Digiqole ad

Congo Brazza: Abanyarwanda babayo bakiriye Dr.Habyalimana nka Ambasaderi mushya

 Congo Brazza: Abanyarwanda babayo bakiriye Dr.Habyalimana nka Ambasaderi mushya

Abanyarwanda baba muri Congo Barazzaville ngo bishimiye ko babonye Ambasade bazajya bajyanaho ibibazo byabo

*Dr Habyalimana Jean Baptiste ahagarariye u Rwanda mu bihugu bitandatu byo muri Africa yo hagati,

*Congo Brazzaville ibamo Abanyarwanda benshi harimo n’abahunze mu 1994, ngo icyo azakora ni ukubunga,

*Mu byo yavuze byamujyanye harimo no gushishikariza Abanyekongo gushora imari mu Rwanda.

Ni umuhango wabaye ku wa gatandatu tariki 30/1/2016 mu mujyi wa Brazzaville, aho Diaspora Nyarwanda muri Congo Brazzaville yasabanye na Ambasaderi mushya, Dr Jean Baptiste Habyalimana, uzaba uhagarariye u Rwanda muri iki gihugu.

Abanyarwanda baba muri Congo Barazzaville ngo bishimiye ko babonye Ambasade bazajya bajyanaho ibibazo byabo
Abanyarwanda baba muri Congo Barazzaville ngo bishimiye ko babonye Ambasade bazajya bajyanaho ibibazo byabo

Mme Ernestine URABARUTA, uhagarariye Abanyarwanda baba muri Repubulika ya Congo Brazzaville, yavuze ko bumvise ko hafunguwe Ambassade muri iki gihugu, byarabashimishije kuko hari bimwe mu bibazo bagiraga ubu bigiye gukemuka.

Yakomeje avuga ko muri Congo kimwe n’ahandi, hakiri Abanyarwanda batavuga rumwe ku Rwanda bishingiye ku mateka.

Yavuze ko banejejwe no kuba babonye Ambassaderi ufite uburambe muri gahunda y’ubumwe n’ubwiyunge, akaba ari na yo mpamvu badashidikanya ku kuba azabakemurira ibibazo.

Mu ijambo rye Amb.Habyalimana Jean Baptiste, ati “Numvise benshi bafata Ambasade nk’aho ibereyeho bamwe igasiga abandi, ariko nagira ngo mbamenyeshe ko yafunguye imiryango kugira ngo yakire buri Munyarwanda wese uyigana, nta yindi nkomyi.”

Yakomeje avuga ko Umunyarwanda uwo ari we wese naho yaba yarakoze Jenoside, ashobora gusubizwa ubwenegihugu (Ubunyarwanda) bwe akazabazwa ibyo yakoze nyuma.

Dr Habyalimana yasobanuye impamvu u Rwanda rufite Ambasade muri Congo Brazzaville mu bice bitatu: icya mbere ni uko ibihugu byombi bifitanye umubano mwiza, ikindi ni ukugira ngo hashimangirwe imikoranire n’ubufatanye hagati y’ibihugu byombi, harimo gushishikariza ba rwiyemezamirimo bo mu Rwanda bakaza gushora imari muri Congo Brazza n’abo muri Congo bakajya gushora imari mu Rwanda.

Icya gatatu nngo ni ugufasha Abanyarwanda benshi baba muri iki gihugu bifuza gusubirana Ubunyarwanda bahoranye ndetse banavukanye.

Yasobanuye kandi ko “Politiki iriho ari uko buri Munyarwanda wese abona ubwenegihugu bwe, uburenganzira bwe ndetse n’umuti w’ibibazo byose yaba afite bikabasha gukemurwa n’u Rwanda ndetse n’Abanyarwanda.”

Yasabye Abayarwanda baba muri Congo Brazzaville bose kunga ubumwe, kuko ntacyazabagora muri gahunda zose zijyana n’iterambere.

Ambasaderi Habyalimana, ahagarariye u Rwanda muri Congo Brazzaville no mu bindi bihugu ari byo: Gabon, Cameroun, Tchad, Guinee Equatorial na Centrafrique.

Adeline Musema

UM– USEKE.RW

7 Comments

  • Aakazaneza

  • Dr AmbassadeurHabyarimana tukwifurije imirimo myiza. Ariko se ko mperutse warize ubuvuzi noneho wibereye diplomate? cyakora ucyuye ikivi mu bumwe n’ubwiyunge kuko ubusize ku kigero cya 92%!!! itekinika ryageze no mu bumwe n’ubwiyunge? amafaranga igihugu cyagutanzeho wiga ubuganga aranze apfuye ubusa, kereka n’ufungura clinique muri amabassade i Brazzaville.

    • @ KALISA Sha nibwo bwa mbere nakumva umuntu ufite ubwenge buke nkawe Kalisa. Kuba Dr. ntibibuza kuba umudiplomate. Ahubwo uyu niwe dukeneye kurusha babandi ngo ni ba Afande kanaka baza bakirirwa mumatiku , bashakisha abantu runaka ngo n’abanzi b’igihugu, nakho bafashe umwanya bakigisha abantu ibyiza by’uRwannda.
      KALISA wowe rero wifitiye ibibazo byo kudasobanukirwa nuko politique ikora!!

  • Blablabla……..

  • Eh, bya bintu ni ni serious bana ! Ba batypes burya kuba ari impunzi bivuze ko atari abanyarwanda, ko batakaje ubwenegihugu bavukanye ?! Ntibyiroshye nakwambiya

  • Ndasaba abayobozi b’ikinyamakuru UM– USEKE kujya bareka gutangaza ibitekerezo bitesha abandi agaciro, cyangwa bitukana nk’icya Gahanga

    • Igitekerezo cya Gahanga cg icya Kalisa?? Ubwo uwavuze ibiri byo ni nde? Nonese wumva ko uwize ubuganga ataba ambassador?? cg ahubwo wenda Kalisa arabiterwa n’ishyari si ubwenge buke nk’uko Gahanga yabivuze!!

Comments are closed.

en_USEnglish