Digiqole ad

Muhanga: Umugabo yashatse kwica umugore we amuhushije ariyahura

 Muhanga: Umugabo yashatse kwica umugore we amuhushije ariyahura

Umugabo Innocent Nsengiyumva w’imyaka 53 wo mu murenge wa Nyamabuye i Muhanga yitabye Imana ku mugoroba wo kuri uyu wa kane ku bitaro bya Kabgayi aho yari yajyanywe kubera umuti wa Kioda uvanze na Acide yari yanyoye ngo yiyahure nyuma yo gushaka kwica umugore we akamuhusha.


Nsengiyumva n’umugore we Alphonsine w’imyaka 38 abaturanyi babo bavuga ko nta kibazo gikomeye bari bazi bafitanye, gusa ko kuri uyu wa gatatu umugabo we ngo yaje ashaka kumwica umugore we abimenya mbere abasha guhunga, aramubura.

Uyu mugabo n’umugore we batuye mu mudugudu wa Rugarama Akagali ka Gifumba asanze yahunze ngo yahise anywa acide ayivanze n’umuti w’amatungo wa Kioda maze araryama ngo apfe ariko ntiyahita apfa ako kanya ahubwo ajyanwa ku bitaro bya Kabgayi aho yaguye kuri uyu wa kane.

Abaturanyi b’uyu muryango bavuga ikibazo kizwi uyu mugabo yari afite ngo ari ideni rinini rya Banki, kuko ngo yajyaga avuga ko aho kugira ngo Banki izamutereze ibye areba aziyica.

Bakavuga ko impamvu yashatse kwica umugore we kugeza ubu batarayimenya.
Police mu karere ka Muhanga yabwiye Umuseke ko bakomeje iperereza ngo bamenye ibirambuye ku rupfu rw’uyu mugabo Nsengiyumva.

Elysee MUHIZI
UM– USEKE.RW/Muhanga

3 Comments

  • Police yacu nizeye ko izatahura impanvu uwo Mugabo yiyahuye ariko se aba Bantu ntabana bafite ko wenda bagira Icyo bamenya kurusha abaturanyi.

  • Uno munyamakuru arabeshya. Ntabwo nsengiyumva bakundaga kwita AMoni yiyahuye ashaka kwica umugore we. Ntabwo ari byo. Bishobora kuba ikibazo psychologique. Nta n’umwenda munini afite. Kuko yari umugabo uzi gushakisha kashi. Kandi bigaragarira mu bikorwa agite.

  • Impamvu yiyahuye ntiramenyekana na nubu,yari afite Abana 6 ,abahungu 4 n’abakobwa2. Nsengiyumva bita Amoni yari intangarugero rwiza mu baturage no mu rugo rwe yabanaga n’umuryango we neza muri uyu mujyi wa Muhanga yari azwi kdi yafatwaga nk’inyangamugayo.Twese twumiwe gusa.

Comments are closed.

en_USEnglish