Constantin Akayezu, afite imyaka umunani arerwa n’ababyeyi be mu kagali ka Nyamabuye mu murenge wa Byumba mu karere ka Gicumbi. Nyina akora isuku mu kigo cyigenga se ni umukarani wikorera imizigo. Uyu mwana yavukanye ubumuga bw’amaguru, anarwara indwara ituma atabasha guhagarika imyanda mbere y’uko ajya kumusarani, ibi bituma iyo agiye ku ishuri nibura agomba kwambara ‘pampers’ […]Irambuye
Kuri uyu wa mbere Umutwe w’ingabo udasanzwe washyizweho na Afurika yunze ubumwe mu rwego rwo kujya utabara mu duce turimo amakimbirane kuri uyu mugabane watangiye imyitozo mu gihugu cy’Afurika y’epfo. Muri izi ngabo zigera ku 2, 500 harimo ingabo z’u Rwanda zigizwe n’abantu 41 bayobowe na Lt Col Martin Kagarura. Biteganyijwe ko zizahabwa amasomo mu […]Irambuye
Kuri uyu wa Gatandatu urubyiruko rufite ubumuga ruri mu muryango wa Uwezo Youth Empowerment basuye umugore witwa Mukabakunda Eugenie utuye mu Karere ka Gasabo, Umurenge wa Nduba, akagali ka Gatunga, umudugudu wa Gasharu bamuha inkunga yo kumwubakira inzu bamuha n’ibindi bikoresho byibanze bizamufasha gukomeza kubaho afite agaciro. Iki gikorwa cyakurikiwe no kwifatanya n’abaturage kwizihiza umunsi […]Irambuye
Nubwo ubuyobozi muri Musanze buvuga ko nta muntu mu baturiye Ishuri rya Musanze Polytechnic rivugwaho kuzagurwa bwabujije gukorera ibikorwa by’iterambere ku butaka baturanye, abaturage bo bemeza ko babujijwe kuzagira igikorwa cy’amajyambere bahakorera kuko ngo ririya shuri rizagurwa kandi ngo biriya bituma batabasha gukora imishinga irambye yo kwiteza imbere. Abaturage bemeza ko ubu hagiye gushira imyaka […]Irambuye
Kuri uyu wa gatanu tariki 16 Ukwakira 2015, mu gusohoza amahugurwa y’iminsi itanu y’Abanyamategeko 38 ba za Minisiteri n’ibigo bya Leta yabereye mu ishuri rikuru rya ILDP, aba banyamategeko biyemeje gucunga neza amasezerano Leta igirana n’ibigo byigenga ndetse no kuyirinda ibihombo iterwa n’imanza zitateguwe neza. Ndayisaba Daniel, umuyobozi ushinzwe amahugurwa n’ubushakshatsi mu ishuri rikuru rya […]Irambuye
Mu matorero n’amadini by’iki gihe hari abanyamasengesho n’abiyita abanyamasengesho benshi basengera abantu cyangwa bakabahanurira, ndetse akenshi bakanabikora babanje guhabwa amafaranga; Umushumba mu Itorero rya ADEPR Desire Habyarimana avuga ko Yesu yari yarabivuze ko mu minsi yanyuma hazaza bene abo bahanuzi bamwiyitira. Pasitori Desire Habyarimana avuga ko “ubuhanizi ari ihishurirwa ridasanzwe, cyangwa uburyo bwo kumenya ibintu […]Irambuye
Tariki ya 15 ukwakira buri mwaka ni umunsi mpuzamahanga wahariwe umugore wo mucyaro. Uyu munsi ukaba warashyizweho mu nama rusange mpuzamahanga nyuma yo kubona ko umugore wo mu cyaro ashoboye byinshi birimo guteza imbere ubuhinzi ndetse akagira uruhare runini mu mirire iboneye mu muryango. Iyi nama yabaye tariki ya 18 ukuboza 2007 hagafatwa umwanzuro wo […]Irambuye
Mu gihe isi yose yizihiza umunsi mpuzamahanga w’umugore wo mu cyaro tarikiki ya 15 Ukwakira, mu Rwanda uyu munsi uzizihizwa ku wa gatandatu tariki 17 Ukwakira ku nshuro ya munani, Inama y’igihugu y’Abagore (CNF) iratangaza ko umugore amaze kugera ku ntera ishimishije yikura mu bukene. Umulisa Henriette umunyabanga uhoraho muri Minisiteri y’Umuryango n’Uburinganire avuga ko […]Irambuye
Musanze- Kuri uyu wa Gatanu abafite ubumuga bwo kutabona bazihirije umunsi mpuzamahanga w’inkoni y’umweru mu Karere ka Musanze. Muri uriya muhango baboneyeho umwanya wo gushimira Leta ubufasha ibaha ariko bayisaba ko yabafasha kugira ibikoresho bizabafasha kwiyubakira imikorere bakareka guhora bafashwa, nabo bakigira. Basabye ko bahabwa ibikoresho birangiira( ringing) byabafasha nk’iminzani, metero zipima uburebure, isaha zibara […]Irambuye
Mu nama mpuzamahanga y’iminsi itatu ku ikoranabuhanga izwi nka ‘Transform Africa’ hazashyirwa ku mugaragaro ‘Facebook’ iri mu rurimi rw’Ikinyarwanda, bizorohereza abantu bakoresha ururimi rw’Ikinyarwanda ariko batazi indimi z’amahanga nk’igifaransa cyangwa icyongereza ubundi byakoreshwaga. Gutangiza Facebook y’Ikinyarwanda bizakorwa kuwa mbere tariki 19 Ukwakira 2015, ari nawo munsi wa mbere wa ‘Transform Africa’. By’umwihariko, iyi nama mpuzamahanga […]Irambuye