera ku bibuga byindege byose byemewe n’amategeko.

Patrick MAISHA
UM– USEKE.RW

1 Comment

  • icyo kiganiro kije gikenewe kuko icyo kibazo kibangamiye abavuja Ku buryo bwemewe n’ubukungu bw’igihugu muri rusange kandi kimaze igihe. ubwo hafashwe imyanzuro inogeye buri ruhande ndumva buri ruhande rwakora ibirureba ariko kikarangira

Comments are closed.

en_USEnglish