Digiqole ad

Nyakinama:Abakora mu butabera bagiye guhugurwa ku kamaro k’amategeko

 Nyakinama:Abakora mu butabera bagiye guhugurwa ku kamaro k’amategeko

39 bitabiriye aya mahugurwa bayatezeho byishi mu kunoz akazi kabo

Mu kigo cy’u Rwanda kigisha uburyo bwo kubona no kubungabunga cy’amahoro kiri Nyakinama mu karere ka Musanze hatangijwe amasomo y’iminsi itandatu azitabirwa n’abakozi bo  mu rwego rw’ubutabera bashinzwe kubungabunga amahoro mu Muryango w’abibumbye 39 baturutse hirya no hino ku isi.

39 bitabiriye aya mahugurwa bayatezeho byishi mu kunoz akazi kabo
Abitabiriye aya mahugurwa bayatezeho byinshi mu kunoza akazi kabo

Bamwe mu bizitabira aya masomo kuva kuwa 25 kugera kuwa 31 Ukwakira bemeza ko biteze kuzayungukiramo byinshi bijyanye n’akazi kabo ko gufasha ibihugu bivuye cyangwa biri mu bihe bikomeye bituma bitagera ku butabera buboneye kubugeraho(ubutabera).

Ikizere cy’uko bazungukirwa n’ariya mahugurwa bagishingira ku kuba ngo abazabahugura bafite ubunararibonye butandukanye bitewe n’aho bakoze.

Abazatanga amahugurwa ndetse na bamwe mu bazayahabwa ngo bakoze mu bihugu byahuye ndetse bimwe mu bikiri mu bihe bigoye harimo Somalia, Afghanistan, Repubulia ya Centrafrica, Sudani, Sudani y’epfo n’ibindi.

Kabarera Stanislas ukorera muri Centrafrika yagarutse ku kamaro yumva ariya mahugurwa azabagirira.

Ati: “Aya mahugurwa azatugirira akamaro cyane n’ubwo tuba dufite byinshi tuzi haba mu bihugu duturukamo ndetse no ku rwego mpuzamahanga. Mu kazi kacu rero haba hari ibibazo byinshi ahanini bishingiye ku kuba urwego rw’ubutabera hari aho ruba rujegajega bityo bidusaba ubumenyi buhambaye kandi nibyo aya mahugurwa azadufasha kwiyubakamo.”

Yongeraho ko uyu ari umwanya mwiza wo kungurana ibitekerezo hagati y’abo cyane cyane ko bakoreye mu bihugu bitandukanye bityo ngo gusangira ubunararibonye bikaba ari iby’ingenzi cyane.

Ubwo yatangizaga aya mahugurwa Minisitiri w’ubutabera Johnston Busingye, yagarutse ku mateka y’u Rwanda, agaragaza inzira rwanyuzemo nyuma ya Jenoside aho rwifashishije Inkiko Gacaca.

Ati: “Mu Rwanda kimwe no bindi bihugu byanyuze mu makimbirane usanga umutungo ndetse n’ikizere byarangiritse bikomeye. Imikoreshereze iboneye y’amategeko yari ingenzi mu kugarura icyo kizere no gutanga ubutabera. Uburyo bwakoreshejwe mu kugarura akamaro k’amategeko mu Rwanda byagize akamaro kanini mu bwiyunge.”

Yemeza ko kongera gusubizaho akamaro k’amategeko bitari byoroshye aribyo byatumye hangera kubakwa buri kimwe kiri mu gihugu kugeza ubu.

Min Busingye yavuze nyuma y’ivugururwa ry’Itegeko nshinga muri 2003 byatumye hagarurwa Inkiko Gacaca zari zarahozeho hambere, zaravugururwa bityo zifasha mu kuburanisha abaturage bari bakurikiranyweho uruhare muri Jenoside.

Ati: “Nkeka ko umuntu wese wingiye mu Rwanda ahasohoka yumvise ijambo Inkiko Gacaca nicyo risobanuye. Gacaca yadufashije kugera kuri byinshi tugezeho uyu munsi. Wenda mu minsi mike muzamara hano nizeyeko nimugira ubundi buryo bunoze kurutaho mubona bushobora kwifashishwa nyuma y’amakimbirane muzatubwira tukabuganiraho.”

Yemeza ko Gacaca yafashije imiryango yari yarabuze ababo n’ibyabo ndetse n’abaregwaga kubona ubutabera buboneye kandi bwihuse, yanafashije muri gahunda z’ubwiyunge ndetse no gukumira kwihorera.

Yongeyeho ko nyuma ya Jenoside hari ibikorwa Leta yakoze byatumye igihugu kigera aho kigeze ubu birimo kurwanya ruswa no guca umuco wo kudahana.

Muri aya masomo y’iminsi itandatu biteganyijwe ko abayitabiriye bazigira ku masomo Inkiko Gacaca nk’umwihariko w’u Rwanda zasize zigishije mu gutanga ubutabera bwunga.

Minisitiri w' ubutabera Johnston Busingye yemeje ko Inkiko Gacaca zafashije u Rwanda nyuma ya Genocide
Minisitiri w’ ubutabera Johnston Busingye yemeje ko Inkiko Gacaca zafashije u Rwanda nyuma ya Genocide
Abazitabira aya masomo n' abayobozi bafashe ifoto rusange
Abazitabira aya masomo n’ abayobozi bafashe ifoto rusange

Placide Hagenimana

UM– USEKE.RW

1 Comment

  • Oya,umunyakuru warengereye kuri title yinkuru rwose.Ntabwo bariya arabo kwigisha akamaro kamategeko nibura yubyita kwibutsa.

Comments are closed.

en_USEnglish