Mu murenge wa Rugabano, mu tugali tumwe twaho hari ikibazo cy’imyumvire abayobozi bemeza ko iri hasi cyane y’abaturage bashyingura ababo imbere mu nzu, ndetse mu ruganiriro (muri Salon), ngo ni icyubahiro ku wapfuye no kumurinda ko yazicwa n’irungu. Rugabano ni Umurenge ufite ibibazo by’uko ikigo Nderabuzima gihari kidafite amashanyarazi gusa ukaba nta n’irimbi rusange ufite. […]Irambuye
Abarimu bigisha mu Ishuri ryisumbuye rizwi ku izina rya IPESAL riherereye mu murenge wa Rubengera bavuga ko nyuma y’aho icyo kigo gihinduriye ishami rya HEG (History, Economy, Geography) hagashyirwa ibijyanye n’Ubwubatsi (Construction), abahigishaga muri iryo shami bambuwe amafaranga bari barahakoreye nyuma y’imyaka itatu bishyuza n’uyu munsi ntibarayabona. Ishuri ryaje gufata umwanzuro wo guhindura ishami rya […]Irambuye
*Dutangiye guteka icyayi ukoresha amakara, jyewe nkoresha Gas, warangiza gufatisha Imbabura, jye maze kunywa icyayi ngiye ku kazi, *Ubaze neza wasanga Gas ihendutse kuruta amakara, *Gas ije gufasha abantu kwihuta mu muvuduko w’iterambere igihugu kigeraho. Sibomana Emmanuel ni ingaragu, aba i Kigali ni umwe mu bantu bake mu Rwanda bakoresha ikoranabuhanga rya Gas mu guteka […]Irambuye
Kuri uyu wa gatandatu, mu kigo cy’igihugu gishinzwe ibyoherezwa mu mahanga “NAEB” mu mahanga hasojwe amahugurwa yahabwaga abategura ikawa mu mahoteli n’ahandi hacururizwa ikawa ikawa mu Rwanda, mu rwego rwo kongera ikigero cy’ikawa inyobwa mu Rwanda ikava kuri 2%. Aya mahugurwa ngarukamwaka yahawe abantu 25 yatanzwe ku bufatanye n’ikigo cy’Abayapani cy’ubutwererane mpuzamahanga (JICA), NAEB, ndetse […]Irambuye
Mu kwizihiza imyaka itatu (3) umushinga Bandebereho w’ikigo “RWAMREC” umaze ubayeho ngo umaze guhugura abagabo bagera ku bihumbi 37 nabo bagomba guhugura bagenzi babo hirya no hino mu gihugu ku bijyanye no guca burundu ihohoterwa rikorwa na bagabo mungo. Ubushakashatsi bw’ikigo “RWAMREC (Rwanda Men’s Resource Center)” bugaragaje ko akenshi abagabo aribo bakora ihohoterwa ribera […]Irambuye
Ashingiye ku ngaruka yatewe no kunywa, gucuruza, no gutunda urumogi, Dushimirimana Emmanuel, uri mu kigero cy’imyaka 21 y’amavuko, arakangurira ababikora kubireka. Uyu musore utuye mu kagari ka Nyankurazi, mu murenge wa Kigarama, ho mu karere ka Kirehe, yabivuze ku itariki 3 Gashyantare mu gikorwa cyo kwangiza ibiyobyabwenge byafatiwe mu mikwabo Polisi y’u Rwanda yakoze ahantu […]Irambuye
Abanyamuryango ba Koperative COACMU ikusanya umusaruro w’ibishyimbo n’ibigori mu Murenge wa Musaza, Akarere ka Kirehe ntibishimiye uburyo Koperative yabo iyobowe nyuma yo guhomba ngo asaga Miliyoni 60 z’amafaranga y’u Rwanda. Abaturage bibumbiye muri Koperative “COACMU (COOPERATIVE DES AGRICULTEURS DE CEREALES DE MUSAZA)” basaga 700 bavuga ko bahombye amafaranga y’u Rwanda asaga Miliyoni 60, bagashyira mu […]Irambuye
Aimable Rwabidadi umutekinisiye wa Minisiteri y’umuco na siporo ushinzwe gukurikirana ibya tekinike kuri stade za Huye, Rubavu, Nyamirambo na stade Amahoro mu rukiko rwisumbuye rwa Huye kuri uyu wa kane yashinzwe icyaha cyo kunyereza umutungo wa Leta, uyu mugabo yahakanye ibyo aregwa, avuga ko mazutu itabuze nk’uko abishinjwa ahubwo ari ‘filtres’ za moteri zari zapfuye. […]Irambuye
Mu Itangazo ryashyizwe ahagaragara n’Ikigo cy’igihugu gishinzwe Ubuzima, Minisiteri y’Ubuzima ivuga ko yashyize imbaraga mu gucungira hafi indwara iterwa na virus yitwa Zika ndetse ko hamaze gushyirwaho itsinda ryo gukurikirana ko iyi ndwara yagaragara mu Rwanda. Mu nama iyi minisiteri itanga harimo kuburira abanayrwandakazi kuba bitondeye gukorera ingendo mu bihugu byagaragayemo iyi ndwara. Mu ntangiro […]Irambuye
Ibagiro ray Kibirizi mu murenge wa Rubengera, riranengwa ko ririmo umwanda ukabije aho usanga babagira hasi, abakora akazi ko kubaga basa nabi ndetse n’aho babagira hari umwanda uvangavanze w’amaraso n’amayezi bikivanga n’inyama. Inyama zo mu ibagiro ngo zogerezwa mu muyoboro ujyana amazi akoreshwa n’abaturage, ubuyobozi buravuga ko bibabaje ariko ngo bigiye gukemurwa burundu. Hafi y’ibagiro, […]Irambuye