Itariki ntarengwa yo gushyira mu modoka utwuma two kutarenza 60Km/h ni 26/02
Police y’u Rwanda ishami rishinzwe umutekano mu muhanda iravuga ko abatwara abantu muri rusange bakwiye kwihutira gushyira mu modoka zitwara abantu utwuma turinda kurenza umuvuduko (speed governors) wagenwe igihe ntarengwa kitaragera kugira ngo birinde guhura n’ibihano.
Supt. Jean Marie Vianney Ndushabandi umuvugizi wa Police ishami ryo mu muhanda yatangaje ko hari abatwara abantu bamaze kubahiriza iri bwiriza.
Gusa ngo hari abandi bameze nk’ababyirengagije badashaka gushyira mu modoka zabo icyo gikoresho gituma imodoka itarenza umuvuduko wa 60Km/h , kandi nyamara ngo itariki ntarengwa yegenwe n’iri teka rya Perezida wa Republika ni 26/02/2016.
Iteeka rya Perezida wa Republika ryagenwe mu mwaka ushize riteganya ko imodoka zose zitwara abantu muri rusange zigomba kuba zifite utu twuma bitarenze umwaka umwe nyuma y’iri teka.
Ibi ngo bikaba bihura na tariki 26/02/2016 uhereye igihe iri teka ryasohokeye.
Supt. Ndushabandi ati “nyuma y’inama nyinshi n’abatwara abantu n’izindi nzego zose bireba, ndetse n’inama iheruka mu Ugushyingo 2015, abatwara imodoka ubwabo bari bihaye ko batazarenza tariki 15 Ukuboza 2015 naho izo mu mujyi wa Kigali zari zihaye tariki 15 Mutarama 2016.”
Supt. Ndushabandi avuga ko ubu basaba cyane abatarashyira mu bikorwa iri teka rya Perezida kubikora bitarenze itariki yagenwe kuko uzabirengaho azabihanirwa.
Ati “Iri ni itegeko rigamije kugabanya impanuka zo kumuhanda zitwara ubuzima bw’abantu kubera umuvuduko w’imodoka. Hariho igihe gihagije cyo kwitegura kubishyira mu bikorwa kandi twitaye cyane kuri iki gihe ntarengwa kuko dushaka kurengera umutekano w’abagenzi ku mihanda mu Rwanda.”
Supt. Ndushabandi avuga ko ubu hari itsinda ryashyizweho ngo rizagenzure ishyirwa mu bikorwa ry’iri teka rya Perezida wa Republika.
Impanuka zo mu muhanda mu Rwanda zahitanye ubuzima bw’ababarirwa hafi ku 1 000 mu mwaka ushize, mu kwezi kwa cyenda gusa umwaka ushize Police ishami ryo mu muhanda yavuze ko uku kwezi kwaguyemo abantu 137 bose bapfiriye mu mpanuka zo ku mihanda.
UM– USEKE.RW
1 Comment
Kilometero 60/heure ndumva barakabije bari gushyiraho nibura KM 80/Heure. Ibi bizatuma abantu barara munzira. Cyakora mu mujyi ho byakunvikana uretse ko ku mihanda n’ubundi hari ibyapa bya limitation de vitesse.
Comments are closed.