Digiqole ad

Ngoma: Urubyiruko rufite imishinga ibyara inyungu ngo rumaze kwiteza imbere

 Ngoma: Urubyiruko rufite imishinga ibyara inyungu ngo rumaze kwiteza imbere

Urubyiruko rufite imishinga iciriritse ibyara inyungu mu karere ka Ngoma Iburasirazuba ruratangaza ko ubuzima bwabo bwahindutse kubera imishinga imaze kubateza imbere. Rugashishikariza bagenzi babo bataratangira kuvana amaboko mu mifuka bakishyira hamwe bagahera ku dushinga duto tubyara inyungu bakagenda bazamuka.

Muri aka karere habarurwa imishinga 50 y’urubyruko ihagaze neza. Iyi ni imishinga ngo yatangiye ari mito cyane ariko ku bufatanye na DOT Rwanda n’inama y’igihugu y’urubyiruko ngo bamaze gutera imbere bigaragara.

Alexis Muhirwa w’imyaka 25 mu 2013 yabashije kwigurira imashini idoda inkweto mu 2014 yahise abasha kugura izindi mashini ebyiri nyuma yo gukora yizigamira.

Muhirwa ati “Ubu buri mwaka ngenda ntera imbere nagura umushinga wanjye kandi niwo untunze ubu.”

Mme Providence Kirenga  Umuyobozi  w’akarere ka Ngoma wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage avuga ko urubyiruko ruri kwiteza imbere kubera imishinga iciriritse agasaba abataratangira gukura amabiko mu mifuka bakishyira hamwe bagatangira kuko hakiri kare.

Ati “Icya mbere ni ugutekereza neza, ukagisha inama ugatinyuka, ugakora. Byanze bikunze utera imbere. Ndasaba urubyiruko kwishyira hamwe kuko nibwo batera imbere byihuse.”

Jean Claude Ndayambaje umukozi w’ikigo DOT Rwanda gifasha uru rubyiruko mu bujyanama  no gutangira imishinga avuga ko bakorana n’abari hasi y’imyaka 15 na 24 kuko aribo bagize umubare munini w’abaturage, cyane ko ngo banagera kuri 50% y’abatuye Africa yo munsi y’ubutayi bwa Sahara.

Elia BYUK– USENGE
UM– USEKE.RW

1 Comment

  • nibyiza kwihangira imirimo nibakomereze aho

Comments are closed.

en_USEnglish