Digiqole ad

MINEDUC igiye gutanga mudasobwa nk’inguzanyo ku biga Kaminuza

 MINEDUC igiye gutanga mudasobwa nk’inguzanyo ku biga Kaminuza

Ni bimwe mu byatangajwe na Dr Celestin Ntivuguruzwa umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’uburezi kuri uyu wa kane i Rulindo muri gahunda yo guha ibigo imashini zavuguruwe zari zishaje zikaba nshya bikozwe n’ikigo cya IPRC-North. Ku bw’uruganda Positivo ruteranyiriza za mudasobwa mu Rwanda, Leta ngo yatangiye kuzigura kugira ngo izihe abanyeshuri bibafashe kwiga neza. Mu mashuri yisumbuye ngo zizatangirwa ubuntu ku banyeshuri.

Umunyamabanga  uhoraho muri minisiteri y'uburezi Dr Ntivuguruzwa Celestin
Umunyamabanga uhoraho muri minisiteri y’uburezi Dr Ntivuguruzwa Celestin

Mu kuzamura ireme ry’uburezi ikoranabuhanga ni kimwe mu bikenewe, za mudasobwa nicyo gikoresho cy’ibanze muri byo kugira ngo umunyeshuri abone ubumenyi burushijeho kubwo yahawe mu ishuri, ndetse na mwalimu akayikenera kugira ngo ategure birushijeho ubumenyi atanga. Ariko imbogamizi y’ubushozi ku kubona mudasobwa iracyahari.

Uruganda rwa POSITIVO rwatangiye guteranyiriza za mudasobwa mu Rwanda ubu ngo rurabasha guteranya imashini 150 000 ku mwaka, ariko abanyeshuri mu mashuri yisumbuye na kaminuza bazikeneye barabarirwa kuri miliyoni enye. Ubushobozi bwo kuzigurira kuri benshi nabwo ni buto.

Nyuma yo kuzigeza ku mashuri abanza, Dr Celestin Ntivuguruzwa avuga ko Leta yatekereje uburyo yageza za mudasobwa no ku mashuri yisumbuye ku buntu, ndetse bakaziha abo muri kaminuza ku nguzanyo nk’uko babaha bourse.

Ndetse ngo niyo mpamvu hashyizwe imbaraga muri gahunda yo kuvugurura mudasobwa zishaje ibigo byari byarajugunye ibigo bya IPRC bikaziguvugura bushya zigahabwa ibigo by’amashuri yisumbuye kugira ngo abanyeshuri babashe kuzikoresha.

Mu mwaka ushize Leta yaguze mudasobwa 23 000 mu ruganda rwa Positivo zizatangwa mu mashuri atandukanye mu Rwanda ayisumbuye na Kaminuza.

Abiga muri Kaminuza bazifuza ngo bazazihabwa nk’inguzanyo bazishyura nyuma nk’uko bazishyura bourse bahabwa.

Dr Ntivuguruzwa avuga ko ibi bizafasha abanyeshuri guteza imbere imyigire yabo n’ireme ry’uburezi muri rusange mu gihugu kuko ngo mudasobwa zikenerwa cyane mu burezi.

Izi mudasobwa ngo zizatangira gutangwa mu mwaka wa mbere w’abiga Kaminuza, naho ku mashuri yisumbuye bazagenda bazitanga buhoro buhoro uko zizagenda ziboneka.

Zimwe muri izi mudasobwa ubu ngo zatangiye kugera ku bigo by’amashuri yisumbuye ku byagenwe ko bizazihabwa ku ikubitiro.

Daddy SADIKI RUBANGURA
UM– USEKE.RW

6 Comments

  • ikigitekerezo nikiza.arikose abomuwambere kaminuza nibo bazikeneye gusa? igisubizo ni oya.ahubwo ikigitekerezo kiza kirebe abanyeshuri bomumyaka yose!

  • murakoze kutugezaho ayo makuru none bizatangira ryari nuyu mwaka? cg numwaka utaha murakoze

  • Igitangaje nuko nabonye ibiciro byazo bihenze cg se bingana n’ibisanzwe Computer ya mark ya Lenovo igura 200,000 none niyabo niyo mbona igura. Kandi Lenovo niyo yari ihendutse ubwose bahinduye iki?Niba Positivo ikorerwa mu Rwanda nta Transport iba yishyuriwe ntamusoro wa dedouane ikwiye at least kugurishwa ku 156,000 Rwf. Kukumenya ibiciro soma iyi nkuru:” An average retail price of Positivo brands is at Rwf 200, 000 (US$265). At least 150.000 units are already in the stock waiting to be released to the retailers. The plant based at Kigali special Economic Zone has the capacity to produce 60.000 per month”. Here is the link: http://www.minicom.gov.rw/index.php?id=24&tx_ttnews%5Btt_news%5D=1010&cHash=edd69331bdbe03c21c0517365967bb46

  • ibi nigahunda nziza cyane igiye kudufasha mukwiga neza nkabanyeshuri batari bafite ubushobozi bwo kwigurira za mudasobwa, naho ibyo kuvuga ngo zirahenze ntakibazo ninguzanye isanzwe ifasha umuntu ari kwiga muri kaminuza ndumva bizadufasha cyane ahubwo twasabaga ko byakihutishwa cyane tukazibona bidatinze nka burse tugatangira kuzikoresha .murakoze

    • Ibyo ndabyishimiye cyane. Igikwiye gutekerezwaho ni uburyo iyi gahunda yakwihutishwa machine zigakoreshwa ntidutegereze NGO amaso ahere mu kirere. Turabashimiye.

  • nizihananurwe nabarezi bigurire,kuyihase umunyeshuli numurezi ntayo afite byaba bimaze iki?

Comments are closed.

en_USEnglish