Digiqole ad

Indwara z’umutima zica benshi ariko Abanyarwanda ntibazipimisha – Dr Kagame

 Indwara z’umutima zica benshi ariko Abanyarwanda ntibazipimisha – Dr Kagame

*Indwara z’umutima zica abantu miliyoni 17 buri mwaka
*Abanyarwanda 30% bajya kwa muganga baba bafite hypertension
*Abafite Hypotension bakaba ari 1% ku bagiye kwa muganga

Dr Abel Kagame umuganga w’inzobere mu kuvura indwara z’umutima mu bitaro bya Kigali bya Kaminuza, yaganiriye n’Umuseke kuri uyu wa gatanu ku bijyanye n’indwara z’umutima. Avuga ko hari umubare munini w’abanyarwanda batipimisha indwara z’umutima kubera kutamenya ko bazirwaye cyangwa kudaha agaciro ibimenyetso runaka baba bafite, bikarangira benshi zibahitanye.

Indwara z'umutima ziva ku kudakora sport no kubyo duha umubiri, cyane inzoga n'itabi
Indwara z’umutima ziva ku kudakora sport no kubyo duha umubiri, cyane inzoga n’itabi

Indwara z’umutima ngo zirimo amako menshi ariko twibanze ku muvuduko w’amaraso munini ndetse n’umuto(Hypertension arterielle cyangwa Hypotension arterielle).

Abel Kagame yabwiye Umuseke ko ubusanzwe indwara z’umutima zishobora kuvukanwa bitewe n’imyitwarire y’abagore igihe batwite binyuze mu kunywa itabi cyangwa inzoga nyinshi(Inzoga nyinshi ni ukuvuga kurenza icupa rimwe ku munsi).

Uko umuntu akura, ariko cyane cyane arengeje imyaka 15 y’amavuko, niko agenda ahura n’ibyago byo kurwara indwara z’umutima n’imitsi.

Muri izi ndwara harimo gutera cyane k’umutima, gutinda gutera(umutima ukutera neza utera inshuro ziri hagati ya 80 na 120 ku munota) ariko ngo iyo urwaye utera inshuro 90 kumanura.
Ikindi kintu gitera indwara z’umutima harimo n’umuvuduko ukabije w’amaraso, n’indwara runaka zishobora kugira ingaruka ku mutima, murizo harimo za angine, igituntu n’izindi.

Kugira ngo amaraso agire umuvuduko mwinshi bishobora guterwa no kurya umunyu mwinshi; ni ukuvuga urenze garama 2.5 ku munsi.

Dr Abel Kagame yasabye abanyarwanda kugabanya ubwinshi bw’umunyu baminjira mu biryo kandi bakirinda itabi n’inzoga nyinshi.

Bimwe mu bimenyetso byerekana ko umuntu runaka afite umuvuduko w’amaraso ni ukuribwa umutwe, kugira isereri, kumva injereri mu matwi, kunanirwa akazi vuba cyangwa urugendo ubusanzwe umuntu yakoraga, kumva umutima ukutera cyane, kuribwa mu gituza, kuva imyuna no kugira imihango (ku bakobwa n’abagore) iza cyane n’ibindi.

Hypotention arterielle

Uretse kuba amaraso yagenda yihuta ngo hari nubwo agenda gahoro( hypotension arterielle).
Muri rusange ngo ibimenyetso by’umuvuduko munini w’amaraso bisa n’iby’umuvuduko muto wayo, gusa bigatandukanira ku ngingo y’uko abawufite barangwa no kugira umunaniro mwinshi.

Kimwe mu biranga abafite Hypotention ngo ni ukugira isereri nyinshi. Ibi biterwa nuko amaraso aba agenda gahoro cyane agatinda kugera mu bwonko.

Abenshi ngo barahaguruka bakagwa kubera isereri.

Ubushakashatsi bwerekanye ko indwara z’umutima arizo zihitana abantu benshi ku Isi kuko bangana na miliyoni 17 buri mwaka.

Mu Rwanda ngo imibare ituruka mu bitaro byo mu Rwanda yerekana ko abarwanyi bafite umuvuduko w’amaraso wo hejuru bangana na 30% naho abafite umuvuduko w’amaraso uri hasi bangana na 1%.

Kugira umuvuduko wo hasi ngo ni bibi cyane kuko biba bishyira urupfu rwihuse kuko umutima uba utari gutera. Bitandukanye no ku bafite Hypertension.
Dr Abel Kagame agira inama Abanyarwanda yo kujya bipimisha bakamenya uko imitsi yabo ikora n’uko umutima utera.

Yijeje abantu ko ibitaro byinshi byo mu Rwanda ubu bifite abaganga n’ibikoresho byo gupima no kuvura indwara z’umutima n’imitsi.

Jean Pierre NIZEYIMANA
UM– USEKE.RW

3 Comments

  • HYPERTENSION yangiza umutima,impyiko……Abantu bagomba kwipimisha,basanga bafite hypertension BAGAHABWA IMITI. Iyi miti bashobora no kuyikoresha ku geza gupfa. Ni ngombwa rwose ko abanyarwanda bisuzumisha kugirango BATAZICWA N’UMUTIMA.Ikindi bagomba gukora sport,kurya neza no kwirinda inzoga zirenze urugero.Kugabanya umunyu n’ibinure nabyo ni ngombwa.

    • ndagushimiye cyane doctor kuri izi nama uduhaye kandi kubishyira mubikorwa izi nama. ntabwo bigoye .Ahubwo nagirango ujye ukomeza kudufasha.Murakoze

  • IMITSI KO IGIYE KUMPITANA MWAMFASHA NARIVUJE IMYAKA 2 UBU NAGIYE NO MURI REFLEXOLOGIE HOSE NOROHERWA GAKE ARIKO IYO BIGEZE CY’IMBEHO BIRAGARUKA. MUNGIRE INAMA N’UBWO BITAJYANYE N’UMUTIMA, NJYE N’IMITSI N’INGINGO. MURAKOZE.

Comments are closed.

en_USEnglish