Digiqole ad

Uburezi: Integanyanyigisho nshya ije gukemura ikibazo cy’ubushobozi ku isoko ry’umurimo

 Uburezi: Integanyanyigisho nshya ije gukemura ikibazo cy’ubushobozi ku isoko ry’umurimo

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye, Dr. Rwamukwaya Olivier.

*Umwaka w’amashuri 2016 utangira kuri uyu wa kabiri tariki 02 Gashyantare;

*Mu mashuri abanza, ay’incuke n’ayisumbuye baratangirana n’integanyanyigisho nshya ivuguruye ishingiye ku bumenyi n’ubushobozi;

*Iyi nteganyanyigisho nshya ngo ije kuba umuti w’ikibazo cy’ubushobozi buke bw’abarangiza amashuri iyo bageze ku isoko ry’umurimo.

Minisiteri y’uburezi ikavuga ko kugira ngo intego z’iyi nteganyanyigisho nshya zigerweho, bisaba ko abarimu bazajya bategura amasomo, kudasiganwa kurangiza ibiteganijwe, kutagira umunyeshuri wirengagizwa no gusanisha amaso n’ubuzima busanzwe.

Ibi ni bimwe mu mfasha nyigisho ziba zakozwe n'abanyeshuri. ngo zikasimbura ibyabaga bishushanije mu bitabo.
Ibi ni bimwe mu mfasha nyigisho ziba zakozwe n’abanyeshuri. ngo zikasimbura ibyabaga bishushanije mu bitabo.

Minisiteri y’uburezi (MINEDUC) ivuga ko Integanyanyisho ivuguruye ishingiye ku bushobozi ije gusimbura iyari isanzwe ishingiye ku bumenyi gusa. Ngo iyi izajya ibikomatanya byombi, umunyeshuri abone ubumenyi kandi abe afite n’ubushobozi bwo gukora ibyo azi.

Umunyamabanga wa Leta muri MINEDUC ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye, Dr. Rwamukwaya Olivier avuga ko iyi nteganyanyigisho ije gukuraho ikibazo cy’ubushobozi buke bwo gushyira mu ngiro ibyo umuntu yize; Ngo bikazafasha kandi ko ibyo umunyeshuri yiga bitagarukira mu ishuri no gushaka amanota gusa, ahubwo bigakoreshwa no mu gukemura ibibazo bigaragara muri Sosiyete.

Dr. Rwamukwaya Olivier akavuga ko abarimu nibagira umuco wo gutegura amasomo kandi bagategura atari ukugira ngo bikize abayobozi n’abagenzunzi ngo ibi bizagerwaho.

Yagize ati “Hari kandi abafata umwanya wo gutegura bakawumara bakoporora ibitabo byanditswe ngo barimo gutegura. Gutegura si ugukoporora ibitabo byanditswe, ahubwo uwo mwanya wawumara utegura uburyo buzafasha umunyeshuri agasobanukirwa ibiri muri iki gitabo.”

Abarimu kandi ngo ntibagomba gusiganwa no kurangiza ibiteganijwe, kuko icy’ingenzi atari uko umwarimu yarangiza ibiteganijwe kandi abanyeshuri batarabyumvise.

Dr. Rwamukwaya Olivier yavuze kandi ko no mugutegura ibizamini bya Leta hazajya habanza gukorwa igenzura ku byigishijwe mu gihugu hose, kugira ngo badategura ibyo abanyeshuri batigishijwe.

Integanyanyigisho ishingiye ku bushobozi ije gukemuri iki?

Iyi nteganyanyigisho nshya ishingiye ku bushobozi itanga ubumenyi , ubumenyingiro ndetse n’imyitwarire. Mu gihe iyari isanzwe yatanganga ubumenyi gusa, ariko nta bushobozi bwo gushyira mu ngiro ubwo bumenyi afite.

Ariko iyi nteganyanyigisho nshya ngo izajya itanga ubushobozi bwo gukoresha ibyo wize mu kwikemurira ikibazo cyo mu buzima busanzwe.

Iyi nteganyanyigisho nshya ngo abanyeshuri bazajya bahabwa umwanya wo gutekereza ndetse ngo babe bavumbura n’impano ziba zibarimo. Aha ngo mwarimu azajya aba umwunganizi n’umujyanama w’umwana aho kumuzanira ibintu byose ngo abihereze umunyeshuri.

Zimwe mu mfashanyigisho zizifashishwa, ngo ni izo abanyeshuri bafatanije n’abarimu bazajya bikorera.

Umuyobozi wungirije ushinzwe integanyanyigisho n’imfashanyigisho mu kigo gishinzwe guteza imbere uburezi (REB), Dr. Joyce Musabe ati “Iyi nteganyanyigisho yavuguruwe kugira ngo ikemure ikibazo tubona muri Sosiete Nyarwanda, cy’ubushobozi buke dusanga ku isoko ry’umurimo. Duhereye ku musaruro umuntu atanga kandi yaravuye kwiga ikiciro runaka iki n’iki.”

Abarezi nabo barishimira ko iyi nteganyanyigisho nshya iviguruye izajya ituma umunyeshuri nawe ahabwa umwanya mubyo yiga. Kandi ngo ni byiza ko ibyo bazajya bigisha abanyeshuri bazajya babikoresha no mu buzima busanzwe bikemurira ibibazo.

Habumukiza Jean Marie Vianney, umwarimu w’isomo ry’imibare ku kigo cy’amashuri cya Rutonde, mu Karere ka Rwamagana ati “Isomo tubigishije mu ishuri rizabafasha no mu buzima busanzwe bikemurira ibibazo.”

Muri iyi nteganyanyigisho nshyashya kandi ngo abanyeshuri bazajya bigishwa ku buzima busanzwe bwa buri munsi, ndetse n’ubwigihugu.

Callixte Nduwayo
UM– USEKE.RW

12 Comments

  • Ariko ibi byose bapapira bazana mbona nta cyo bizamara mugihe mwarimu atarahembwa neza Kdi abana bagicucitse mû ishuri !

  • Uwakubwira ko twayihuguwe mu minsi ine gusa.ESE uretse kubeshya UNESCO n’abandi baterankunga igishya kirimo ni ikihe?nonese ubumenyi ngiro buzava muri Geo,biology, History …ni ubuhe?

    Ese mukeka ko umwarimu w’i Kigali abayeho gute? Leta niyite Ku barimu Bose ariko cyane Ababa mu migi (Kigali) igire ikindi ibagenera kuko umushahara nta n’inzu yo kubamo ivamo .iryo reme badushakamo bibwira ko rizava he?tutagira imyenda,inzu,ibiribwa,….kandi bo bahabwa ikintu cyose .barihirwa inzu,airtime, imodoka,amashuri meza Ku bana babo ariko twebwe abarimu ugasanga baraduhozaho igitutu cyane iyo badusuye NGO baje kureba uko twigisha bakaduserereza .
    sha ngiye kujya ntegura ibyo bidanago nabonye aribyo baza bashaka isomo rizaza nyuma.ubusumbane Ku mushahara burakabije ni bagabanye kuyo bahembwa natwe baduhe
    Ejo bundi turi mo gukosora ex-etat Kagarama uwitwa peter ukora muri REB yaradusuye ati”tubatezeho byiza gukosora neza,turabizi ko hano mukosorera tubafata nabi ariko mukanga mukagaruka “mbese buri mwaka badufata nabi ariko kubera nta yandi mahitamo tukagaruka.

    abarimu natwe turatinya uzarebe mu minsi mikuru ya Mwarimu nta wahingutsa ikibazo dufite ahubwo usanga bafata umwarimu akajyaho agasingiza Umwarimu SACCO mbese nta watinyuka kuvuga ikibazo cyacu muri rusange uretse gushima leta yaduhaye Sacco .

    • Demokarasi niyo yonyine iha uburenganzira abanyagihugu kuvuga ibyo batekereza nta kwikanga guhohoterwa ninzego z’umutekano.

  • Reb we!!!!ubuse gutangira ko ari ejo hakaba ntanigitabo nakimwe kiraza na curriculums zikaba zitarashakwa,murumva ubwo burezi bujyahe?

  • Nimwita ku mushahara wa mwalimu n’uburezi bufite ireme buzatera imbere.

  • Njye numva bakabanje gukemura ikibazo cyamwarimu uzabyigisha kuko ntiyakwigisha afite inzara yo mumagufa kuko ntiwaburara ngo uzabone imbaraga zigisha rero bagakwiriye kubanza kureba uko bafasha abazabigiramo uruhare ngo ireme rigerweho wowe wahembwa 40,000 Frw ikodeshamo inzu urye uguremo imyenda yokwambara ngo use neza ujye imbere yabo wigisha ugurire abana umugore ibibatunga wongereho ko ukodesha inzu ubamo aho wigisha kuko harigihe bagushyira kukigo kigusaba kuba hafi yacyo kuko uba uva iyo bigwa wishyurire abana ishuri ese mumbwira namwe koko muyagabanye abizere management koko ubwo koko wabaho mutambeshye njye nibaza umuntu uba wategekereje gutanga uwo mushahara atahemba numukozi we wo murugo akawuha umumwarimu niba umukozi wo murugo kwa RWAMUKWAYA ahembwa ibihumbi ijana namingo itanu 150,000 Frw amucumbikira amugaburira yumvaa mwarimu we atari umuntu barangiza ngo ireme ireme ritangwa nuwaburaye koko mbese nzaba ndeba nuko benshi batinya bagapfira muriroho imitima yaraboze intimba niyose uretse Imana yonyine gusa !!!!!!!!!!!!!!

  • Ndibaza nkubu nyakubahwa azi ko abarimu bakosoye REB ikambura abarimu umuyobozi wayo akabeshya ko bishyuye kandi ngo numukirisitu da Imana yaragowe peee!!!!!!!!!!!

  • NJYE RWOSE NTABESHYE IYO NDEBYE UBUREZI MU RWANDA BIRAMBABAZA CYANE! HARI UWAVUZE KO UBUREZI NYABWO BUHENZE ARIKO MUZAGERAGEZE UBUJIJI MUZAMBWIRA ICYO BIZATANGA! ARIKO SE NAWE BAKUYEHO FRANCAIS N’IKINYARWANDA HANYUMA BIRAGARUTSE§ NANONE NGO PROGRAMME ZIRAHINDUWE.

    NUMUFATE PROGRAMME IMWE MUYIKURIKIZE KANDI MUYIKURIKIRE MUNAHE ABAREZI IBYANGOMBWA UBUNDI IBINDI BIZIKORA! ABAYOBOZI MWIGUMIRA I KIGALI NTIMUGERE MUBYARO KANDI ARIHO ABANA BENSHI BABA UBWOSE KOKO!

    UBUKUNGU BW’IGIHUGU BUSHINGIYE AHANINI KU MYIGISHIRIZWE Y’ABAGITUYE NONESE UBWO BUREZI BWACU BUTAGERA KURI BOSE BITE? MUSUBIRE INYUMA MUREBE MURASANGA KERA 1960-80 BYARI BIMEZE NEZA; UREBYE AHO DUTUYE N’IBIGU BY’IBITURANYI TURI KURE YABO PEEE!!! BABANZE BONGERERE MWARIMU UMUSHAHARA RWOSE BIRABABAJE PE!!!!!

  • Mbega inkuru ibabaje peeh!!! AHo kwica gitera wica ikibimutera. Ubuse kweli REB ikoze iki? Ireme ry’uburezi ntiripfira kuri Curriculum ihari ahubwo ripfira kumibereho ya mwalimu niyo mwazana imeze nkiya Bayapani, abanyamerika cg abashinwa bateye imbere ntareme ry’uburezi mwagera mugihe ntagashahara kaboneka katunga mwalimu. Ese ibihumbi 43,000 Byatunga umukozi wa Olivier kukwezi kandi atekera, akarya akanarara iwe? Ariko mwalimu utuye mumugi wa Kigali arayahembwa agakodesha, akayahahamo, akayambaramo.
    None uwo muntu ubayeho kuryo urumva yatanga irihe reme ry’uuburezi yaburaye? Gusa mwe nimujye mwirira mukore icyo mushaka nubundi ntamwana wanyu uhuzagurikira muri ako kavuyo ko kutaba standards muri gahunda zanyu biga Ecole Belge, za Ecole Francaise nahandi ntarondora batigira kuri izo curriculum zanyu murata.

  • Iyo ndeba ukuntu abana b’u Rwanda babahinduye udukinisho agahinda karanyica: uyu munsi iga iki! Ejo: Iga kiriya!Zamuka! Manuka!…Ejo narimo kuganira n’abarimu bari bavuye mu nama bambwira ngo babategetse ngo kwimura n’abana bafite 30%! Harya iyo wimuye umwana utazi gusoma no kwandika, ngo urubahiriza ihame ry’amafuti ryo gutarenza 10% abasibira , harya uba urengera izihe nyungu? Ibyo aribyo byose, si iz’umwana, si iz’umubyeyi, si n’izigihugu. Nzaba mbarirwa!

  • Ikibazo cy’ireme ry’uburezi ntigishingiye Ku nteganyanyigisho no gutegura nabi barimo kuvuga,oya.Njye mbona gishingiye kuri ibi:politiki y’uburezi idahamye(ijagaraye),uruhare ruke rw’ababyeyi Ku burere n’imyigire y’abana babo,kudaha agaciro abarezi(abarimu)bamuha agashahara ko kumwikiza ndetse no gusumbisha abarerwa(abanyeshuri)mwarimu usanga nta jambo afite Ku munyeshuri NGO ikibazo si umunyeshuri ahubwo ni mwarimu.Ubwo rero mureke abishoboye bigishe Abana babo ahatari ibyo byose byica iryo reme umunsi bazaha agaciro ibiryica bya nyabyo bitari ibyo abacommissionaires ba Mineduc bavuga uburezi bwiza buzagera kuri Bose.Murakoze

  • Oya ibintu byo kwimura abana uko biboneye njye mbona ari akavuyo none se ireme ry’uburezi rizabonekera kumubare w’abana bimutse cg ni k’umusaruro abimutse bazatanga bageze hanze? njye ndabona nta reme ry’uburezi mu gihe himurwa abadashoboye, mwarimu abayeho nabi kubera umushahara udahwanye n’ibiciro byo ku isoko ndetse no kuba nta kumanuka ngo inzego zibishinzwe zirebe n’imibereho y’abarimu. Erega ibintu byose biberaho kutwigisha, umukinnyi utamugaburiye ngo umuhe umwanya akore sports ntiwamubaza intsinzi ngo ayibone kk umudiho uva mu itako nk’uko umunyarwanda yabivuze; ni nako MWARIMU nawe nta musaruro yatanga mu gihe yuzuye amaganya n’inzara. ubwo rero njye mbona hakwiye gufatwa ingamba zihamye zo kurwana ku barimu kugirango nabo badufashirize abana neza pe!

Comments are closed.

en_USEnglish