Digiqole ad

Nyaruguru: Imiryango 65 imaze amezi 4 iba mu byuma by’amashuri

 Nyaruguru: Imiryango 65 imaze amezi 4 iba mu byuma by’amashuri

Abaturage basenyewe bahabwa amabati azabafasha gusana inzu zabo.

Mu mezi ane ashize, ubwo hagwaga imvura ndetse n’umuyaga ukabije, mu Karere ka Nyaruguru, mu murenge wa Ngera honyine, Akagari ka Nyamirama hasenyutse inzu 10 ndetse n’ibyumba by’amashuri bitatu (3) byo ku ishuri rya G.S. Riba, abaturage basizwe iheruheru n’ibyo biza bakaza gucumbikirwa mu byumba by’amashuri n’ubu ntibarafashwa kubona amacumbi. Muri rusange imiryango igera kuri 65 ikaba yaracumbikiwe mu mashuri.

Abaturage basenyewe bahabwa amabati azabafasha gusana inzu zabo.
Abaturage basenyewe bahabwa amabati azabafasha gusana inzu zabo.

Ku bufatanye n’umushinga “Plan Rwanda” hatanzwe ubufasha bw’amabati 2 400 yo gufasha imiryango 65 yo mu Mirenge umunani (8) iri muri aka Karere ka Nyaruguru yasenyewe n’iyi mvura idasanzwe. Aya mabati yose yahawe iyi miryango uko ari 65, afite agaciro ka Miliyoni 16 z’amafaranga y’u Rwanda.

Abaturage basenyewe n’iyi mvura baravuga ko ubuzima babayeho mu gihe batarabona andi macumbi butabashimishije.

By’umwihariko abacumbikiwe mu byumba by’amashuri bakavuga ko nubwo bayarimo ntacyo bafite cyo kubatunga.

Aba baturage ariko barashima ubuyobozi bw’Akarere na Plan Rwanda kuko bababaye hafi nyuma y’uko amazu yabo n’ibyabo byari bimaze kwangizwa n’imvura.

Gufasha aba baturage bibaye mu gihe habura icyumweru kimwe gusa ngo umwaka w’amashuri wa 2016 utangire.

Abaturage bari bacumbitse mu byumba by’amashuri bakibaza aho bagiye kwerekera mu gihe aya mazu yabo atarasanwa dore ko amwe yangiritse cyane.

Umuyobozi bw’umurenge wa Ngera, bukabahumuriza buvuga ko bwamaze kubashakira inzu z’abaturage bagiye kuba babakodeshereje, bagategereza ko izabo zisanwa neza.

Umuyobozi w’Umurege wa Ngera, Simon Ndayiragije kandi ashishikariza aba baturage kurushaho kwishakamo ibisubizo, ngo kuko badakwiye guhora bateze amaboko Leta kuri buri kimwe.

Akabasaba kurushaho kugana gahunda ya VUP iha imirimo abaturage bakennye cyane kugira ngo babone amafaranga yo kubatunga.

Umuyobozi wa Plan-Rwanda mu Karere ka Nyaruguru, Jacque Bakundukize we avuga avuga ko impamvu bitaye cyane ku gufasha iyi miryango yasenyewe, ari uko igizwe n’abana 180 bari munsi y’imyaka 18 y’amavuko kandi mu bisanzwe ibikorwa byabo bisanzwe bibanda ku kwita no guharanira uburenganzira bw’umwana.

BAKUNDUKIZE Jacque, Umuyobozi wa Plan-Rwanda mu Karere ka Nyaruguru
BAKUNDUKIZE Jacque, Umuyobozi wa Plan-Rwanda mu Karere ka Nyaruguru.
Simon Ndayiragije, umuyobozi w’Umurege wa Ngera.
Simon Ndayiragije, umuyobozi w’Umurege wa Ngera.
Amabati yatanzwe na Plan-Rwanda.
Amabati yatanzwe na Plan-Rwanda.
Iki ni kimwe mu byumba by'ishuri nacyo cyasenyutse kubera imvura.
Iki ni kimwe mu byumba by’ishuri nacyo cyasenyutse kubera imvura.
Imwe mu nzu zasenyutse kubera imvura.
Imwe mu nzu zasenyutse kubera imvura.
Iri naryo ni ishuri rya G.S. Riba ryashenywe n'imvura n'umuyaga ukaze waguye mu mezi ane ashize.
Iri naryo ni ishuri rya G.S. Riba ryashenywe n’imvura n’umuyaga ukaze waguye mu mezi ane ashize.

Christine Ndacyayisenga
UM– USEKE.RW

en_USEnglish