Abaturage bo mu duce twa Hassa Hissa na Hamadia mu ntara ya Darfur muri Sudan bishimiye ko ingabo z’u Rwanda zigize Rwanbatt42 ziri yo mu butumwa bw’amahoro kuri uyu wa mbere zabagejejeho inyubako z’ibigo bibiri by’urubyiruko zabubakiye. Umuyobozi w’urubyiruko rwaho yavuze ko ari igikorwa cyo kwishimira cyane kizagira akamaro mu buzima bwabo. Minisiteri y’ingabo z’u […]Irambuye
Nyanza – Abafite ubumuga bibumbiye mu muryango bise “Bene Fraipont Group” baba mu Mujyi wa Kigali basuye mugenzi wabo wakoze impanuka mu mezi make ashize Innocent Harerimana baramuhumuriza mu kababaro yatewe n’impanuka yatumye avunika akaguru ndetse bamugenera ubufasha bwo kugura inyunganirangingo y’akaguru kavunitse. Harerimana yaratsikiye ari guhunga Moto imusanze aho yari ari bituma avunika igufa […]Irambuye
Kigali – Ubuyobozi bwa Polisi Mpuzamahanga ifasha mu gushakisha abakekwaho ibyaha hirya no hino ku Isi ‘Interpol’ bwatangaje ko kuba hari abakekwaho Jenoside yakorewe Abatutsi bataratabwa muri yombi bidaterwa nuko bakize, ahubwo ngo ari ikibazo cy’ihererekanyamakuru. Ubutabera bw’u Rwanda bufite ku rutonde abakekwaho ibyaha benshi bihishe mu mahanga, abazwi cyane muri ni umuherwe Felicien Kabuga […]Irambuye
Mu masaha y’igicamunsi, ku isaha ya saa saba kuri uyu wa mbere ubwo moto RD 780F yari itwawe na Bimenyayondi Fredreck yagongaga umusore wo mu kigero cy’imyaka hagati ya 22 na 26, i Remera, abaturage bari aho babwiye Umuseke ko hari impanuka ziba ku makosa y’abanyamaguru bikitirirwa abamotari. Iyi mpanuka yabaye ubwo uyu musore wavaga […]Irambuye
Kuva kuri uyu wa mbere i Kigali hateraniye inama isuzuma ubunyangamugayo mu bigo bishinzwe kwinjiza imisoro n’amahoro mu bihugu byo mukarere k’Africa y’iburasirazuba. Mu Rwanda umukozi wese w’iki kigo ugaragaweho gushaka gufasha umuntu mu buryo butemewe ahita yirukanwa ndetse ngo agakuriranwa nk’uko bitangazwa na Komiseri mukuru w’ikigo cy’imisoro n’amahoro mu Rwanda Richard Tusabe. Kubera iyi […]Irambuye
Mu muganda wo kuri uyu wa gatandatu tariki 31 Ukwakira, Abakozi ba Banki Nkuru y’igihugu (BNR) bashyikirije imiryango 10 y’abirukanywe muri Tanzania yatujwe mu Murenge wa Kanyinya, mu Karere ka Nyarugenge inkunga y’ibikoresho bifite agaciro ka Miliyoni eshanu z’amafaranga y’u Rwanda, ndetse n’amafaranga ibihumbi 150 kuri buri muryango. Mu bikoresho iyo miryango yagenewe harimo ibikoresho […]Irambuye
Mu kiganiro n’abanyamakuru, ubwo hatangizwaga ubukangurambaga bugamije gukusanya ibitekerezo by’abantu ku bibazo bibugarije, Croix Rouge y’u Rwanda izakoraho ubuvugizi ku rwego rw’Isi, Karamaga Apollinaire, Umunyamabanga Mukuru, yavuze ko mu mwaka utaha hari gahunda yo gufasha abaturiye inkambi y’Abarundi ya Mahama ngo kuko ubuzima bwaho bwahenze. Iki kiganiro cyabaye ku gicamusi cyo kuri uyu wa gatanu […]Irambuye
Ubuyobozi bw’Akarere ka Kayonza, mu Ntara y’Iburasirazuba bwafashe umwanzuro wo gusenya inzu zigera kuri 30 zubatswe mu Mujyi w’Akarere mu buryo butemewe n’amategeko; ba nyiri izi nzu bavuga ko babajwe n’uyu mwanzuro kuko ngo bazubatse zibahenze kandi ubuyobozi bw’inzego z’ibanze bubireba. Amakuru aturuka mu ishami ry’imiturire mu Karere ka Kayonza avuga ko inzu zubatse mu […]Irambuye
Jean Paul Sekarema bagenzi be bita Seka yanditse igitabo gifite paji 68 avuga ubutwari n’umutima w’urukundo bya Padiri Joseph Julien Adrien Fraipont wafashe ubwenegihugu bw’u Rwanda akitwa Ndagijimana. Mu gitabo cye, Seka asaba inzego za Leta na Kiliziya Gatolika kwiga uburyo yashyirwa mu Ntwari z’igihugu cyangwa akagirwa Umuhire. Sekarema, ufite ubumuga bw’ingingo (amaboko) yabwiye Umuseke […]Irambuye
Amakuru aturuka mu karere ka Kayonza avugwa ko hari inzu 30 zigiye gusenywa ngo kuko zubatswe mu kajagari kandi zarubatswe abayobozi babireba ntibagire uwo babuza. Abakekwaho kurya ruswa mu kuzubakisha ngo bazakurikiranwa. Bamwe mu bayobozi bemeza ko babujije ba nyiri amazu kuzubaka ariko abandi ngo bakabima amatwi. Ubuyobozi ku Rwego rw’Intara bwemeza ko nubwo umuturage […]Irambuye